Impamvu MTN yinjiye mu bufatanye bwo kuzana Don Moen i Kigali

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Itariki ya 10 Gashyantare 2019 itegerejwe na benshi. Abakunda kuramya bazifatanya n’umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Don Moen mu gitaramo “MTN KIGALI PRAISE FEST 2019.”

Iki gitaramo kizabera i Kigali cyateguwe na RG Consults imenyerewe muri Kigali Jazz Junction. Cyitiriwe Sosiyete y’Itumanaho ya MTN nk’umuterankunga wacyo mukuru.

Impande zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye muri ibi bitaramo ngarukamwaka bizatangira mu 2019 kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa RG Consults, Remmy Lubega, yavuze ko kigamije gushima Imana ku burinzi bwayo.

Yagize ati ‘‘Twishimiye uru rugendo rushya twinjiyemo no kubazanira inkuru nziza yari imaze igihe itegerejwe yo kuzana Don Moen. Ni umwanya wo gufasha abizera gushima Imana yabarinze mu mwaka ushize no kuyiragiza umushya.”

Iki gitaramo cyiswe Mtn Kigali Praise Fest kizajya kiba buri mwaka. Kiri mu mujyo wo kumenyekanisha aho u Rwanda rwavuye n’icyerekezo cyarwo.

Aho kizabera ntiharatangazwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN, Ruhinduka Désiré, yatangaje ko iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 20 MTN imaze mu Rwanda.

Yagize ati ‘‘Dutumbira gukora ibyo abafatabuguzi bacu bifuza. Hari ubukangurambaga tumazemo iminsi bwa ‘Turi abanyu’ bwabanjirije ‘MTN Izihirwe’ twizihiza imyaka 20. Kuri twe ni igikorwa duha agaciro kuko mu bakiliya bacu dufite benshi bacyiyumvamo.”

MTN kandi igiye gutangiza uburyo bwa MTN Play aho izanyuza imiziki, imikino n’amashusho. Hazanatangwa kode zizemerera umuntu kubona indirimbo ya Don Moen cyangwa Mbonyi, akayitabiraho.

Iki gitaramo kiri mu bikorwa bigamije gusangiza abakiliya amafaranga abaturukamo.

Umuramyi Israel Mbonyi n’abaririmbyi bakomeye mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) bari mu bagitumiwemo.

Mbonyi yavuze ko kuririmbana na Don Moen ari ugukabya inzozi ze.

Ati “Gutumirwa muri iki gitaramo ni amahirwe akomeye. Kuva nkiri muto numvaga ari inzozi zanjye kuzabona Don, kuririmbana na we no kumwegera. Ni umugisha ukomeye.’’

Don Moen azwi ku bihebeye umuziki uhimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Our Father’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’ n’izindi.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Nishimiye kuza mu Rwanda, mu gihugu cy’imisozi igihumbi ku nshuro ya mbere muri Gashyantare 2019. Ni mu gitaramo cya mbere cya Mtn Kigali Praise Fest. Ntegereje kuzababona mwese.’’

Amatike yatangiye kugurishwa binyuze kuri https://rgtickets.com/.

Mu cyumweru gitaha, azaba yagejejwe ku mashami ya MTN yose ku giciro cya 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000Frw mu cyubahiro na 200 000Frw ku meza y’abantu umunani.

Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro cya MTN i Nyarutarama
Mbonyi Israel yavuze ko kuririmbana na Don Moen ari ugukabya inzozi yakuranye
Numa Alain na Luc Buntu wari uhagarariye Aflewo mu kiganiro n'abanyamakuru
Uhereye ibumoso hari Luc Buntu, Kagema Eliud ushinzwe Itangazamakuru, Urubyiruko n’imishinga yihariye muri RG Consults na Ruhinduka Désiré ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN, Ruhinduka Désiré (wambaye ishati yera) yavuze ko iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 20 MTN imaze mu Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain, yavuze ko nyuma y’igihe kinini Don Moen ategerejwe mu Rwanda noneho hari gihamya ko azaza
Umuyobozi wa RG Consults, Remmy Lubega, yavuze ko iki gitaramo kigamije gushima Imana no kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza