Njye mbafata nk’abadayimoni- Ev. Harerimana avuga ku ‘basatuzi’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Ugushyingo 2018 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Abasatuzi ni ijambo ritaramamara mu matwi y’abakirisitu benshi mu Rwanda. Kubatahura ntibyoroshye ariko hari imico imeze nk’indangamuntu kuri bo.

Abasatuzi barimo abagabura ijambo ry’Imana bavugwaho gushaka indonke mu murimo w’Imana aho bategeka amafaranga bahabwa mbere yo kubwiriza.

Hari ababafata nk’aberejwe umurimo n’abababona nk’abayobya intore zayo mu ivugabutumwa bihangiye.

Nyuma y’iyerekwa amaranye imyaka itanu, Umuvugabutumwa Harerimana Steven [Niyibeshaho] usengera muri ADEPR muri Paruwasi ya Nyarugenge yateguye igiterane yise “Menya Ukuri” kigamije kugaragaza ukuri ku ntambara iri hagati y’umucyo n’umwijima.

Mu kiganiro na IGIHE, Harerimana yavuze ko bikwiye ko abantu barwanya ibitubakiye ku kuri.

Yagize ati “Bariho bubatse ku kinyoma, bakorera mu mwijima. U Rwanda Imana yarubwiye ububyutse kandi ubwubakiye ku kinyoma ntibubaho.”

Yavuze ko ikinyoma n’umwijima w’abasatuzi bikwiye gushyirwaho iherezo.

Ati “Kuri njye mbafata nk’abadayimoni. Bakeneye umucyo w’Imana ubarimbura. Ndabihamya abo ni abadayimoni. Amazina abantu biyita ukabona ntiyubatse ku Bwami bw’Imana ntakwiye.”

‘Gusatura’ byavuye ku bavugabutumwa batumirwa mu biterane byo kwitanga bagasaba ko amafaranga azaboneka ‘bazayasaturamo’, bazayagabana. Hari n’ababihuza no kuvuga mu ijwi risa n’irikankamira abantu.

Mu biranga Abasatuzi ni uko aho kuvuga ugukomera kwa Yesu birata imirimo yabo; barivuguruza mu nyigisho; ntibigisha abantu kwisengera ahubwo bashaka ko bahora babahanze amaso; guhimba inkuru n’ubuhamya.

Ngo bigisha Bibiliya baca hejuru ahubwo bacuruza ijambo ry’Imana, bavuga ko “Ituro riremereye cyangwa gutamba Isaka wawe” biguhesha imigisha; bahanura aho bageze hose.

Mu kiganiro na IGIHE avuga ku ‘basatuzi’, Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Euphrem yatangaje ko “Hari abavuga Yesu ariko bafite inyungu zabo hakaba n’ababikora bishakira icyubahiro gusa. Hari n’abamuvuga bashaka ko ashyirwa hejuru, akamamazwa.”

Abasatuzi barimo abahanzi n’abapasiteri baniyita ‘Ibiharamagara’, ‘Ibifaru’, ‘Intare zo mu rusengero’, ‘Bitinze bizasohora’, ‘Umwami w’Akarago’ n’andi.

“Menya Ukuri” ni igiterane gifite intego iri muri Yohana 8:32 havuga ko “Namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Kizabera kuri Bambino ugana i Kabuga ku wa 4 Ugushyingo 2018 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.

Inkuru bifitanye isano: Ev. Harerimana Steven yateguye igiterane kigamije guca ubucanshuro mu ivugabutumwa

Harerimana Steven yavuze ko Imana yamuhagurukirije kurwanya imyuka yose y'ibinyoma
Umuvugabutumwa Harerimana Steven yahurije abanyempano mu gitaramo 'Menya Ukuri'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza