Umuramyi Prosper Nkomezi agiye kumurika album ya mbere mu gitaramo gikomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo ‘Ibasha Gukora’ yateguye igitaramo gihambaye yatumiyemo abahanzi bakomeye barimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Bosco Nshuti.

‘Ibasha Gukora Live Concert’ ni igitaramo giteganyijwe kubera Kigali Serena Hotel, ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019 guhera saa cyenda z’amanywa.

Nkomezi azakimurikiramo album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo icyenda, agiye kwereka abakunzi be mu myaka ibiri amaze mu muziki uhimbaza Imana.

Abakunda kuramya bamaze kurita mu gutwi baterezanyije amatsiko mu buryo budasanzwe igitaramo cy’umuhanzi Prosper Nkomezi cyitezweho kuhira imitima iguye umwuma.

Uyu muhanzi watangiye asengera mu Itorero rya ADEPR ubu abarizwa muri Zion Temple ya Apôtre Dr Paul Gitwaza, yabatirijwemo mu 2013.

Nkomezi w’imyaka 23 yatangiye umuziki mu buryo by’uwabigize umwuga mu 2017. Mu gihe awumazemo amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi mu zirimo ‘‘Ibasha gukora’’, ‘‘Humura ‘’, ‘‘Singitinya’’, ‘‘Sinzahwema yamenyekanye nka Amamara’’, ‘‘Urarinzwe’’’, ‘‘Nzayivuga’’ n’izindi.

Ngabire Vincent uri mu bari gutegura igitaramo cye yabwiye IGIHE ko imyiteguro irimbanyije ndetse biteguye abazacyitabira bazagihembukiramo.

Yagize ati “Ubu turi mu myiteguro ya nyuma ijyanye n’imiririmbire n’uko tuzitwara. Aho igitaramo kizabera hameze neza. Amakorali n’abaramyi twatumiye bose bariteguye. Turifuza ko kizaba ari igitaramo kizahembura benshi.”

‘Ibasha Gukora Live Concert’, Nkomezi azayihuriramo n’abandi bahanzi barimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye, Bosco Nshuti n’amatsinda amaze kwamamara mu kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries na Healing Worship Team.

Iki gitaramo cyatumiwemo umuvugabutumwa Sebagabo Christophe wo muri Calvary Ministries uzabwirizwa ijambo ry’Imana mu kongera gusubiza intege mu bacogoye mu rugendo rugana i Siyoni.

Nkomezi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahatangirira amashuri ye nyuma aza kuyakomereza mu Rwanda.

Avuka mu muryango ukijijwe kuko na se umubyara ari pasiteri, akaba ari umwana wa gatandatu mu bavandimwe icyenda. Yatangiye umuziki akirangiza amashuri yisumbuye mu 2014 ariko izina rye ritangira guhama mu 2017 ubwo yashyiraga ahabona indirimbo zirimo “Sinzahwema.”

Igitaramo yateguye kucyinjiramo ni 3 000 Frw mu myanya isanzwe na 8 000 Frw mu myanya y’icyubahiro ku bazagura amatike mbere, naho abazayagurira ku miryango bizaba ari 5 000 Frw, 10 000 Frw na 15 000 Frw muri Vvip.

Umva hano indirimbo ‘Ibasha Gukora’ yitiriwe album ya Nkomezi Prosper

Umuramyi Prosper Nkomezi ari mu banyamuziki bahimbaza Imana bakunzwe cyane muri iyi minsi
Prosper Nkomezi ari kwitegura igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza