Ntiwabuza umuntu gutaha ubukwe bw’umuvandimwe-Mgr Kambanda na Hakizimana ku bukwe bw’uwo mudahuje idini

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Kanama 2019 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga havuzwe cyane iby’icyemezo cyahabwaga umukirisitu gatolika wese wo muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa iherereye i Nyamata muri Diyosezi ya Kigali, mu gihe ashaka gutaha ubukwe bw’uwo badahuje idini.

Icyo cyemezo cyasinywagaho na Padiri Mukuru Emmanuel Nsengiyumva, cyari kigamije kurinda ukwemera kw’abakirisitu b’iyo paruwasi nkuko Padiri Mukuru yabitangaje.

Bikimara gusakara ntibyavuzweho rumwe kuko hari abagaragaje ko ari ukubuza abakirisitu ubwisanzure no kubangamira ubusabane mu buturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, na we yanenze icyo cyemezo avuga ko imigirire nk’iyo igamije kubiba amacakubiri.

Padiri Nsengiyumva ahagana saa moya z’umugoroba kuri iki Cyumweru, yahise asohora ibaruwa ikuraho icyo cyemezo kandi asaba imbabazi abo cyaba cyarabangamiye.

Ati “Mboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi uwo ari we wese icyo cyemezo cyabereye imbogamizi mu bwisanzure bw’abana b’Imana ariko cyane cyane mu bumwe bw’abanyarwanda. Si icyo cyari kigambiriwe nshyiraho kiriya cyemezo cyanditse.”

"Umwana wawe yashyingirwa ahandi ntumuherekeze?"

Kuva mu Ukwakira 1962 kugeza mu Ukuboza 1965, i Vatican habereye inama yiswe ‘Vatican II” yari igamije gusuzuma umubano wa Kiliziya Gatolika n’aho Isi yari igeze muri rusange.

Mbere y’iyo nama, umukirisitu wa Kiliziya Gatolika watahaga ubukwe bw’uwo badahuje ukwemera, yafungirwaga amasakaramentu.

Nyuma y’iyo nama, basanze atari ngombwa kubuza umukirisitu wa Kiliziya Gatolika gutaha ubukwe bw’umuvandimwe cyangwa inshuti badahuje idini, ahubwo bashyiraho ibwiriza ry’uko umukirisitu Gatolika watashye ubukwe mu rindi dini, atemerewe gukora ibikorwa byose bikorwa mu mihango y’andi madini.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Célestin Hakizimana, yabwiye IGIHE ko mu byo umukirisitu wa Kiliziya atemerewe gukora harimo kuba yajya guhazwa mu rindi dini yatashyemo ubukwe n’indi migenzo ikorwa n’ayo madini itemewe muri Gatolika.

Ati “Icyo bababuza gusa ni ukugenda ngo usangire byose nabo nk’aho uri uw’idini ariko guherekeza umuntu gusa ukajya mu rusengero, ukumva inyigisho ubundi mukajya kwiyakira nta kibazo gihari rwose.”

Musenyeri Hakizimana yavuze ko gutaha ubukwe bw’uwo mudahuje idini bidasabirwa uburenganzira, nubwo Diyosezi zishyiraho amabwiriza yo kubyubahiriza bitewe n’uko zibibona.

Ati “Uretse mu bukwe bwa gipagani gusa naho ubukwe bw’ayandi madini rwose ubumwe bw’amadini, imikoranire rwose umuntu yaherekeza. Wagira umwana wawe akajya gushyingirwa ahandi ntumuherekeze? Ntabwo aribyo.”

Akomoza ku byakozwe muri Paruwasi ya Nyamata, Musenyeri Hakizimana yavuze ko habayemo gukabya ushingiye ku myemerere ya Kiliziya Gatolika.

Ati “Ubwo ni ibintu biri i Nyamata aho ngaho honyine naho ahandi amabwiriza agenda atandukanye ariko icyo bababuza gusa ni ukugenda ngo usangire byose nabo nk’aho uri uw’idini.”

Yongeyeho ati “Wenda biterwa n’aho akorera ubutumwa n’icyabimuteye ariko numva na we yihanukiriye arakabya.”

Habayeho ubushishozi buke

Musenyeri Antoine Kambanda uyobora Arkidiyosezi ya Kigali ari naho Paruwasi ya Nyamata ibarizwa, yavuze ko Kiliziya Gatolika irangwa no kubaha imyemerere y’andi madini ku buryo itabuza abayoboke bayo gutaha ubukwe bw’inshuti badahuje ukwemera.

Yavuze ko icy’ingenzi ari ukwigisha abakristu bayo itandukaniro ry’imyemerere yabo n’iy’abandi.

Ati “Tugomba kwigisha abantu bacu umuntu akamena ukwemera kwe akamenya itandukaniro ry’ibyo yemera n’ibyo abandi bemera ariko akabubaha ku buryo rero gutaha ubukwe bw’umuvandimwe uba uzi imyemerere ye ukamenya n’iyawe, akakubaha na we ukamwubaha nkuko abantu bavuga indimi zitandukanye ariko hari ibyo bahuriraho.”

IGIHE yabajije Musenyeri Kambanda niba ari we wasabye ko Paruwasi ya Nyamata ikosora icyemezo yari yafashe, avuga ko hashobora kuba harabayeho ubushishozi buke hakabaho kwibutswa.

Ati “Nawe ntabwo ababuza ahubwo avuga ko bagomba gusaba uruhushya ariko nabyo mu gihe bibangamiye abantu ntabwo aribyo kandi ndumva yabikosoye […]Haba habayeho wenda ubushishozi bukeya n’ingaruka bigira ku bandi ariko ubundi ni umurongo usanzwe uzwi ariko dushobora kubibutsa.”

Yavuze ko abanyarwanda bahuriye kuri byinshi kurusha ibyo batumva kimwe ku buryo utabuza umuntu gutaha ubukwe bw’umuvandimwe we.

Ati “Ibiduhuza nibyo byinshi kurusha ibyo abantu bamwe batumva mu buryo bumwe n’abandi. Wenda byumvikanye nabi cyangwa se hari abo bibangamiye ariko ubundi ntawe ubuza umuntu ubukwe bw’umuvandimwe.”

Umwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Kigali, yabwiye IGIHE ko mu gihe utashye ubukwe bw’uwo mudahuje ukwemera, Umuryango remezo ugomba kuba ubizi ariko bidasaba icyemezo cyanditse.

Ati “Ni ibisanzwe kumenyekanisha ubukwe ugiye gutaha, iyo utashye ubwa gipagani abantu batasezeranye imbere y’Imana ufungirwa amasakaramentu. Niyo umwana wawe yakwishyingira ntabwo wemerewe ko bakuzanira inzoga ngo uzakire, ufatwa nk’uwacyuje ubukwe bwa gipagani. Impamvu babibaza ngo baguhe n’uru ruhushya, ni ukugira ngo bemeze koko ko utashye ubukwe butari ubwa gipagani.”

Abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda basaga miliyoni eshanu (51%). Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite diyosezi icyenda na Arikidiyosezi imwe zigizwe na paruwasi 146.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Célèstin Hakizimana yabwiye IGIHE ko mu byo umukristu wa Kiliziya atemerewe gukora harimo kuba yajya guhazwa mu rindi dini yatashyemo ubukwe, n’indi migenzo ikorwa n’ayo madini itemewe muri Gatolika
Kiliziya Gatolika ntiyemerera umuyoboke wayo gutaha ubukwe bwa gipagani ariko ubw’abandi bayoboke biremewe
Musenyeri Kambanda yavuze ko abanyarwanda bahuriye kuri byinshi kurusha ibyo batumva kimwe ku buryo utabuza umuntu gutaha ubukwe bw’umuvandimwe we.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza