Ibihumbi 100 byakwa abashaka gusezerana muri Angilikani bikomeje kuba inzitizi ku batishoboye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Ugushyingo 2018 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bayoboke b’itorero Angilikani mu Rwanda, cyane cyane abatishoboye, bavuga ko bagorwa cyane no kubona ibihumbi100 by’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo babashe gusezerana imbere y’Imana muri iryo torero.

Aba bayoboke babwiye IGIHE ko kuba bakwa aya mafaranga ari kimwe mu bituma benshi muri bo bahitamo kwibanira mu buryo butemewe n’Imana kubera ikibazo cy’amikoro make.

Bavuga ko iri torero ryagakwiye korohereza abatishoboye uko basezerana batarinze gutanga ayo mafaranga yose kuko ari menshi cyane cyane ko harimo n’abatari bayatunga.

Muri ibi bihumbi 100, harimo ibihumbi 50 Frw bitangwa mbere ariko iyo abageni bubahirije igihe barayasubizwa, ibihumbi 30 Frw bya korari icurangira abageni n’ibihumbi 20 Frw bikoreshwa mu bikorwa by’itorero birimo impapuro z’akazi n’icyemezo cy’isezerano n’ibindi.

Kuri iki cyumweru ubwo iri torero ry’Abangilikani muri Paruwasi ya Remera mu Karere ka Gasabo, ryasezeranyaga imiryango ine itishoboye mu buryo bwemewe n’amategeko y’Imana, ikibazo cyo kubona amafaranga ibihumbi 100 Frw, nibwo cyagaragajwe.

Uwitwa Maniraguha Pierre yagize ati “Ikibazo cy’amikoro kibaho kuko si n’ibihumbi 100 byonyine. Ari byo birangiza ibirori ababibona ni benshi ariko hari n’ibindi bikenerwa mu birori nk’imyambaro uburyo bw’ingendo, ugasanga ababona ubushobozi nk’ubwo aba ari bake ukurikije n’uko amikoro hanze aha yifashe.”

Mutarugera Audace, yemeza ko hari abayoboke batari bake bahitamo kwibanira badasezeranye mu torero kubera ikibazo cy’ayo mafaranga.

Ati “Hari imiryango myinshi ihitamo kwibanira gutyo kandi n’abayobozi b’itorero barabizi kuko ntawasezeranywa atishyuye ibihumbi 100 Frw”.

Ubuyobozi bw’itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse ko bwahisemo gushyiraho uburyo bwo gufasha gusezeranya imiryango itishoboye ngo gikemuke.

Pasiteri muri iri torero Zirimwabagabo Pierre, yemeza ko ibihumbi 100Frw byakwa abayoboke kugira ngo basezerane bituma benshi muri bo batitabira iyi gahunda.

Ati “Icyo bavuga ni ukuri hari abantu benshi batinya gusezerana kubera ko hariho ibyo basabwa gutanga, ubundi nk’aha umuntu ushaka gusezerana atanga amafaranga ibihumbi 100 Frw kandi wareba imiryango imwe ugasanga ibihumbi 100 bashobora kuba batari banabitunga.”

Umuyobozi w’abagabo bubatse ingo mu Itorero ry’Abangirikani, Kazubwenge James, yemeza ko bashyizeho uburyo bwo gufasha gusezeranya abatishoboye mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’abadashobora gusezerana kubera ibyo bihumbi 100Frw.

Avuga ko iyi gahunda yo gufasha imiryango itishoboye bagiye kuyishishikariza n’izindi paruwasi z’Abangilikani mu gihugu hose.

Tuyisenge Bertin wari umaze imyaka ibiri abana n’umugore bitemewe n’Itorero, avuga ko aya mafaranga ari yo yatumye amara imyaka ibiri abana n’umugore we mu buryo butemewe.

Ati “Birabangama kuko abakirisitu ntibaguha agaciro cyane. Uba ufatwa nk’indaya mu itorero noneho mu rugo nta mahoro kubera ko umugore aba ahora akubaza niba amafaranga warayabonye n’igihe muzajya gusezerana kandi hari n’ibindi uba usabwa gukemura”.

Yongeyeho ko yishimira kuba yarafashijwe gusezerana mu itorero kuko yari yarahisemo kwibanira n’umufasha we batarinze gusezerana bitewe nuko nta mafaranga yari kubona.

Kuva mu 2015 ubwo itorero ry’Abangirikani, Paruwasi ya Remera ryatangiraga iyi gahunda yo gusezeranya abatishoboye batishyuye ibihumbi 100 Frw, imiryango igera kuri 24 niyo imaze gusezeranywa imbere y’Imana.

Imiryango ine yasezeranye imbere y'Imana mu Itorero ry'Abangilikani
Umuyobozi w’abagabo bubatse ingo mu Itorero ry’Abangirikani, Kazubwenge James avuga ko bagiye gushishikariza paruwasi zose gusonera abatishoboye
Pasiteri wo mu Itorero ry’Abangilikani muri Paruwasi ya Remera, Zirimwabagabo Pierre, avuga ko hari abagorwa no kubona ibihumbi 100 basaba abagiye gusezerana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza