Uyu munyarwenya yifashishije imbuga nkoranyambaga niwe wagaragaje ko ari mu Rwanda ndetse na mugenzi we Mr Eazi bakomoka mu gihugu kimwe yamuhaye ikaze mu rw’imisozi igihumbi.
Aje yiyongera ku bindi byamamare birimo Arsene Wenger, Mr Eazi, J. Cole n’abandi bari mu Rwanda. Uyu munyarwenya w’imyaka 42 ni umwe mu bakomeye muri Nigeria wamamaye guhera mu 2000.
Yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2019 aho yari yitabiriye iserukiramuco ry’urwenya ryateguye na Nkusi Arthur uzwi nka Rutura ryitwa Seka Fest.
BAL yari kuba bwa mbere mu mwaka ushize wa 2020, ariko yimurirwa muri uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19. Basketball Africa League iterwa inkunga na NBA iratangirira mu Rwanda guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!