Uyu Mudugudu uri kugenda uturwa cyane ari nako hubakwa inyubako zigendanye n’icyerekezo, ariko bimwe mu bikorwa remezo biri mu kaga ko guhura n’ingaruka ziterwa n’amazi mu gihe hitezwe ko imvura izakomeza kwiyongera mu minsi iri mbere.
Aya mazi adafatwa neza yagiye asenyera bamwe mu baturage batuye muri aka Kagari ka Nyabikenke.
Umwe mu baturage basenyewe yabwiye IGIHE ko hari abaturage bagira uburangare bakananirwa gufata amazi ava ku nyubako zabo, bigatuma asenyera abandi.
Uwo muturage yongeyeho ko imiyoboro y’amazi na za ruhurura bihari bidahagije, ku buryo bidafite ubushobozi bwo kuyafata ngo adasenyera abandi.
Ati "Ubushize amazi aturuka mu nyubako ziri ku musozi yadusenyeye inzu. Nubwo twagerageje kongera gusana ibyasenywe, impungenge ziracyahari kuko impamvu zabiteye ntizirakemurwa."
Yanavuze ko imiyoboro y’amazi yacukuwe ku bufatanye bw’abaturage nta bushobozi ifite bwo kuyatangira neza, igihe imvura yaguye ari nyinshi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Merard Mpabwanamaguru, yasabye abaturage kugira uruhare mu kwirinda gusenyerwa n’amazi.
Ati "Buri muturage afite inshingano zo gufata amazi aturuka iwe kugira ngo yirinde gushyira mu kaga abaturanyi."
Yanasabye abaturage gukurikiza igishushanyo mbonera cy’imyubakire y’Umujyi, nk’uburyo bwizewe bwo kubarinda gutura ahantu hazabashyira mu kaga ko kwibasirwa n’ibiza.
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura iziyongera mu minsi iri imbere nk’aho muri Mata hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 300, ikaziyongera mu gice cya nyuma cy’uko kwezi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!