Twisekere: Sinakubwiye inyara ryawe rya buri kanya?

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

1. Umugabo yavuye ku kazi ageze mu rugo umugore we atangira kumuzimanira, nawe amubwira uko byagenze ku kazi. Ati “twagize impanuka ibiro dukoreramo birashya n’abari barimo bose bahiye ntawarokotse.

Umugore ati “wowe se wari he?” Umugabo ati “njyewe nari nasohotse ngiye kwihagarika”. Umugore ati “ Imana ishimwe yo yakurinze,nawe uba wahiriye hamwe na bo.” Umugabo ati “ ariko ababuze ababo muri iyo nkongi y’umuriro Leta yabahaye impozamarira ingana na miliyoni 50.”

Umugore abyumvise ahita arekurira hasi ibyo yari afite n’umujinya mwinshi uvanze n’agahinda ati “narakubwiye inyara ryawe rya buri kanya. Ubwo koko urumva utampombeje?”

2. Ntuzigere na rimwe uhobera umukobwa w’umupolisi kuko azahita avuga ngo "hagarara kandi ushyire amaboko hejuru."

Ntuzigere na rimwe uhobera umukobwa w’umuganga kuko azahita avuga ngo"Ukurikiyeho nawe naze. "

Buri gihe ujye uhobera umukobwa w’umwarimu kazi kuko azajya akubwira ati"bisubiremo inshuro icumi"

3. Umugabo yageze mu kabari ahahurira n’umugore bose basaba ibinyobwa bimwe, umugabo ati "Uziko dusabye ibinyobwa bimwe, mbega ukuntu duhuje!"

Umugore ati "ndimo ndishimira ibyo nagezeho, umugabo wanjye twari tumaranye imyaka itanu tutabyara ariko uyu munsi muganga yambwiye ko ntwite"

Umugabo ati "ariko ndumva rwose twahuje. Uziko nanjye ubu ndi umworozi ariko nari maze imyaka itanu inkoko zanjye zidaturaga imishwi, ariko uyu munsi zaturaze."

Umugore n’amatsiko menshi ati “ubwose wabigenje ute?". Umugabo ati "nakoresheje indi sake". Umugore aramwenyura ati "Aho rwose turahuje."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza