TMZ yatangaje ko uyu mugabo yashutswe n’umugore ufite konti iri ‘verified’ kuri Instagram wamubwiye ko we w’umukunzi we Kate Konlin azabafasha na bo bakagira konti ziri ‘verified’.
Uyu mushukanyi ngo yandikiranaga na Simon kuri Instagram amubwira ko akora mu Kigo cya Meta, akaba ari nacyo Instagram ibarizwamo. Yamubwiye ko kugira ngo amufashe ari uko yatanga $6.664 [akabakaba miliyoni 6,7 Frw] we n’umukunzi we agahita abafasha ndetse agasiba izindi konti z’abantu babiyitirira. Uyu mugabo yohereje aya mafaranga yifashishije PayPal ariyishyurira, anishyurira umukunzi we.
Nyuma umujyanama wa Simon Leviev yatangiye kugira amakenga abaza abandi bantu bakora muri Meta bamubwira ko batajya bishyuza umuntu ngo konti ye ihabwe akamenyetso k’ubururu gashyirwa kuri konti zitandukanye kagaragaza ko ziri ‘Verified’.
Simon yarebye wa muntu aramubura ndetse kuri Instagram ahita akuraho konti ye.
Simon Leviev ubusanzwe witwa Shimon Hayut, yamenyekanye kubera filime yitwa ‘Tinder Swindler’.
Iyi ni inkuru nyayo yabayeho, uyu musore ukomoka muri Israel yahinduye amazina ye yiyita Simon Leviev yifashisha urubuga rwa Tinder abeshya abakobwa ko ari umuherwe utunze za miliyari ucuruza zahabu.
Yabeshye aba bakobwa hagati ya 2017 na 2019. Abakobwa yabeshye yabacucuye miliyoni 7,4 z’amapawundi, arenga miliyari 10 Frw.
Yagiye abeshya urukundo abakobwa batandukanye ndetse agatemberana na bo mu bice bitandukanye akabaha impano ariko agamije kubarya utwabo.
Yagiye abasigira imyenda myinshi mu gihe yabaga yatemberanye na bo ahantu yabumvishaga ko ari guhigwa cyane n’abanzi be kubera umutungo we n’umuryango we bafite bityo akabasaba ko bamuha amafaranga kuko we atabona uko ayabikuza kuko bahita babona agace aherereyemo.
Nyuma Shimon Hayut yatangiye guhigwa bukware na Polisi mpuzamahanga ndetse mu Ugushyingo 2019 yafatiwe mu Bugereki asubizwa iwabo muri Israel. Mu Ukuboza uwo mwaka yakatiwe amezi 15 afungwamo amezi atanu gusa ahita arekurwa.
Urubuga twa Tinder rwakuyeho konti ya Shimon Hayut ubwo iyi filime imuvugaho yamaraga kujya hanze.
Iyi nkuru ya Shimon Hayut, Netflix irateganya kuyikoramo filime isanzwe itari mbarankuru kuko yari yakoze iyagiye hanze ikavugisha benshi. Filime mbarankuru ya ‘Tinder Swindler’ yagiye hanze ku wa 2 Gashyantare 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!