Ituze Village izubakwa ku butaka buri mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu marembo y’Umujyi wa Kigali, ku winjiye mu gihugu anyuze mu kirere.
Ku wa Gatatu, tariki ya 25 Mutarama 2023, ni bwo hatangajwe itangizwa ry’ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu. Ni mu muhango wabereye muri Onomo Hotel, witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abashoramari, abayobozi muri za banki n’abakora mu rwego rw’ubwubatsi.
Mu 2020 ni bwo “Imara Properties”, Sosiyete y’Ubwubatsi ihuriweho n’Abanyarwanda batatu n’Abafaransa batatu yashinzwe.
Mu myaka igera kuri itatu imaze, yagize uruhare mu kunoza imiturire y’i Kigali binyuze mu mishinga itandukanye. Ni yo yubatse uw’inzu zigezweho ku i Rebero wiswe “Isange Estate Rebero”, wakozwe mu byiciro bibiri birimo icya mbere kigizwe n’inzu 15 n’icy’inzu esheshatu na appartements 12.
Umuyobozi wa Imara Properties, David Benazeraf, yavuze ko nyuma y’imishinga ibiri bamaze gukora, batangije uwa gatatu biteze ko uzahaza ibyifuzo by’abashaka gutura neza.
Ati “Twizeye ko tuzatanga umusanzu ku iterambere ry’imiturire mu mujyi. Abakeneye inzu ni benshi ariko tugerageza gutanga umusanzu wacu.’’
Inzu zizubakwa muri Ituze Village zirahendutse ugereranyije n’izari mu mushinga uheruka kuzura ku i Rebero.
Umufaransa Benazeraf yasobanuye ko ubusanzwe ibiciro by’inzu bishobora kwiyongera kubera ingingo nyinshi zirimo agaciro k’ubutaka n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho byo kubaka.
Yakomeje ati “Ibiciro by’inzu ni hagati ya miliyoni 59 Frw na miliyoni 90 Frw. Ibiciro bishobora kwiyongera.’’
Yavuze ko nyuma y’uyu mushinga, hateganywa indi yo kubaka inzu zijyanye n’imiturire ijyanye n’igishushanyombonera cya Kigali.

– Inzu zo mu Ituze Village zizubakwa habungwabungwa ibidukikije
Umu-Architect Shyaka Hyppolyte ukorera Eaccon yashushanyije imiterere ya Ituze Village yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu uzubakwa hazirikanwa kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati “Zizaba [inzu] zubakanye ikoranabuhanga rishoboka, hagamijwe kugabanya igiciro cyazo. Amatafari tuzakoresha ni aya Skat [akoranye uburyo butuma atangiza ibidukikije], bavana mu bishanga agakorerwa ahari kubakwa.’’
Buri nzu izubakwa ku buryo izajya iba ifite uburyo bubungabunga ibidukikije bitewe n’ibikoresho bizifashishwa.
Icyiciro cya Mbere cy’imirimo yo kubaka inzu 50 zizazamurwa muri Ituze Village izatangira muri Werurwe 2023. Uyu Mudugudu uzaba ufite imbuga rusange ingana na metero kare 800.
Izi nzu zirimo izizaba zigeretse kabiri n’izigeretse gatatu zishobora kwishyurwa mu byiciro. Biteganyijwe ko zizuzura mu ntangiriro za 2024.
Inzi zizubakwa zifite ibyumba bine, ubwogero butatu, igikoni na parking, ziri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 89 ku nto na 97 ku zisumbuyeho.
Usibye abifuza kugura inzu, hanatekerejwe ku bifuza ibibanza bakaba bakwiyubakira. Ibi bibanza biri ku buso bwa metero kare ziri hagati ya 300 na 419, bigurwa ari hagati ya miliyoni 18 Frw na miliyoni 25 Frw.
Ituze Village iri i Kanombe, mu gace kari gutera imbere byihuse i Kigali. Ni mu minota 20 uvuye kuri Kigali Convention Centre. Yagenewe ahazashyirwa ikibuga cyo gukiniramo imikino irimo Basketball, aho abana bidagadurira, amaduka n’amaguriro n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

– Imara Properties imaze gushinga imizi mu Rwanda
Iyi sosiyete yagize uruhare mu mishinga ibiri migari mu kunoza imiturire i Kigali. Iyi irimo iyubakwa rya “Isange Estate Rebero”.
Uyu mushinga wari mu byiciro bibiri birimo icya mbere cy’inzu 15 cyatashywe ku wa 29 Nyakanga 2022. Icya kabiri cyarimo inzu esheshatu na appartements 12; cyatangiye kubakwa muri Nzeri 2022 ndetse ubu inzu zose zaragurishijwe hasigaye appartements nke. Biteganyijwe ko zizashyikirizwa bene zo mu Ugushyingo 2023.
U Rwanda rwashyize imbaraga mu kunoza imiturire cyane ko n’iterambere ryarwo ryihuta. Abanyarwanda bagera kuri 18% ni bo batuye mu mijyi mu gihe intego ya Leta ari uko iki gipimo kigera kuri 70% mu 2050.
Rwihaye intego yo kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5,5 mu 2050. Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse.
Umujyi wa Kigali ukeneye inzu 859.000 zizahaza abaturage miliyoni 3.8 bazaba bawutuye mu 2050.
Kuri ubu hubatswe inzu 1692 mu mishinga itandatu muri Kigali n’imijyi iyunganira mu gihe indi 13 izatanga inzu 9000 irimbanyije.
– Imiterere ya Ituze Village






– Ituze Village yamurikiwe abashoramari mbere yo gutangira kuyubaka














Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!