00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Will Smith yakubitiye Chris Rock urushyi mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 28 March 2022 saa 10:16
Yasuwe :

Ubwo hatangwaga ibihembo ku bakinnyi berekanye ubuhanga muri filime ‘Oscars’, Will Smith yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock wasesereje umugore we Jada.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 nibwo hatanzwe ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 97.

Muri uyu muhango hatoranywa benshi ariko bose si ko bahabwa ibihembo, muri buri cyiciro hatoranywa umukinnyi umwe cyangwa filime imwe.

Uwatsinze yarushije abandi batoranyirijwe hamwe ahabwa igikombe gifite ishusho y’umuntu uhagaze gikozwe mu muringa na zahabu.

Uyu mwaka Will Smith ni we wahawe igihembo mu cyiciro cy’umukinnyi w’igitsina gabo werekanye ubuhanga mu gukina. Yagihawe kubera uburyo yakinnye muri filime yitwa “King Richard.”

Mu birori byo kwakira iki gihembo yakubise urushyi uwamwakiriye Chris Rock, bitewe n’uko mu gihe uyu yasusurutsaga abitabiriye iki gikorwa yavuze amagambo asesereza umugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith.

Chris Rock yavuze ati “ Jada ‘G.I Jane wa kabiri’ ndagukunda mfite amatsiko yo kukubona”. Ibi yabivanye muri Filime ikinamo ‘Demi Moore’ aho aba agaragara yogoshe nta musatsi afite.

Benshi bibajije ko uyu mugabo atazi ko Jada ari umugore wa Will Smith kandi afite indwara ituma atakaza umusatsi ku mutwe.

Will Smith ntiyatinze yahise azamuka kuri ‘podium’ aho Chris Rock yari ahagaze azamura akaboko amakubita urushyi.

Will Smith yamubwiye ati “Ntuzongere kuvuga izina ry’umugore wanjye!”

Mu ijambo yavuze yakira igihembo cye, Will Smith yiseguye asaba imbabazi buri wese wabonye ibyo yakoze, avuga ko urukundo rukoresha umuntu ibintu benshi batakumva.

Umunyarwenya Chris Rock yazize guserereza umugore wa Will Smith ko adafite umusatsi
Will Smith yahise azamuka ku rubyiniro amukibita urushyi
Mu ijambo rye nyuma yo guhabwa igihembo, Will Smith yiseguye ku byabaye asaba imbabazi buri umwe byababaje, ahamya ko yari ay'urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .