Disney yatangaje ko bashingiye ku biri gukorwa n’igihugu cy’u Burusiya, bagiye guhagarika ibikowa byayo mu nzu zerekana filimi, by’umwihariko filimi ’Turning Red’, yari iteganyijwe kuzerekanwa kuwa 10 Werurwe uyu mwaka.
Iri tangazo ryatumye Disney iba sosiyete ya mbere ikomeye ya Hollywood yahagaritse ibikorwa mu Burusiya.
Ni nyuma y’uko amashyirahamwe y’imikino atandukanye ku Isi, ubucuruzi n’izindi nganda, nabyo biri kugenda bihagarika umubano wabyo n’iki gihugu.
Nyuma ho gato y’itangazo rya Disney, Warner Media nayo yatangaje ko itazerekana filimi ‘The Batman’ yari iteganyijwe kuzerekanwa kuya 3 Werurwe 2022, mu Burusiya.
Sony nayo ntiyasigaye inyuma kuko yahise itangaza ko yahagaritse filimi ‘Morbius’ mu Burusiya, yari iteganijwe kuzaherekanirwa kuya 1 Mata uyu mwaka.
Izi sosiyete zagiye zihagarika ibikorwa mu Burusiya, ariko mu bindi bihugu izi filimi zizagenda zerekanwa hakurikijwe amatariki yatangajwe mbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!