Umunya-Nigeria Taye Balogun yerekanye filime mbarankuru ku muziki i Kigali

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umunya-Nigeria wubatse izina mu gukora filime mbarankuru, Taye Balogun, yerekanye iyo yise ’Music Is Our Weapon’ ibara ibyihariye ku mibereho y’abanyamuziki bo muri Kenya banyuze mu buzima buruhije bakifashisha impano bafite mu kumvikanisha ibitekerezo byabo.

Iki gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize kuri Impact Hub mu Kiyovu, cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye. Nyuma y’iyerekanwa rya filime hanabayeho ibiganiro bigamije gusobanurira abitabiriye uko filime yakozwe, icyari kigenderewe ndetse n’ubutumwa bw’ibanze buyigize.

’Music Is Our Weapon’ ni filime igaruka ku buzima n’imibereho yihariye y’itsinda rikomeye muri Kenya ryitwa Sarabi Band ryiganjemo abasore b’impirimbanyi mu muziki na politiki. Ibara inkuru zitandukanye mu byo banyuzemo n’ibyo banyuramo buri munsi ndetse n’uko bifashisha umuziki nk’intwaro yabo mu kuzamura ijwi ryabo ngo bumvwe n’abakomeye.

Sarabi Band yakozweho iyi filime imaze kwitabira amaserukiramuco atandukanye hirya no hino ku Isi, arimo Africa Oye Festival mu Mujyi wa Liverpool mu Bwongereza, Sauti za Busara muri Tanzania, ndetse na Roskilde Festival muri Denmark.

Yagize ati "Abayobozi batandukanye muri Afurika ntibita cyane ku bantu bakiri bato, niyo babitayeho usanga bababwira ngo bagende bashake imirimo, nibakore ibintu runaka bifatwa nk’ibyiyubashye [...] Iyi filime rero igaragaza neza uko za guverinoma zakwiye kuba ziha agaciro impano."

Yongeyeho ati "Aba nakozeho filime mu buzima bw’ahahise ntibanyuze mu ishuri, nta burezi bigeze. Ubwa mbere mbabona nararize, bambwiye ko bafite isomero ndababaza nti ‘ni gute se ahubwo mwe mufite isomero mutarize?’ Bafashe imodoka bayihinduramo isomero, icyo bifuza ni uguhindura ubuzima niyo bwaba ubw’umuntu umwe. Bagaragaza intego, muri Denmark ndabyibuka neza mu iserukiramuco bitabiriye bamanitse ibendera rya Kenya. Ni ibintu bikwiye guhabwa agaciro rero, kuko n’abanyempano bashobora kugira uruhare mu guhindura Isi."

Sarabi Band yo muri Kenya yakozweho icyegeranyo yanyuze mu bizazane bitandukanye birimo ubukene bukabije bwatumye bamwe mu bayigize bavamo mu bihe bitandukanye abandi bakomeza guharanira ko amajwi yabo yumvikana mu gihugu cyabo. Muri 2014, Mandela umuririmbyi w’imbere mu barigize yafungiwe mu myigaragambyo yamaganaga akarengane kuri rubanda rugufi ariko aza kurekurwa, ibi biri no mu bigaragazwa muri iyi filime.

Umunya-Nigeria Taye Balogun werekanye bwa mbere mu Rwanda filime mbarankuru yakoze kuri iri tsinda yagiye atumirwa mu biganiro bitandukanye muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo Howard University, George Town University na Harvard University kubera uruhare rwe mu guhindura ishusho umwuga akora ubonwamo muri Afurika.

Usibye kuba ari umuhanga mu bijyanye no gukora sinema, arafotora akaba ari n’impirimbanyi ya politiki iharanira iterambere rya Afurika. Yagiye akorana n’imiryango mpuzamahanga ikomeye ku isi irimo Control Arms; Water Aid; Oxfam; Save The Children; African Union; UNESCO; n’indi inyuranye mu buvugizi ku bibazo bitandukanye birimo ibangamirwa ry’uburenganzira bwa muntu, imihindagurikire y’ikirere, amahoro n’umutekano, gutunga intwaro mu baturage n’ibindi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Iyi filime isobanura ubuzima bwihariye bw'itsinda ryitwa Sarabi Band ryo muri Kenya
Sarabi Band ngo ikoresha umuziki nk'intwaro mu kuzamura ibitekerezo byayo imbere y'abakomeye
Taye Balogun yahawe umwanya wo gusobanura birambuye impamvu yakoze iyi filime
Umunya-Nigeria Taye Balogun yerekanye filime mbarankuru ku muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza