Past Jean Désiré Ntawiniga yavuze ikosa ryakozwe rigashyira Aline Gahongayire ku karubanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga, umwe mu bari mu giterane Aline Gahongayire aherutse kuvugiramo amagambo agafatwa nko gusuzugura itangazamakuru ryo mu Rwanda, yavuze ko ikosa ryabayeho ari uko ubutumwa bwari bugenewe abantu bamwe bwagiye ku karubanda bugahabwa n’abatabugenewe.

Ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru byandika, iby’amajwi ndetse n’amashusho mu mpera za Mata 2019, izina Aline Gahongayire ryavuzweho bitewe n’amagambo yavugiye mu giterane cyiswe ’Because There Is Hope’ akavuga ko yatangarije itandukana rye n’umugabo we kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika kuko ari yo bari mu cyiciro kimwe, itangazamakuru ryo mu Rwanda riri hasi ye.

Icyo gihe yagize ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yunzemo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga wo mu Itorero Zion Tempe, ni umwe mu bari mu giterane Aline Gahongayire yavugiyemo aya magambo.

Abajijwe na IGIHE ku byavuzwe na Gahongayire, yavuze ko umuntu wese agira uburyo atangamo ubuhamya bitewe nuko yabayeho. Yagarutse ku ikosa ryabayeho ryo kubishyira kubikura aho byavugiwe bigahabwa n’abo bitagenewe.

Ati “Hari ikosa ryabaye, hari ubutumwa buba bugenewe abantu bose hari n’ubutumwa buba ari umwihariko bureba abo bireba. Hari inama z’umwiherero tutajya tubona amakuru yazo ngo ace kuri televiziyo ngo ace mu binyamakuru kuko ni umwiherero ku bantu runaka. Buri wese bitewe n’ubuzima yabayemo afite uburyo atangamo ubuhamya hagendewe kubyo yaciyemo.”

“Igiterane cyari kigenewe abantu bari bahari, abo hanze ntabwo byabarebaga. Ikibabaje nuko byasohotse kandi we yabivuze nkawe, abifitiye uburenganzira kuko ni ubuzima bwe. Abanyarwanda ntabwo bamenyereye umuntu ubabwiza ukuri, niba ariko we abona ukuri kwe ntekereza ko njyewe nakabimwubahiye kabone nubwo byankomeretsa ariko we iyo avuze ukuri kwe arakira kuko yahuye n’ibikomere.”

Pasiteri Ntawiniga, yakomeje avuga ko abantu bakwiye kumva ubutumwa bwiza Gahongayire yatanze bakirinda kurebamo ijambo rimwe muri menshi yavuze.

Ati “Ni umukozi w’Imana ndamwubaha kandi Imana iramukunda n’abandi bose Imana irabakunda, icyari kigamijwe ni ukuvuga ko hariho ibyiringiro. Nibarebe ibyo yavuze byubaka nabyo birahari, aho kugira ngo bajye mu bindi byo kuruhande bitabubaka. Iyo umuntu aguhaye ifi ntabwo uyimira bunguri, umira umunopfu wayo noneho niba harimo akagufwa ugashyira ku ruhande.”

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ya Kiss FM, kuri uyu wa 10 Gicurasi 2019, Aline Gahongayire yavuze ko ntacyo yicuza mu byo yavuze.

Inkuru bifitanye isano: ‘Nta kintu na kimwe umutima unshinja’- Gahongayire avuga ku magambo ye yateje impaka

Past. Ntawiniga yavuze ko ikosa ryakozwe rigashyira Gahongayire ku karubanda ari uko ibyo yavuze byasohotse aho yabivugiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza