"Game of Thrones" ishobora gusiga ahaga televiziyo ya HBO

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Filime y’uruhererekane ya Game Of Thrones yakunzwe n’abatari bake izarangira kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019.

Televiziyo ya HBO yerekana iyi filime ishobora kwisanga ahabi, nyuma y’irangira ryayo. Imwe mu mpamvu zikomeje kuvugwa ni uko umwe mu bari abayobozi b’abahanga b’iyi televiziyo wari uyimazeho imyaka igera kuri 30, Richard Plepler muri Gashyantare yatangaje ko yeguye.

Ikindi kandi HBO iri ku gitutu cya sosiyete ya AT&T yayitangije iyisaba gutunganya ibindi biganiro byinshi bizakurura abantu mu gihe “Game Of Thrones” izaba irangiye.

Casey Blows ushinzwe ibiganiro muri HBO yavuze ko atizeye kubona ikindi kiganiro kiryoheye abakunzi babo nka ‘Game Of Thrones’ ariko ko bakwiye gutegereza bakareba ibizakurikiraho kuko nabyo bizaba ari byiza.

Ikinyamakuru cya Forbes cyanditse ko hari impamvu zo kugira impungenge ku hazaza ha HBO, bitewe n’uko ihangana ryiyongereye cyane ugereranyije no mu 2011 ubwo “Game Of Thrones” yatangiraga.

Byonyine mu 2018 herekanywe filime z’uruhererekane 496, ugereranyije n’izo mu 2011 kuko ziyongereho 86%.

Abakeba barimo Netflix na Amazon batangiye gukora nk’ibya HBO berekana filime zifite ireme mu rwego rwo gukomeza kwigwizaho abafatabuguzi.

Bivugwa ko Netflix yishyuye miliyoni 130 $ filime yitwa “The Crown” ivuga ku muryango w’ibwami bw’u Bwongereza, ikaba yaranashyizwe mu zihatanira ibihembo bya Emmy Awards.

Amazon nayo yashoye miliyoni 107 $ ku gice cya kabiri cya filime yitwa The Man in the High Castle ivuga ku ntambara ya kabiri y’Isi.

Bloys avuga ko habaye impinduka zikomeye mu myaka umunani ishize. Ikiguzi kigenda ku gutunganya ibiganiro cyarazamutse ahanini bitewe n’abo bahanganye ku isoko kuri bo amafaranga ameze nk’inda ku mutindi.

Yavuze ko HBO iri ku gitutu cyo guhita yihutira gufata icyemezo cyo gukora filime z’uruhererekane bitaba ibyo ikabura abantu.

Yongeyeho ko bafite umuhate wo gukomeza kugira HBO igihanganye imbere y’abo bahaganye bafite imishinga iri kuyobokwa.

HBO kandi iri ku gitutu cy’ikigo kiyigenga cya WarnerMedia aho kibasaba kongera umubare w’amasaha y’ibiganiro.

Muri uyu mwaka HBO yashyizeho filime zitezweho gukurura abantu nka “His Dark Materials”, “Atonement”, igice cya kabiri cya “Big Little” na “Catherine The Great”.

Iyi televiziyo ntishaka na gato gutakaza abafatabuguzi bayo yabonye ku bwa “Game Of Thrones”. Kuri ubu bari gutekereza ko batangiza izindi filime zimeze nk’iyi harimo izagaragaramo Naomi Watts ikazatangira gukinwa muri Kamena.

Umusesenguzi mu by’itangazamakuru, Paul Verna, yavuze ko bidashoboka ko iyi filime yakundwa nka “Game Of Thrones” ariko ko bitabuze HBO gukomeza kwigarurira abakunzi.

Kugeza ubu HBO ifite abafatabuguzi miliyoni 142 ku Isi hose, barimo miliyoni eshanu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikurikiwe na Netflix ifite abagera kuri miliyoni 139.

Bivugwa ko HBO yatangaga miliyoni 10 $ kugira ngo hakorewe agace kamwe [episode] ka “Game Of Thrones”. Birasaba ko bongera ingengo y’imari kugira ngo bahangane na Netflix.

Televiziyo ya HBO irajwe ishinga no gushaka indi filime izakundwa nka Game of Thrones

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza