00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ncuti Gatwa agiye kugaragara nk’umukinnyi w’imena muri filime ya BBC

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 May 2022 saa 05:23
Yasuwe :

Ncuti Gatwa, umukinnyi wa Filime akaba n’Umunyarwanda uba mu Bwongereza, agiye kugaragara nk’umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane ya BBC.

BBC yatangaje ko Ncuti Gatwa azasimbura Jodie Whittaker nk’umukinnyi w’imena mu ruhererekane rwa filime ‘Doctor Who’ ica kuri televiziyo y’iki kinyamakuru.

Gatwa, w’imyaka 29, abaye uwa 14 uhawe uwo mwanya muri iyo filime yamamaye ishingiye ku nzozi z’abahanga mu bya siyansi (science fiction), akaba ari we wa mbere utari umuzungu ugiye gukina uwo mwanya w’imena.

Mu butumwa yashyize hanze uyu musore yagaragaje ko yishimiye intambwe yateye.

Ati "Ntewe ishema ryinshi, mfite amashyushyu. Uyu mwanya n’iki kiganiro bivuze byinshi cyane ku bantu benshi cyane ku isi, barimo nanjye, kandi buri muntu wese mu bambanjirije b’impano zihebuje yakoze iyo nshingano n’ishema mu buryo burimo kwigengesera cyane gushoboka.”

Russell T Davies, uyobora iyi filime yashimye impano ya Ncuti Gatwa.

Ncuti yamamaye kubera filime y’uruhererekane ya Netflix yitwa Sex Education.

Uyu musore yavukiye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992.

Gatwa Ncuti n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ni naho uyu musore yakuriye.

Yize ibijyanye no gukina filime muri Kaminuza Royal Conservatoire of Scotland, yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ryo gukina Filime mu 2013.

Kuri ubu we n’umuryango we batuye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa Bob Servant. Yakinnye mu yitwa Stonemouth, Sex Education na Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans.

Nyuma yo gukina muri Sex Education yahatanye mu bihembo bitandukanye birimo MTV TV & Movie Awards, BAFTA Scotland n’ibindi.

Mu 2019 ikinyamakuru gikomeye cya Elle cyashyize Ncuti Gatwa ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka kurusha abandi [50 Game-changers].

Mu 2019 kandi yashyizwe n’Ikinyamakuru The New York Times ku rutonde rw’abantu 10 icyo kinyamakuru kibona bitwaye neza mu myuga itandukanye bakora.

Tariki 13 Werurwe 2020 yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime uri kuzamuka neza mu bihembo bya The Broadcasting Press Guild [BPG], bitegurwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika, abo ku mateleviziyo ndetse n’abo kuri Radio.

Ncuti ni umwe mu bakinnyi ba filime bo mu Rwanda bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .