“Isange Estate Rebero” yubatswe biturutse ku gitekerezo cy’Abanyarwanda batatu n’inshuti zabo zo mu Bufaransa no mu Bubiligi.
Mu myaka ibiri ishize ni bwo hashinzwe Sosiyete y’Ubwubatsi “Imara Properties”, ihuriweho n’Abanyarwanda batatu n’Abafaransa batatu barimo abaziranye kuva mu myaka 15 ishize.
Iyi sosiyete iyoborwa n’Umufaransa, David Benazeraf. Ni we wakurikiranye ibikorwa bya buri munsi byo kubaka Umudugudu wa “Isange Estate Rebero”.
Yavuze ko inzu zatashywe uyu munsi ari icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu 15 ndetse zose zamaze kugurishwa.
Yakomeje ati “Turatangira kubaka icyiciro cya kabiri muri Nzeri. Kizaba kirimo inzu esheshatu na appartements 12 bigendanye n’igishushanyombonera gishya cy’Umujyi wa Kigali. Mu gihe cya vuba Abanyarwanda bazaba batuye muri appartements nk’uko bigenda mu baturage bo mu yindi mijyi yo muri Afurika.’’
Benazeraf yageze bwa mbere mu Rwanda mu 2006. Yasobanuye ko imiturire mu Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije cyane kuko ubukungu bwarwo bwihuta.
Ati “Harubakwa inzu nyinshi. Abanyakigali bakwiye kugira icyizere ko bimeze neza.’’
Umuhango wo gutaha izi nzu witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abakora mu rwego rw’ubwubatsi mu Rwanda.
Inzu 15 zatashywe zirimo umunani zifite ibyumba bitatu na zirindwi zifite bine. Zifite uruganiriro, igikoni, imbuga ikinirwaho n’abana n’ubwogero. Buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 140 Frw.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko uyu mushinga werekana ko abashoramari b’Abafaransa bashobora gutanga umusanzu ufatika mu bwubatsi.
Yagize ati “Nageze hano hakiri kubakwa imisingi y’inzu none nagarutse zaruzuye harimo n’abantu bazituyemo. Ni inzu igihugu cyari gikeneye kuko abaturage b’u Rwanda biyongera ndetse Kigali izaba yarateye imbere cyane mu 2050 ku buryo ishobora kuzacumbikira abantu benshi.’’
Yavuze ko uyu mushinga uzasembura abashoramari b’Abafaransa n’abandi kugana isoko ry’u Rwanda mu bijyanye no kunoza imiturire.
Abanyarwanda bagera kuri 18% ni bo batuye mu mijyi. Intego ya Leta ni uko iki gipimo cyagera kuri 70% mu 2050.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA, Dr Noël Nsanzineza, yavuze ko iyubakwa rya “Isange Estate Rebero” ari intambwe nziza mu miturire.
Yagize ati “Ni umubare wiyongereye ku bindi bikorwa bishyirwa hirya no hino byo kongera amacumbi. Amacumbi aciriritse arakenewe yaba ari ayo kugura cyangwa gukodesha.’’
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zorohereza abashaka gushora imari mu iyubakwa ry’amacumbi aciriritse.
Yakomeje ati “Hari inyunganizi Leta yashyizeho yo kunganira abashora imari yabo mu macumbi aciriritse, aho usanga ibikorwaremezo nk’amazi, imihanda, amashanyarazi, ibijyanye na internet n’ibindi bikorwaremezo bikenerwa, Leta ibyishyura. Hanashyizweho ikigega cyo gufasha ishoramari mu macumbi aciriritse ku buryo abantu bashobora kuguza amafaranga, bakagura inzu ku nyungu iri hasi cyane, ubu bigeze kuri 11%.’’
Dr Nsanzineza yavuze ko ibijyanye no gutanga amacumbi ari isoko rinini rikwiye gushorwamo imari.
Ati “Leta y’u Rwanda yiteguye kuzashyira izindi nyunganizi ku buryo ikibazo cy’amacumbi kizakemuka. Ikindi dushaka kongeramo imbaraga, ni uko tutareba gusa amacumbi aciriritse mu kugura, ahubwo tukareba amacumbi aciriritse mu buryo bwo gukodesha.’’
Kuri ubu hari imishinga itandukanye izatanga nibura amacumbi ibihumbi 15 aciriritse, mu myaka nk’itatu.
“Isange Estate Rebero” iherereye ku Musozi wa Rebero, agace kari gutera imbere byihuse. Uri muri izi nzu aba yitegeye ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali.
Icyiciro cya mbere cyatangiye kubakwa muri Kamena 2021 cyuzura nyuma y’amezi 13. Inzu zose zarafashwe ndetse ba nyirazo batangiye kuzituramo. Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kizatangira muri Nzeri 2022, kizuzura muri Nyakanga 2023. Mu nzu zikigize, 40% zafashwe by’agateganyo.
Indi nkuru wasoma: Imiterere ya “Isange Estate”, umushinga w’inzu zigezweho uhuriweho n’urubyiruko rwo mu Rwanda no mu Bufaransa
















Amafoto: Rwema Derrick
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!