00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro w’umuhate wa Ruhorahoza ukomeje kumurika sinema nyarwanda mu mahanga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 February 2022 saa 02:37
Yasuwe :

Izina rye rimaze gufata umwanya mu Isi ya sinema kubera umwihariko wa filime yandika akanayobora, zikomeje gushyira u Rwanda ku ikarita ya sinema mpuzamahanga.

Yitwa Kivu Ruhorahoza, kuri ubu filime ye iherutse gusohoka ni ‘Father’s Day’ yamurikiye i Berlin mu Budage, yaje ikurikira izindi ze zamenyekanye mu myaka 15 ishize.

Kivu Ruhorahoza ni umusore w’Umunyarwanda wavukiye i Kigali mu 1982. Benshi bamuzi cyane mu kwandika no kuyobora filimi (Réalisateur/Director).

Ni umwe mu banyarwanda bakora filime bamaze kwitabira amaserukiramuco mpuzamahanga atandukanye nka Sundance, Berlinale ibera mu Budage, IDFA ibera Amsterdam mu Buholandi, TriBeCa, amaserukiramuco ya Varsovie, Melbourne, Sydney, Rio na Saint Paul. Uretse mu maserukiramuco kandi, Ruhorahoza filime ze zerekanywe mu nzu ndangamuco zitandukanye nka musée ya MoMA na Tate Modern.

Hejuru y’ubuhanga mu kwandika no kuyobora filime, Kivu Ruhorahoza afite ubumenyi mu gutegura inyandiko zizwi nka ‘Nouvelles’ zikoreshwa mu nzu y’ubitabo yitwa “Editions Magellan” yo mu Bufaransa na ‘Chimurenga’ yo muri Afuria y’Epfo’.

Mu mabyiruka ye, Ruhorahoza avuga ko hari hagezweho filime zo mu Buhinde, iz’imirwano n’izindi zo mu Burayi.

Ubwo yari afite imyaka 15, yatangiye kujya ajya kureba filime i Nyamirambo kwa Mayaka, urukundo rwa sinema rutangira ubwo.

Yagize ati “Maze gukura nibwo natangiye kujya njya i Nyamirambo kwa Mayaka kureba amafilimi y’Impinde, Kung-fu na Western, icyo gihe rero nyuma yo kuyireba yagusigaraga mu mutwe.”

Mu 1997, Eugène Nyagahene yazanye uburyo bushya bwo kureba filime ziri guca kuri Televiziyo. Ruhorahoza yagiye kuzireba abonamo iyo muri Côte-d’Ivoire yamukoze ku mutima, atangira kumva ko na we yaba umuhanzi wazo.

Ati “Umunsi umwe naje kubona filimi yo muri Côte-d’Ivoire yitwa ‘Au nom du Christ’. Bitewe n’ibivugwa n’uburyo ikoze busekeje kandi butanga ubutumwa runaka, byarantangaje numva ko nanjye nshobora kuvuga ibintu byinshi muri filimi ubwira abantu benshi kandi bigakoranwa ubuhanga”.

Yongeyeho ati “ Iyo filime yansigaye mu mutwe cyane, nibwo natangiye kwibaza uko umuntu ava ku gitekerezo akagera ubwo akoramo filimi ikagaragarira benshi.”

Mu mwaka wa 1997, Kivu Ruhorahoza yasabye akazi k’ibijyanye no gutunganya amafilime kwa Eric Kabera na we uzwi cyane mu gutunganya filime. Icyo gihe hari hari gutunganywa iyiswe ‘100 Days’.

Ntabwo akazi yagahawe kuko yari akiri muto. Yongeye kuhagaruka nyuma y’imyaka ine noneho akazi arakabona.

Ati “Nabonye akajyanye no gukora mu biro no guherekeza abakora filimi hirya no hino b’abanyamanga bahazaga, icyo gihe nasomaga n’ibitabo byinshi kuri Sinema kuko na internet yari itangiye kuboneka mu Rwanda.”

Mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye kwikorera atunganya filime. Ati “Nkora filimi ya mbere muri 2007, iragenda itembera Isi nanjye bituma nyiherekeza aho hose, nkora n’izindi ngenda nkura mu mikorere ya Sinema none maze imyaka 15 irenga aribyo nkora.”

Kubera kwihebera sinema, Kivu Ruhorahoza yahagaritse amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) aho yigaga amategeko, yiyegurira sinema.

Yavuze ko imbaraga ze nyinshi azishyira mu kwihugura cyane mbere yo kwandika ku ngingo runaka ijyanye na filime ye.

Ati “ Imbaraga nzishyira cyane mu kwihugura ku kintu nshaka kuvuga . Urugero nshobora gushaka kuvuga ikintu nkamara nk’imyaka ibiri ngikoraho ubushakashatsi, noneho nkakoresha Sinema nk’igikoresho cyo kubivuga.”

“Ushobora kumenya kuyobora Sinema, ukaba ufite ibikoresho ariko icya mbere ni ukomenya icyo ushaka kuvuga, ubutumwa ushaka guhitisha. Bigusaba rero kuba ukizi mu nguni zacyo zose zishoboka, ni naho kenshi usanga ibintu binapfira iyo bitakozwe neza.”

Yatanze urugero rwa filime yigeze gukora igaruka kuri politiki yo mu Burayi kuva mu 1945 kugeza mu 1999. Kugira ngo ayikore neza, byamutwaye imyaka ibiri y’ubushakashatsi.

Ati “Iyo ngiye gukora filimi bisa nk’aho ngiye kwiga imyaka ibiri ngakora maitrise kuko mba nsambwa kumenya kuzasesengura neza ibyo nakozeho igihe mbibajijwe kandi nkanabikora neza kuko mba nabihaye umwanya wa ngombwa mu bumenyi.”

Ruhorahoza yavuze ko ikimushishikaza cyane atari amafaranga avana muri filime ahubwo ari uburemere bw’ubutumwa burimo n’uburyo bwatanzwe.

Fathers’ Day yashibutse ku mateka y’u Rwanda

Kuri ubu Ruhorahoza ari kumenyekanisha filime ye nshya ‘Fathers’ Day’ igaruka ku mateka y’uruhare rw’umugabo mu muco n’amateka y’u Rwanda.Ni filime yanditse mu Kinyarwanda .

Yagize ati “Abantu bose twari kumwe tuyikora nta n’umwe wari ufite ababyeyi bombi, ukareba u Rwanda ugasanga ari igihugu kigendera ku iganza ry’umubyeyi w’umugabo kuko niwe uganje mu rugo. Niwe utanga izina, niwe umuryango uba ushingiyeho.”

“Muri jenoside yakorewe Abatutsi hishwe abantu barenga miliyoni, abenshi muri bo bari abagabo, abenshi mu babishe nabo ari abandi bagabo, abandi bahunga igihugu, abandi barabihanirwa. Hari igihe rero cyageze dusanga igihugu cyavuyemo abagabo benshi cyane, noneho abagore baza kwishakamo imbaraga zo gusigasira sosiyete nyarwanda, bakora ibyo batajyaga bakora mu nshingano zabo kuko byari iby’abagabo. Ntakundi byari gukorwa kugira ngo u Rwanda rwongere rube igihugu.”

Father’s Day, igaragaramo ababyeyi batatu b’abagabo mu muryango nyarwanda harimo umwe w’umusaza, ufite umukobwa w’imyaka 22.

Uwo mukobwa aba yibaza ku mateka ya se mu bihe byashize, Undi ni mubyeyi w’umugabo ukiri muto ufite akana ke babana, ariko babaho mu buryo bw’ubufindo, bahemuka ngo baramuke ariko umugabo yifuza ko ako kana ke kazavamo umuntu ukomeye. Uko kugashakamo kuvamo umugabo bijyana no kugakubita imigeri, inkonji za buri munsi agahohotera. Uwa gatatu ni umugabo wari ufite ubushobozi bwose bwo kuba umubyeyi w’umugabo ariko ntabikore.

Kubera uburyo iyi filime ikubiyemo ukuri kw’amateka y’u Rwanda, Kivu Ruhorahoza yavuze ko nyuma yo kuyinyuza mu maserukiramuco atandukanye, azayerekana mu Rwanda hagati ya tariki 15 na 20 Gicurasi 2022.

Ati “Tuzatangira n’umuco mushyashya wo gutumira abantu benshi barimo n’abaterankunga, abanyamakuru, bakareba ibyo bihangano tuba twakoze mu gihe kingana n’icyumweru.”

Yakomeje agira ati “Jyewe na Nibagwire Dida umufatanyabikorwa wanjye, icyo dushaka ni uko twajya dukora ibindi bikorwa bifite ubuziranenge bwo kuba amashusho yacu muri filime yarebwa mu ngo n’ahandi.”

Yavuze ko bagerageza gukora filime z’umwimerere bakoresheje amikoro bavanye muri filime zabanje.

Ubu icyo bashyize imbere ni ugusangiza abandi ubumenyi bwo kwandika no gutunganya filime bafatanyije na Rwanda Film office, ishami rishya riri mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RDB) rishaka guteza imbere Filimi mu Rwanda.

Ruhorahoza yagize ati “Ni byiza ko Leta ifasha Sinema kuko ni Ubugeni bwinjiza cyane kandi bugira ingufu muri iyi Si ya none itanga isura nziza iyo ikoreshejwe neza. Izi nganda za Sinema rero zifasha kuba tutamirwa n’indi mico y’ahandi kandi tukaguma turi abo turi bo.”

Yavuze ko gukora amashusho muri rusange, ari uburyo bwiza bwo gusigasira amateka.

Ati “Turimo turubaka umusingi twese hamwe, kandi gukora amashusho ni ugusiga ubuhamya bw’amateka y’ubuzima tubamo ubwo aribwo bwose abazadukurikira bakazabona aho bahera.”

Kurikira ikiganiro cyose IGIHE yagiranye na Kivu Ruhorahoza muri Vidéo:

Cedric Gisubizo ni umwe mu bakinnye muri 'Fathers' Day' ya Kivu Ruhorahoza
Yves Kijyana agaragara muri iyi filime
Cedric Gisubizo ni umwana wagaragaye muri iyi filime igaragaza umugabo mu mateka n'umuco nyarwanda
Médiatrice Kayites ari kwitegereza mu gace kamwe yakinnyemo muri Fathers' Day
Médiatrice Kayitesi na Aline Amike bakinnye muri Fathers' Day
Ruhorahoza yavuze ko umwihariko wa filime ze ari uko afata umwanya munini wo gukora ubushakashatsi ku ngingo mbere yo kuyandikaho no kuyikina

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .