Dr Kim Ki Sung wamamaye muri filime “The Great to Be” agiye gusura u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2019 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Umunya-Koreya y’Epfo Dr. Kim Ki Sung ufite inararibonye mu bijyanye no gutanga amahugurwa ku myumvire n’imitekereze y’abantu, wanamamaye muri film zirimo “The Great to Be” ategerejwe mu Rwanda aho yatumiwe n’Umuryango International Youth Fellowship (IYF).

Dr. Ki Sung azasesekara ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku wa Kane, tariki 12 Nzeri 2019.

Uruzinduko rwe rwemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere ry’Urubyiruko, Ishami ry’u Rwanda.

Mu bikorwa ategerejwemo harimo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa ku bijyanye no guhindura imyumvire agenewe abantu batandukanye bagororerwa mu bigo ngororamuco mu Rwanda. Icyo gikorwa giteganyijwe kuzabera mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata mu Karere ka Bugesera cyateguwe na IYF ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS).

Uyu mugabo kandi azanahura n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu Rwanda aho bazaganira ku mushinga we wo gutanga amahugurwa ku guhindura imyumvire n’imikorere mu iterambere rirambye.

Dr. Kim Ki Sung yavukiye mu Ntara ya Jeollanam-do muri Koreya y’Epfo ku wa 10 Mata 1965.

Mu buzima bwe, kuva akiri muto yaranzwe n’imico mibi y’urugomo yakoranaga n’abandi bana bagenzi be bari batuye mu gace kamwe. Yakuriye mu iriyo mibereho ndetse amaze kubyiruka yayoboye itsinda ry’amabandi barangwaga n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi harimo ubujura, ubwambuzi n’urugomo.

Kera kabaye yaje gutabwa muri yombi nyuma y’uko we n’itsinda rye bari bamaze gutega imodoka ya banki itwara amafaranga ndetse bakanahohotera abashinzwe umutekano bari bayiherekeje.

Icyo gihe yajyanwe mu butabera, arafungwa aza gukatirwa igihano cy’urupfu cyaje gukurwaho, nyuma akaza gufungwa imyaka 16. Iyo myaka yose yayimaze muri gereza ari nabwo aho yari afungiwe yaje guhuriramo n’amasomo ajyanye no guhindura imyumvire n’imitekerereze yahinduye ubuzima bwe bwose.

Nyuma yo gusoza igifungo yari yakatiwe yahise asanga uwamwigishije muri gereza agahinduka nuko yiyemeza gukorana na we mu guhugura abandi bantu bakeneye guhinduka.

Dr. Kim Ki Sung akirekurwa ntiyahise ajya iwabo kuko atari yifitiye icyizere cy’uko atazasubiramo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gihe asumbirijwe n’ibigeragezo kuko hari abarekurwaga ariko bagasubira mu byaha bikabagarura muri gereza.

Mu buzima bwe yashoboye gusura ibihugu byinshi aho agenda atanga amahugurwa n’ibiganiro ku bijyanye no guhindura imyumvire ya muntu mu magereza, ibigo ngororamuco, amashuri makuru na za kaminuza.

Mu 2016 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no guhugura abantu ku guhindura imyumvire yakuye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Mongolia.

Abantu benshi cyane ku Isi babashije gukurikirana ibiganiro n’amahugurwa ya Dr. Kim Ki Sung barimo ababaswe n’ibiyobyabwenge, ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, abakimbiranaga mu miryango bashoboye guhinduka mu buzima.

Mu minsi ishize nibwo Ikigo cy’Abarusiya gikora kandi kigatunganya filime cyakoze ivuga ku buzima bwa Dr. Kim Ki Sung yiswe “The Great to be” yaje kwamamara hirya no hino ku Isi.

Umushinga wa IYF wamutumiye mu Rwanda wizeye ko amahugurwa azahatangira azahindura imyumvire n’imikorere mu buzima bw’abantu mu ngeri zitandukanye.

IYF ikorera hirya no hino ku Isi mu bihugu birenga 100 aho ifasha abantu bitakarije icyizere kongera kubona amahirwe yo kubaho neza biteza imbere binyuze mu guhindura imyumvire.

Ni umuhanga mu gutanga amahugurwa ku myumvire n’imitekereze y’abantu
Dr Kim Ki Sung wamamaye muri filime “The Great to Be” agiye gusura u Rwanda
Filime “The Great to Be” ivuga ku buzima bwa Dr Kim Ki Sung

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza