ADEPR mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana binyuze mu mupira w’amaguru

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Ukuboza 2018 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Itorero rya ADEPR ryatangije gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, ibinyujije mu mupira w’amaguru.

Iki gikorwa kizamara icyumweru cyatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

ADEPR ibinyujije muri gahunda ya Ambassadors Football, yatumiye abakobwa bakina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Cleveland Ambassadors, kugira ngo bigishe abana b’abakobwa umupira w’amaguru.

Iyo bari kwigisha aba bana b’abakobwa umupira w’amaguru, bafata umwanya bakabaganiriza ndetse hakananyuzwamo ubutumwa bwo bubashishikariza kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.

Muri ubu bukangurambaga ADEPR yakoze agatabo kanditseho “Oya” mu rwego rwo kwigisha aba bana b’abakobwa guhakana ku ihohoterwa rishobora kubakorerwa.

Pasiteri ushinzwe abafatanyabikorwa muri ADEPR, Jean Paul Seneza yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagiteguranye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, hagamijwe guteza imbere umupira w’abategarugori.

Yagize ati “Ni gikorwa ADEPR yatuguranye na FERWAFA hagamijwe guteza imbere umupira w’abagore, ni nayo mpamvu hazabaho umukino hagati y’iyi kipe y’aba bakobwa bo muri Amerika n’Amavubi y’albacore, mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa kwigirira icyizere.”

Yongeyeho ko muri ubu bukangurambaga bifuza kwigisha umwana w’umukobwa kumenyera kuvuga ijambo ‘oya’ kugirango bajye barikoresha igihe hari abashaka kubahohotera.

Komiseri ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA, Christine Mukangoboka, yavuze ko iki gikorwa kigamije kugaragariza abana b’abakobwa ko siporo ishobora kugira uruhare runini mu kubafasha kwiyubaka no kwiteza imbere.

Yagize ati “Iyi kipe yaje mu Rwanda kugirango igirane umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu y’abagore ariko hariho na gahunda yo guha amasomo abana b’abakobwa bato kugira ngo bakure bakunda umupira.”

Yonegeyeho ko ari muri urwe rwego ADEPR nk’abantu basanzwe bakorana na gahunda ya Ambassadors Footbal, bifuje gukorana muri iki gikorwa kugira ngo ibone aho inyuza ubutumwa bushishikariza abana kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, mu buryo bworoshye.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasozwa n’umukino uzahuza iyi kipe ya Cleveland Ambassadors n’Amavubi, ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2018.

Abana b'abanyarwanda n'ikipe yaturutse muri Amerika baganira mu gihe cy'imyitozo
Ifoto rusange ya bamwe mu bana b'abakobwa batojwe umupira w'amaguru
Bamwe mu bana batozwaga n'abakobwa bo muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza