00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hageze uburyo bwo gukora ibisenge budakoresha ibyuma biremera

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 27 Ugushyingo 2022 saa 01:24
Yasuwe :

Ikigo gikora ibijyanye no gutunganya ndetse no gushyira ibisenge ku nzu ku buryo bugezweho, Mr Roof, cyamuritse ku mugaragaro uburyo bwo gukora ibisenge mu byuma bigezweho bitaremereye, aho umuntu ashobora no kugikura ku nzu imwe mu gihe ishaje akaba yacyimurira ku yindi.

Ni uburyo bwamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana.

Ni ibisenge bikozwe mu byuma bitaremera, bifungishwa za buro aho gusudirwa nk’uko bigenda ku bindi bisenge.

Umuyobozi mukuru wa Mr Roof, Fatima Soleman, yavuze ko mu gihe igisenge gisanzwe gishobora gutwara iminsi ine cyangwa itatu, ubu buryo bushya bwo butwara umunsi umwe.

Ati "Turabyikorera kandi bitwara igihe gitoya. Bifasha uwubaka haba mu gukoresha umwanya muto ndetse no kuzigama amafaranga. Ibisenge byacu ntibikenera abakozi benshi cyangwa ngo hakenerwe imashini zihambaye mu kubitereka ku nzu."

Soleman avuga ko batangiranye ibikoresho bikeya byo gufasha mu kwereka Abanyarwanda n’abandi bubaka ubwiza bw’ibikoresho byabo, yemeza ko bateganya kwagura ibikorwa bikanagera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu gukorera umukiliya, babanza gupima inzu ye uko ingana ndetse bagakora n’igishushanyo cy’uko ashaka ko igisenge cy’inzu ye kimera, ubundi inzobere zikajya kubitunganya, abakozi bakaza bakagifungira ku nzu mu buryo butagoranye.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko ubu buryo bwo gukora ibi bisenge ari ikoranabuhanga rigezweho, risanzwe rikoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere.

Ati "Ibyuma bikorwa mu mabuye y’agaciro, birumvikana ko n’amabuye y’agaciro bikorwamo azagabanuka kuko uko icyuma kiremereye ari na ko kiba cyatwaye amabuye menshi bityo n’amafaranga kigura akiyongera."

Yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ingeri zitandukanye kugira ngo gusakaza ibisenge biremereye bigende bigabanywa, ashimangira ko no mu bindi bikorwa byo kubaka inzu hakwimakazwa gukoresha ibintu bitaremereye kandi byujuje ubuziranenge.

Ati "Mu kubaka inzu ndende, hari imishinga iri gukorwa mu bindi bihugu yo kugabanya na za beto hakubakishwa ibyuma, na hano byatangiye kuhagera. Turateganya ko nibimara kugera mu gihugu hose Abanyarwanda bazabyungukiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, cyane ko bitanahenda.”

Uburyo bwo gukoresha ibyuma mu bwubatsi bushyigikira politiki yo kurengera ibidukikije kuko ahenshi mu Rwanda iyo abantu bubaka bakunze gutema amashyamba mu gushaka ibiti byo gukoresha mu bisenge, mu kubaka ibikwa n’ibindi.

Dr Nsabimana aha yitegerezaga uko ibyuma biteranywa mu minota mike igisenge kikaba kirabonetse
Mr Roof igira ibikoresho bitandukanye byose bidahenze ndetse bisaba umwanya muto igisenge kikaba kibonetse
Umuyobozi mukuru wa Mr Roof, Fatima Soleman yavuze ko uyu mushinga yatangije wo kubakisha ibyuma bitaremereye uzafasha mu kuzigama amafaranga no kudata umwanya kuko guteranya ibyuma byihuta
Umuhango wo kumurika uburyo bugezweho bwo kubaka ibisenge bitaremereye witabiriwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .