True Promises yahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo cyo kuramya cyabimburiye ibya 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Mutarama 2019 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises ryakoze igitaramo cya mbere cyagutse mu biteganyijwe mu 2019, cyahembuye imitima y’ibihumbi by’abacyitabiriye.

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rinini rya Kigali Serana Hotel ku mugoroba wo ku wa 6 Mutarama 2019.

True Promises Ministries imaze kugaragaza ubuhanga mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda yateguye “Himbaza Live Concert” mu ntego yo gushima Imana ku byo yakoze no kuyiragiza umwaka mushya.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iri muri Zaburi 34:4 “Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, dushyirane hejuru izina rye.”

Kuva saa Cyenda z’amanywa imihanda yerekeza aho cyabereye yarimo urujya n’uruza rw’abantu batakanzwe n’imvura yajojobaga.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakirisitu, abahanzi bahimbaza Imana, abayobozi mu nzego za Leta nka Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard n’abandi.

Abacyitabiriye bashimye Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza kwanyuze mu bihangano by’umwuka by’abahanzi n’amatsinda yagitumiwemo. Benshi bagifashe nk’umwanya wo gutekereza ku mirimo Imana yakoze ku buzima bwabo, bakayiramburira amaboko bayishima.

True Promises yari umutaramyi w’imena yaserutse mu myambaro ibereye ijisho. Abaririrmbyi bayo bakigera ku rubyiniro bakiriwe mu byishimo by’ikirenga, bishimangira urukundo bafitiwe.

Iri tsinda ryaririmbanye n’abitabiriye igitaramo indirimbo 18 zururutsa imitima ziganjemo inshya n’iza kera nka ‘‘My Lord Jehovah’’, ‘‘Mana yacu ’’, ‘‘Narudi ’’, ‘‘Wadushyize ahakwiriye’’, ‘‘Yarabirangije’’, ‘‘Ndaruhutse’’ n’izindi.

Abitabiriye igitaramo banafashijwe kujya mu mwuka n’amatsinda ya Alarm Ministries, New Melody n’abahanzi b’abanyempano barimo Nsabimana Gisèle Precious ubarizwa muri ADEPR, Arsene Tuyi usengera muri Restoration Church na Sam Rwibasira wo muri Bethesda Holy Church.

Umuvugizi wa True Promises Ministries, Mbonigaba Bonnke, yashimye Imana yabashoboje gutegura igitaramo cyagize umumaro ku buzima bw’umwuka ku bacyitabiriye.

Yagize ati “Mu by’ukuri turashima Imana yatubashishije gutarama uyu munsi. Twe ntacyo twakwishoboza tutayobowe n’Umwuka Wera. Turashima Imana n’abantu bose bagize uruhare mu mitegurire y’iki gitaramo.”

Umuvugizi wa True Promises Ministries, Mbonigaba Bonnke, ni umuririmbyi wayo ukomeye

True Promises Ministries iritegura kwizihiza imyaka 10 imaze itangiye kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda n’i mahanga. Ni mu birori bizahurirana n’igitaramo cyagutse giteganyijwe mu Ugushyingo 2019.

Kuva mu Ugushyingo 2009, True Promises imaze gushyira hanze imizingo ibiri irimo umwe w’amashusho ugizwe n’indirimbo 13 n’uw’amajwi uriho 11.

True Promises iri mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda
True Promises iritegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 ishinzwe
Ndayisenga Ezron ari mu baririmbyi b’abahanga True Promises igenderaho. Afite ijwi rifite ubuhanga butangarirwa na benshi
Iki gitaramo cyari gifite intego yo gushima Imana no kuyiragiza umwaka wa 2019
Abacyitabiriye banyuzwe, bacinya akadiho babyinira Imana
Abitabiriye igitaramo batahanye akanyamuneza
Bafatanyije n'abaririmbyi kuramya Imana byuzuye
Igitaramo cyitabiriwe nubwo imvura yaguye ari nyinshi mu masaha y'umugoroba
True Promises Ministries yahembuye abitabiriye igitaramo yakoreye muri Serena Hotel
Umuhanzi Serge Rugamba yafashijwe n'ubutumwa bw'indirimbo zaririmbiwe muri iki gitaramo
Ndayishimiye Trésor (iburyo) ni we wagize ihishurirwa ryo gutangiza True Promises Ministries
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard n'umugore we bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza] aha yari ayoboye bagenzi be baririmbana muri New Melody mu gikorwa cyo guhimbaza Imana
New Melody ihuriyemo abaririmbyi bo mu madini atandukanye ya gikirisitu, yaherukaga gutaramira abakunzi bayo muri ‘Selah Concert II’ yabaye ku wa 25 Ugushyingo 2018
Umuhanzi Sam Rwibasira wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo yongeye gushimangira ubuhanga afite mu kuramya Imana
Umunyempano Nsabimana Gisèle Precious ubarizwa muri ADEPR ari mu bahanzikazi banyuze abitabiriye iki gitaramo
Umuririmbyi Nyirashimwe Diane ari mu nkingi mwikorezi za True Promises
Yibutse imirimo y'Imana, ayiramburira amaboko arayishima

Amafoto: Niragire Trésor Doux


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza