Karidinari Barbarin yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa guhishira abapadiri basambanyije abana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Mutarama 2019 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Arkiyepiskopi wa Lyon mu Bufaransa, Karidinari Philippe Barbarin w’imyaka 68, yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa guhishira abapadiri bakekwaho guhohotera abana, ibirego byatangiye gushyirwa mu majwi cyane mu myaka itatu ishize.

Musenyeri Philippe yitabye urukiko ari kumwe n’abantu batanu bo muri Diyosezi ye, bakurikiranyweho gukingira ikibaba abapadiri bagiye bahohotera abana.

Ni umuyobozi ukomeye muri Kiliziya Gatolika ugejejwe imbere y’urukiko nyuma y’igihe yotswa igitutu, isabwa gushyira ahabona ibyaha biyivugwamo byo guhohotera abana.

Ashobora gufungwa imyaka itatu agacibwa n’ihazabu y’ibihumbi 54 by’amadolari ya Amerika, aramutse ahamwe n’iki cyaha.

AFP yatangaje ko mu 2015 aribwo uwahoze ari umu- Scout yashyize hanze amakuru y’uko Umupadiri witwa Bernard Preynat yamuhohoteye hagati ya 1971 -1991, muri paruwasi ya Sainte-Foy-lès-Lyon.

Muri rusange habarurwa ko uyu mupadiri yahohoteye abana 85, icyo gihe akaba yari ashinzwe aba-scout, nyuma yo gukomereza mu kwigisha abana gatigisimu, akanakora muri paruwasi nyinshi nyuma y’uko ibyo bikorwa bijya ahabona mu 2015.

François Devaux wagize uruhare mu gushinga umuryango Parole Libérée ugizwe n’abahohotewe, yajyanye ikirego Karidinari Barbarin mu rukiko, amushinja kuba yari azi iby’iri hohoterwa ariko ntagire icyo akora.

Biteganyijwe ko Musenyeri Philippe Barbarin azitaba urukiko guhera kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa Gatatu.

Muri Kamena 2016 nibwo Karidinari Philippe Barbarin yahaswe ibibazo kuri ibi byaha yakekwagaho, ariko muri Kanama uwo mwaka Ubushinjacyaha busubika icyo kirego.

We yahakanye yivuye inyuma ko yaba yarakingiye ikibaba abapadiri bagiye baryamana n’abana kandi bahuje ibitsina.

Mu 2011 nabwo abihayimana babiri bakomeye muri iki gihugu, Musenyeri Pierre Rican wa diyosezi ya Bayeux-Lisieux n’uwahoze ari Musenyeri wa Orléans, André Fort bahamijwe ibyaha byo guhishira ihohoterwa ryakorerwaga abana.

Karidinari Philippe Barbarin yagejejwe imbere y'urukiko rwa Lyon kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza