Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 nibwo aba bakirisitu barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’iri torero bashyikirije iyi nkunga imiryango itishoboye yiganjemo abageze mu za bukuru n’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni imiryango 40 itishoboye yo mu midugudu ya Rugendabari, Kamatamu na Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, buri umwe wagenewe ibifite agaciro k’ibihumbi 100Frw.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri Women Foundation Ministries, Mukaruzage Sophie yabwiye IGIHE ko basanzwe bibanda ku gufasha umuryango binyuze mu mugore.
Mu bindi byatanzwe na Women Foundation Minisitries harimo mituweri 40, ibitenge ku bagore, amakositimu ku basaza n’inkweto ku bagabo.
Umusaza witwa Rusengamihigo Papias utuye mu mudugudu wa Rugendabari, umwe mu bahawe ibiribwa n’ikositimu yo kwambara, yabwiye IGIHE ko bimushimishije cyane kuba yabonye abagira neza baza kumugoboka.
Yagize ati “Ubungubu abana barahembuka nanjye ndahembuka, ejo n’ejo bundi, twari tubayeho dusenga amasengesho dusenga niyo yatumye Yesu yohereza aba bagiraneza kandi turabasengera azakomeze abahe umugisha bazagaruke.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe yavuze ko ari igikorwa kigaragaza urukundo, anashimira iri torero ryahisemo Umurenge wa Mageragere nawo wagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje avuga ko byunganira leta muri ya gahunda yo kwishakamo ibisubizo no kwigira.
Ati “Urabona nka hano ni umudugudu mwiza kuba rero nka Women Foundation yaje ni umuco, ni igikorwa cy’impuhwe, cy’urukundo cyane cyane umuco wo kuremerana.”
Ntirushwa yavuze kandi ko abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bakwiye kurangwa n’umuco mwiza wo gufasha no gushyigikira iyi gahunda u Rwanda rwihaye yo kwishakamo ibisubizo.
Umuryango Women Foundation Ministries washinzwe kandi uyobowe n’Intumwa y’Imana Alice Mignonne Umunezero Kabera, mu mwaka wa 2006. Ufite intego yo kubaka umuryango bigizwemo uruhare rukomeye n’umugore.

























Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO