Dr. Ahmed uzayobora Ethiopia yari mu ngabo za Loni zari mu Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Werurwe 2018 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwegura kwa Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ishyaka rye riri ku butegetsi rya EPRDF ryatoye Dr. Abiy Ahmed ngo abe ariwe umusimbura, uyu kaba yarabaye mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu 1995.

Tariki 15 Gashyantare nibwo Hailemariam yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse no ku buyobozi bwa EPRDF.

Kuri uyu wa Kabiri abagize Komite Nyobozi ya EPRDF (Ethiopia People’s Revolutionary Democratic Front), batoye Dr. Ahmed ngo abe ari uwe umusimbura, ku majwi 108 ku 175 y’abatoye.

Ni nawe kandi uhabwa amahirwe yo kuba Minisitiri w’Intebe kuko biteganywa ko uyobora ishyaka riri ku butegetsi ari nawe uhabwa uyu mwanya. Kugira ngo awuhabwe ariko bigomba kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Dr Ahmed w’imyaka 42 yari asanzwe ahagarariye ubwoko bw’aba-Oromo bumaze imyaka isaga itatu mu myigaragambyo bwamagana kuba buhezwa haba muri gahunda za politiki ndetse n’iz’iterambere.

Nk’uko Africanews yabitangaje, Dr Ahmed yazamuwe mu ntera n’Ishyaka rya OPDO (Oromo Peoples Democratic Organization), rimugira umuyobozi waryo kugira ngo yongererwe amahirwe yo kuba yahabwa umwanya wa Minisitiri w’Intebe. Icyo gihe yaguranye na Lemma Megerssa, wariyoboraga.

Abiy utari mushya muri politiki ya Ethiopia yabaye mu gisirikare cy’iki gihugu ndetse yoherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro.

Dr Abiy winjiye mu gisirikare mu 1993, wakoraga cyane mu bijyanye n’ubutasi n’itumanaho; mu 1995 yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR).

Ubutumwa bwa Minuar bwatangiye mu Ukwakira 1993 kugeza muri Werurwe 1996, bwakunze kugarukwaho cyane ahanini bitewe no kuba butarabashije kugera ku ntego zabwo ndetse abasirikare ba loni barimo ntibabashe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni imwe.

Abey uri mu barwanye intambara ishingiye ku kutumvikana ku mbibi z’imipaka hagati ya Ethiopia na Eritrea kuva mu 1998-2010, yavuye mu gisirikare mu 2010 afite ipeti rya Colonel.

Uretse igisirikare, Abey wavukiye mu Mujyi wa Agaro muri Leta ya Oromia kuri se wo mu bwoko bwa Oromo, niwe washinze ndetse ayobora Ikigo gishinzwe Umutekano w’ibijyanye na Internet (INSA), aho yavuye mu 2010 agatangira urugendo rwe rwa politiki.

Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki bavuga ko gutorerwa kuyobora impuzamashyaka ya EPRDF kwa Ahmed bizagira uruhare mu gutuma idasenyuka ndetse ni nawe uri mu mwanya mwiza wo kuba yagira uruhare mu gushyira iherezo ku myigaragambyo y’aba-Oromo yatangiye mu 2014.

Dr. Abiy Ahmed watowe n'ishyaka riri ku butegetsi rya EPRDF kuba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza