Uyu mukobwa ufite impano nyinshi nko kuririmba, gukina filimi, kubyina n’izindi, ni icyamamare muri filimi zo muri Aziya. Yamenyekanye cyane muri Wildflower na The Killer Bride zakunzwe cyane ku Isi.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yatangaje ko yatangiye ubuzima bushya n’umukunzi we, asangiza abamukurikira amafoto yambikwa impeta na Rambo Nuñez.
Rambo Nuñez ntabwo akora imyidagaduro ariko yayimenyekanyemo bitewe n’umukunzi we Maja gusa uyu mugabo azwi cyane muri Philippines nk’umucuruzi ukomeye.
Maja yamenyekanye muri Wildflower filimi yagarukaga ku kwihorera aho uyu mukobwa uba witwa Lily Cruz yiyoberanya akiyita Ivy Aguas, akaza kwihorera ku muryango wishe ababyeyi be.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!