00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iturufu Isimbi Alliance yakoresheje ngo abe Ambasaderi wa Loni

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 March 2022 saa 10:36
Yasuwe :

Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda nka Alliah Cool, yageze i Kigali yakirwa n’abafana be bamufasha kwishimira intambwe yateye yo kuba yarashyizwe mu Ihuriro rya ba Ambasaderi ba Loni b’amahoro muri International Association of World Peace Advocates (IAWPA).

Yabitangaje ubwo yageraga ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022. Yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro aturutse mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Mbere yo kuganira n’itangazamakuru yabanje kwisegura avuga ko bigoye kuganiriza itangazamakuru kuko byari bimutunguye Atari azi ko rihari ariko arihangana n’ikiniga cyinshi ararivugisha.

Mu magambo ye n’amarira y’ibyishimo, yagaragaje ko atari yiteze abantu benshi bamwakiriye barimo abafana be bari bitwaje ibyapa, bambaye imipira yanditseho amazina ye bamuha ikaze, bitwaje indabo n’ibindi.

Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya ni we wari uri imbere mu babanje gukora mu ntoki Alliah Cool cyane ko bakoranye cyane uyu mukobwa akiri mu itangazamakuru bakora kuri Flash FM.

Uretse uyu kandi Mukayizera Djalia Nelly [Kecapu] na we yari ahabaye, Abanyamakuru ba RBA nka Anita Pendo na Ingabire Egidie Bibio nabo bari mu bamwakiranye ibyishimo.

Isimbi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko yagizwe Ambasaderi w’amahoro muri Loni kubera imyidagaduro, sinema no kuba u Rwanda ari igihugu giha umwari n’umutegarugori ijambo umuntu akitinyuka akaba abasha kugera ku bintu bikomeye.

Yakomeje avuga ko kugirwa Ambasaderi w’amahoro muri Loni byaturutse kuri filime ye ‘Alliah The Movie’ yamurikiye muri Nigeria bwa mbere.

Ati “Byaturutse kuri filime yanjye ‘Alliah the movie’ namurikiye abantu Abuja. Bamaze kuyireba nganiriza abantu mbabwira aho u Rwanda rwavuye nyuma ya Jenoside n’ahantu twifuza ko rugera bityo bumva ko ari byiza kuba bampa ubwo burenganzira bwo kugarura amahoro ku Isi. Kuba Ambasaderi w’amahoro ku Isi.”

Yavuze ko inshingano ze harimo kujya mu bikorwa bivuga ku mahoro, na we akabisangiza abandi no guhagararira Loni mu bikorwa byose yakwiyambazwamo.

Isimbi yahoranye inzozi zo kugira uruhare mu buzima bw’umwari n’umutegarugori. Avuga ko kuba ari Ambasaderi wa Loni byamuciriye inzira yo kugira uruhare mu guhindura imibereho yabo.

Ati “Nahoze numva nagira uruhare nashyira mu buzima bw’umwari n’umutegarugori uri hasi. Nkimara guhabwa uyu mwanya nahise numva ari nzozi zanjye zibaye impamo bitari ku mwari n’umutegarugori gusa, ahubwo no ku bandi bantu basanzwe kandi ku isi hose.”

Yavuze ko nta manda ba Ambasaderi ba Amahoro ba LONI bagira kandi azakorana n’abanyarwanda mu kuzuza neza inshingano yahawe.

Isimbi avuga ko izi nshingano yahawe zitazatuma areka gukina filime.

Ku wa 11 Gashyantare 2022, nibwo Alliah Cool ubarizwa mu kigo cy’Abanya-Nigeria, One Percent International MGT, yatangajwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador].

Isimbi yari akumbuye kugaruka mu Rwanda
Isimbi yakiriwe n'abarimo umukinnyi wa filime Bamenya
Akanyamuneza kari kose uyu mukobwa yakirwa i Kigali
Isimbi yari akumbuwe
Isimbi yavuze ko ari ishema kuri we kuba yarabaye Ambasaderi w'amahoro
Safari Ireney Mercy Ingabire Egidie Bibio na Anita Pendo bari baje kwakira Alliah Cool

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .