Pasiteri Niyitegeka Philippe ufite amateka yihariye muri ADEPR yitabye Imana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Niyitegeka Philippe uri mu bakirisitu ba mbere b’Itorero rya ADEPR, babatijwe mu Mwuka Wera yitabye Imana ku wa 11 Gicurasi 2019, aguye mu Bitaro bya Bushenge biri i Nyamasheke aho yari arwariye.

Mu Ukwakira 1948, nibwo Umwuka Wera yamanukiye abayoboke ba ADEPR bwa mbere bari mu Bigutu mu Karere ka Nyamasheke. Icyo gihe hari ku cyumweru inyigisho zihumuje, asanga abagabo batatu barimo Kapitura Gabriel, Niyitegeka Phillipe na Karuhije Bernard bari basigaye ku rusengero baganira ku murimo w’Imana.

Pasiteri Niyitegeka wari usigaye muri bagenzi be bamanukiwe n’Umwuka Wera umunsi umwe, na we yitabye Imana.

Umushumba w’Ururembo rw’Uburengerazuba muri ADEPR, Pasiteri Karangwa Sylvestre, yabwiye IGIHE ko itorero rihombye umuntu w’ingenzi cyane.

Yagize ati “Nibyo Pasiteri Niyitegeka yitabye Imana. Yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Bushenge. Sinzi neza uburwayi yari afite ariko harimo n’izabukuru.’’

Yakomeje avuga ko itorero n’umuryango baza kuganira ku buryo bwo kumuherekeza kuko ‘Ni umukozi w’itorero kandi wakoreye Imana.’

Uyu musaza w’imyaka 95 yari yarashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, aho yasengeraga muri Paruwase ya Nkungu. Yagize uruhare mu ivugabutumwa ryagutse no kuyobora benshi mu nzira y’agakiza kandi akabikora ashinze amanga.

Pasiteri Niyitegeka yavukiye i Matare ahitwaga Nyakabuye, ubu ni mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi mu 1924.

Yabatijwe mu Ukuboza 1945 atangira gukorera Imana ku wa 30 Werurwe 1949, aho yari avanwe mu ishuri kuko Pasiteri Kapitura yari arwaye. Icyo gihe yasemuriraga abamisiyoneri.

Mu 1959 nibwo yabaye Umukuru w’Itorero, inshingano yaherewe i Gihundwe. Pasiteri Niyitegeka yanayoboye Paruwasi ya Gihundwe, Muhehwe, Bigutu na Nyakabwende mu Karere ka Rusizi.

Mu 1960, yabaye Umuvugizi wungirije mu gice cyo mu Majyepfo y’Uburengerazuba cyitwaga EUPR (Eglise Unies de Pentecôte au Rwanda), yari ihuje iyari Cyangugu, Gikongoro, Butare, Kibuye, Gitarama n’u Burundi.

Pasiteri Niyitegeka yabyaye abana 14, bane bitaba Imana, yari asigaranye abana 10 barimo abakobwa barindwi n’abahungu batatu.

Pasiteri Niyitegeka Philippe uri mu bantu batatu bahawe Umwuka Wera bwa mbere muri ADEPR yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza