00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kos Krauze wayoboye filime ‘Birds are singing in Kigali’ yavuze ku rwibutso afite ku Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 May 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Umunya-Pologne utunganya akanayobora filime, Joanna Kos-Krauze, yavuze ko atajya yibagirwa bwa mbere agera mu Rwanda uko yasanze Kigali ari Umujyi wijimye kubera ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwari ruvuyemo ndetse n’uko nyuma y’imyaka mike igihugu cyagiye gitera imbere none ubu kikaba cyirahirwa n’abantu bagisura baturutse hirya no hino ku Isi.

Joanna Kos-Krauze ni we wayoboye filime yitwa ‘Birds Are Singing in Kigali’ igaruka ku nkuru y’umunyaburayi ukomoka muri Pologne w’inzobere mu by’inyoni warokoye umukobwa w’Umututsikazi muri Jenoside, nyuma y’imyaka bakagarukana muri Afurika bakagira agahinda gakomeye kubera ibyo bibuka.

“Birds Are Singing in Kigali” yasohotse tariki ya 22 Nzeri 2017 muri Pologne. Yanditswe inayoborwa na Joanna Kos-Krauze.

Uyu mugore ni umwe mu baherutse kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28 cyateguwe n’Ambasade nshya y’u Rwanda i Varsovie muri Pologne.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Joanna Kos-Krauze yavuze ko nyuma y’imyaka itatu (2013-2017 ) yamaze mu Rwanda ubwo yakoraga iyi filme, akurikirana amakuru y’ibihakorerwa.

Ati “Bwa mbere nza mu Rwanda hagati ya 2005 na 2006 u Rwanda rwari rutandukanye n’urwo mu 2017 , ndibuka iyo winjiraga mu Mujyi wa Kigali uturutse mu bice bya Bukavu wabonaga ari umujyi w’umwijima ariko mu 2017 Kigali yasaga na Chicago ubona yuzuye amatara n’imiturirwa.”

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu Mujyi wa Varsovie muri Pologne. Ni ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda baba muri iki gihugu bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba n’abiga muri Pologne, inshuti zabo ndetse n’abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye muri iki gihugu barimo Amb. Pawel Czerwiński, Umujyanama wa Perezida wa Pologne; Intumwa ya Papa, Arikiyepiskopi Salvatore Pennacchio na Padiri Stanislaw Urbaniak wagizwe Umurinzi w’Igihango mu 2015 kubera uruhare rwe mu kurokora Abatutsi mu Ruhang; Prof. Tadeusz Iwinski wabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ( 1991-2015) akaza kuba na Minisitiri (2001-2004).

Joanna Kos Krauze yari muri Pologne aho yitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenosidei Pologne
Joanna Kos Krauze aganira na Amb. Shyaka nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Varsovie

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .