Uyu munsi si ko bimeze kuko umushinga ‘Girinzu’ watangiye ari inzozi z’Umunyarwandakazi Me Jacqueline Wibabara n’Umufaransa Eng. Stéphane Monceaux, ubu zabaye impamo, Kagasa yahinduye isura yo kwaguka k’umujyi n’ibikorwaremezo
Mu minsi mike ishize hatashywe inzu za mbere 67 z’umushinga Girinzu, ugamije kugabanya icyuho cy’ibura ry’inzu ziciriritse muri Kigali, by’umwihariko ku miryango yifuza kugira inzu muri ako karere.
Ni inzu zigezweho ukizirebera hanze, bikaba akarusho uzinjiyemo bitewe n’imyubakire yazo yizwe neza bijyanye na gahunda yo kutangiza ibidukikije kandi ikoresha ibikoresho byo mu Rwanda mu buryo buhendutse ariko bufite uburambe.
Inkuru bijyanye: Shira amatsiko kuri Girinzu, umushinga watangijwe n’Umufaransa wabengutse u Rwanda
Bikomoka ku bunararibonye bwa Eng. Stéphane Monceaux, inzobere mu bwubatsi wakoze ku mishinga y’ubwubatsi itandukanye hirya no hino ku Isi mu myaka 25 ishize, akaba ari mu bubatsi bakomeye, bizerwa mu Bufaransa. We na Me Wibabara bafatanyije gushinga uyu mushinga wa Girinzu mu myaka itatu ishize.
Girinzu ni umwe mu mishinga y’amacumbi aciriritse ugamije kuziba icyuho cy’amacumbi ibihumbi 310 Umujyi wa Kigali ukeneye ngo utuze abantu bawo heza kandi neza bitarenze 2032.
Me Jaqueline Wibabara yabwiye IGIHE ko by’umwihariko Abanyarwanda bo muri diaspora bararikiwe kugura izi nzu.
Ati “Dufite abantu benshi bo muri diaspora baguze, baza bagakunda umushinga bagasanga harimo icyerecyezo. Uwashaka kugura yajya kuri site yacu [kanda Hano] hari amakuru yose, harimo na nimero bahamagara cyangwa e-mail batwandikiraho. Dufite ikipe yabigenewe ishinzwe ubucuruzi yita ku bakiliya,”
Igice cya mbere cy’Umushinga wa Girinzu uzwi nka Gahanga I cyiswe ‘Umutuzo’. Ukihagera usanganirwa n’inzu za mbere zuzuye ku ruhande, hari abakozi batandukanye babisikana n’imodoka n’imashini z’ubwubatsi, ngo uyu mwaka urangire inzu zose ziteganyijwe mu gice cya mbere zibonetse.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Eng. Stéphane Monceaux yagize ati “Aha ni ahantu hari umutuzo, inzu zifite ibyumba binini. Twubakishije amatafari kuko yadufashije gukoresha sima nke kandi byarakunze.”
Yakomeje agira bati “Kugeza ubu tumaze kugurisha inzu ku kigero cya 85% [by’inzu zuzuye]. Dufite ikipe tekinike iba hano ivugana n’abakiliya kubyo bifuza.”
Umushinga Girinzu utangira, bari bafite igishushanyo mbonera cy’uko bifuzaga kubaka ayo macumbi, cyakora Eng. Monceaux avuga ko bagiye bavugurura, bigendanye n’ibyifuzo abakiliya batanze.
Ati “Hari abagiye baza buri umwe avuga ati ndashaka ko mu neu hamera hatya, byatumye hari amavugurura amwe dukora kuri izi nzu. Inzu zacu zizakomeza kugenda zubakwa hakurikijwe ibyo abakiliya bashaka.”
Yakomeje agira ati “Hari nk’umukiliya waje asanga hari izo twubatse ariko hejuru ntitwashyiraho terrasse, ati kuki mutazishyizeho? Tubona ni igitekerezo cyiza. Ntabwo ibitekerezo byiza byagenewe abantu bamwe gusa, buri wese ashobora kugira igitekerezo cy’ingirakamaro.”
Bavuze ko mu gihe bagikomeje gusoza kubaka Gahanga I, batangiye kubaka Gahanga II hafi y’Umurenge wa Gahanga, nayo izaba igizwe n’inzu ziciriritse kandi zigezweho.
Eng. Monceaux yavuze ko intego ya Girinzu ari ugukomeza kubaka inzu zigezweho muri Kigali, ku buryo nibura buri mwaka bazajya bubaka amacumbi 150.
Ati “Uyu mwaka tugiye kubaka inzu zisaga 60, utaha zizaba 120 hanyuma tuzamure ingano y’inzu twubaka zigere ku 150 kandi ni ibintu tuzakomeza. Ntabwo byaba ari bizima gutangira umushinga ugahita ugenda.”
Muri uyu mushinga wa ‘Umutuzo’ uri kubakwa, hateganyijwe ibikorwa remezo bihuriweho n’abahatuye mu rwego rwo kugira hafi ibicyenerwa muri sport nka Piscine, ibibuga bya Basketball, mu mibereho myiza nk’ishyamba rito ryo kuruhukiramo, ubusitani kuri buri nzu, Parikingi, inzu ngari ikorerwamo ubucuruzi n’ibindi bizafasha abazahatura kumererwa neza.
Uyu mudugudu wubatswe ku buso bwa hegitari ebyiri, urimo ibice bitatu byubatswe mu buryo butandukanye bitewe n’ushaka gutura, agahitamo iyo ashaka.
Hari inzu zigizwe n’ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero bumwe bugezweho, igikoni n’ubusitani butunganyiwe neza, zubatswe mu buryo bugeretse. Muri izi nzu, imwe igura miliyoni 35 Frw.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu zigeretse rimwe, imwe igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero n’ubusitani butunganyijwe. Igiciro ni miliyoni zisaga 74 Frw.
Icyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu zifite ibyumba bine, uruganiriro, ubwogero bubiri, igikoni kigezweho n’ubusitani bugari. Igiciro cya buri imwe ni miliyoni 120Frw.
Me Wibabara na Eng. Monceaux bavuga ko byoroshye kubona inzu muri uyu mushinga kuko ari umwe mu yashyizwe muri gahunda ya Leta izwi nka Iwanjye, aho abinjiza amafaranga ari munsi ya miliyoni 1,2 Frw ku kwezi bakaba bagiye gutunga inzu bwa mbere, bahabwa inguzanyo hanyuma bakagenda bishyura gahoro gahoro mu gihe cy’imyaka igera kuri 20 ku nyungu ya 11%.
Uyu mushinga wa Girinzu, ni igikorwa abawugize biyemeje gukora ku buryo habaho itandukaniro n’ibyari bisanzwe. Bashyize imbaraga n’imari mu gushyiraho itsinda ry’abahanga ( Ingénieur civil) bahoraho ba Girinzu, bo kwitabaza igihe bibaye ngombwa.
Me Jaqueline Wibabara afatanyije na Eng. Stéphane Monceaux bashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) , Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, abafatanyabikirwa batandukanye, ku musanzu wabo kugira ngo uyu mushinga ujye mu bikorwa.
Kurikira ikiganiro cyihariye mu Kinyarwanda n’Igifaransa twagiranye na Me Jaqueline Wibabara na Eng. Stéphane Monceaux




















Amafoto yo gutaha icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga













































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!