Ukuri ku Munsi Wera w’Umucyo wafashwe nk’idini rya Satani

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Ugushyingo 2018 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Ku wa 7 Nyakanga 2018, mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori bidasanzwe byiswe “Umunsi Wera w’Umucyo” byitabiriwe n’abambaye imyenda y’umweru.

Ibi birori bikimara kuba hari abavuze ko imyemerere y’ababyitabiriye ihabanye n’ukwemera bafite ndetse bamwe babifata nk’idini rya Satani.

Uyu munsi witwa “White Day and Shine/Light” uteganyijwe kwizihizwa buri mwaka ku wa 7 Nyakanga.

Uzajya uhuza abakuru b’amadini, abakirisitu n’abayisilamu, aba gakondo n’abandi badafite aho basengera hashingiwe ku mahame y’abategura uyu munsi.

Umunyamakuru, Umunyamategeko akaba n’Umusesenguzi mu bya Politiki, Mubalaka Edouard, watekereje gutangiza ibi birori yavuze ko iyi gahunda ifite intego yo “Kugira umutima w’urukundo kandi utabara.”

Yagize ati “Umunsi Wera w’Umucyo ntaho uhuriye n’idini rya Satani witiriwe kuko atari idini ryashinzwe ahubwo ari igikorwa gihuza abantu mu busabane n’ibyishimo ndetse no gushima Imana.”

Iki gikorwa ntigishingiye ku bitabo by’iyobokamana nka Bibiliya na Korowani n’izindi nyigisho zose zahamya ko hari izindi mana zitari iy’u Rwanda.

Mubalaka yavuze ko “Twebwe tuzagendera ku mahame twishyiriyeho. Iyo usesenguye ibivugwa muri ibyo bitabo byose usanga ibikubiyemo bitatureba. Ahubwo ikitureba ni ukwimenya, tukamenya aho dukomoka, indangagaciro zituranga, arizo z’ubunyarwanda, tukemera Imana yacu y’u Rwanda ari na yo yaremye Ijuru n’Isi n’ibiriho byose.”

Muri iki gikorwa hacanwa imuri zirindwi zisobanura umucyo w’Imana.

Yagize ati “Kuva kera hari amagambo arindwi imandwa zakoreshaga, abantu barayatwibye barayiyitirira kandi yarabanje gukoreshwa mu Rwanda. Ugereranyije igihe Gihanga yabereyeho n’umwaduko w’Abamisiyoneri usanga ziriya muri zirindwi zarakoreshwaga mu bundi buryo. Nibwo tugiye kuvugurura ngo buzabere igisubizo Abanyarwanda. Umubare karindwi dushingiraho ugaragaza ukuzura kw’Imana y’Abanyarwanda.”

Kuri bo, Imana y’u Rwanda itanga guhumeka; gutsinda abanzi, abarozi n’abajura; ivuba imvura igatanga umucyo; itanga urubyaro no kwigisha indangagaciro z’umuco zijyana no kwimakaza urukundo.

Ibyo yanga ni ubugambanyi; abateza imidugararo nk’ibyihebe; abayibeshyera ko yabatumye ku muntu nyamara bagambiriye indonke.

Mubalaka yavuze ko “Ukunda Imana y’u Rwanda, akayubaha, akayisenga bya nyabyo atayitiranya n’izindi, uwo izamuha amahoro n’imigisha.’’

Kuri gahunda y’Umunsi Wera w’Umucyo, hazacanwa imuri zirindwi, abawitabiriye mu isengesho bazenguruke inshuro zirindwi basabira ibyifuzo birindwi byananiranye.

Nyuma y’amasengesho hateguwe igitaramo cy’abahanzi bo mu Rwanda no hanze. Hanateganyijwe umukino uzahuza amakipe abiri akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Umunsi Wera w’Umucyo watangijwe n’abantu 30, umaze guhuza abagera kuri 200.

Abantu 3655 bamaze gusaba ko hashyirwaho ihuriro rya buri mezi atatu mbere y’Umunsi Wera w’Umucyo wizihizwa ku rwego rw’igihugu ku wa 7 Nyakanga.

Inkuru bifitanye isano: Kigali: Bahimbye isengesho bumva ko ryasimbura ‘Dawe Uri Mu Ijuru’

Mu Munsi Wera w'Umucyo hacanwa imuri zirindwi zisobanura ko Imana y'u Rwanda ari umucyo w'Isi
Abitabira Umunsi Wera w'Umucyo banezererwa Imana y'u Rwanda binyuze mu isengesho
Umuyobozi wa White Day and Shine, Mubalaka Edouard yasobanuye ko Umunsi Wera w'Umucyo ntaho uhuriye n'idini rya Satani bawitiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza