Kuri aka gasozi kazwi nka Karama kitegeye Ruyenzi muri Kamonyi n’umugezi wa Nyabarongo wigoronzora hasi mu bishanga, abafundi n’imodoka z’ubwubatsi babisikana amanywa n’ijoro, barwana n’uko mu mezi atandatu ari imbere, inzu za mbere zigezweho kandi zihendutse 250 zizaba zuzuye nkuko babyijeje Perezida Paul Kagame muri Gashyantare uyu mwaka.
Ni umushinga ‘Bwiza Riverside Homes’ wa rwiyemezamirimo w’Umunyamerika Soleman Idd na Sosiyete ye y’ubwubatsi ADHI Rwanda Ltd, yiyemeje kuba yujuje inzu 2300 ziciriritse mu myaka ine iri imbere.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’amasezerano Ikigo ADHI Rwanda Ltd cyasinye na Guverinoma y’u Rwanda mu Ugushyingo 2020. U Rwanda icyo rutanga ni ubutaka, ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi hanyuma umushoramari we akubaka.
IGIHE yageze mu kagari ka Nyabugogo ahari kubakwa izi nzu, zigenewe abanyarwanda badafite amacumbi yabo bwite, binjiza ku kwezi amafaranga atarenga miliyoni 1,2 Frw.
Ku nkunga ya Banki y’Isi, hashyizweho ikigega kizafasha abashaka gutunga izi nzu kubona inguzanyo muri banki, bakaba babasha kwishyura mu gihe cy’imyaka 20 ku nyungu ya 11 %.
Inzu ziri muri uyu mushinga zizamurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rituma zibungabunga ibidukikije, ntizangize ikirere kandi zifite uburyo bwo kubyaza umusaruro ibikoresho byakoreshejwe n’ibindi.
Joseph Lister ukurikirana imyubakire ya Bwiza Riverside Homes, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Icyiza cy’inzu zacu ntabwo zasenywa n’imitingito kuko ntiziremereye, zubakwa hakoreshejwe ibikoresho bike. Mu kubaka inzu imwe ntukenera abantu barenze batanu. Birangira igiciro kigiye hasi kuko ni ibintu byakorewe inyigo mbere yo kubaka.”
Muri uyu mushinga hifashishwa ibikoresho bitandukanye birimo ibikoze mu biti, ibyuma na sima. Muri byo 70% bikorerwa imbere mu gihugu.

Mu masezerano iyi sosiyete yagiranye na Guverinoma y’u Rwanda, harimo gushinga ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) rizajya rihugura abanyarwanda ku myubakire yifashishije ikoranabuhanga rya GRS ari naryo ADHI Rwanda Ltd ikoresha.
Lister yagize ati “Kuri ubu abanyeshuri ba mbere 60 bari kwimenyereza.Tubahugura haba mu nyandiko no mu ngiro. Nyuma y’umwaka umwe baba bafite ubushobozi bwo kubakira abandi bantu. Harimo bamwe tuzakorana abandi babe abafatanyabikorwa.”
Inzu za mbere bari kuzitanguranwa
Mu gihe inzu za mbere 250 zitaruzura, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority:RHA) kimaze kwakira ubusabe bw’abazishaka basaga 800, binyuze ku rubuga www.iwanjye.brd.rw, rwashyizweho ngo abashaka amacumbi aciriritse biyandikishe.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Amacumbi aciriritse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, Uwimana Léopold, yabwiye IGIHE ko inzu ziri kubakwa ziri mu byiciro bitandukanye.
Inzu za make zifite agaciro ka miliyoni 16 Frw, iza miliyoni 26 Frw, iza miliyon 35 Frw ndetse n’izindi zifite agaciro ko hejuru kugeza kuri miliyoni 80 Frw nubwo zo zizaba ari nke.
Uwimana yavuze ko intego y’uyu mushinga ari ukuziba icyuho cyagaragajwe, cy’uko umujyi wa Kigali nibura ukeneye amacumbi aciriritse ibihumbi 310 bitarenze 2032.
Ati “Bisaba ko umuntu ugomba kuyifata ari umuntu utunze inzu bwa mbere, iryo ni ihame, kandi inzu ntabwo ishobora kugurishwa ukimara kuyifata. Hari imyaka igenwa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ku ihererekanyamutungo, aho umutungo utagomba guhererekanywa mbere y’imyaka icumi.”
Yashimangiye ko atari inzu zagenewe abakozi ba Leta gusa nkuko bamwe babikeka, ahubwo ngo ni iza buri munyarwanda wese ufite icyo yinjiza ku kwezi ku buryo azajya abasha kwishyura inguzanyo.
“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga biteganyijwe ko bitarenze 2026 uzaba urimo inzu zisaga 8.000, naho mu 2033 zikagera ku 40.000; muri zo 70% ni izihendutse.
Uwimana yashishikarije abantu kwiyandikisha ku rubuga rwashyizweho bagaragaza ko bakeneye inzu, kugira ngo bajye ku rutonde rw’abantu bashobora kugenerwa izo nzu mu gihe zuzuye.
Ati “Tugerageza kureba abujuje ibisabwa noneho bagashyikirizwa amabanki, amabanki nayo agakorana n’abashoramari kugira ngo barebe ngo ni iyihe nzu yakubakirwa abo bantu bitewe n’ubushobozi bw’imari bafite.”
Mu nzu z’icyitegererezo zamaze kubakwa IGIHE yasuye, harimo iy’ibyumba bibiri, Salon n’igikoni ari nayo igurishwa miliyoni 16 Frw. Inzu y’ibyumba bitatu, Salon, igikoni, aho kurira (Salle à manger) ifite agaciro ka miliyoni 26 Frw. Izi nzu zose ibyumba byo kuraramo biri hejuru (etage), zikagira parking ndetse iya miliyoni 26 Frw yo ifite igikari cyihariye.
U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.
Kuri ubu hubatswe inzu 1692 mu mishinga itandatu muri Kigali n’imijyi iyigwa mu ntege. Indi mishinga 13 izatanga inzu 9000 irarimbanyije.









































Amafoto: Rwema Derrick &Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!