00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Makenga yahishuye byinshi ku ntambara ya M23, aseka abavuga ko bafashwa n’u Rwanda (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mutarama 2023 saa 10:10
Yasuwe :

Umwaka wa 2022 warangiye nk’uwawubanjiriye. Ni uko umutwe wa M23 usobanura urugamba uhanganyemo n’Ingabo za Guverinoma ya Congo, yifatanyije n’imitwe myishi yitwaje intwaro irimo FDLR, APCLS, Nyatura, CODECO, PARECO, Mai Mai, ndetse ubu ngo intambara yinjiyemo n’abacanshuro baturutse mu Burayi.

M23 yakomeje kuvuga ko ishaka amahoro, ndetse ko yiteguye gusubira inyuma ikava mu birindiro yafashe ikabiharira Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Uyu mutwe wamaze kuva muri Kibumba, ndetse nyuma y’ibiganiro bya kabiri byabaye ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, EACRF yasabye M23 no kuva mu bice bya Rumangabo na Kishishe muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bitarenze ku wa 5 Mutarama.

Umuyobozi wa gisirikare wa M23, Gen Sultan Makenga, yahishuye byinshi mu kuganiro cyihariye, ku mpamvu zituma barwana no kuba bemera gusubira inyuma, mu gihe imyazuro y’inama ya Luanda na Nairobi bashingiraho ibi byemezo, batazitumiwemo.

Ni inama zasabye ko imirwano ihagarikwa, ariko nta munsi w’ubusa hatumvikana urusaku rw’imbunda.

Iki kiganiro cyafashwe mu minsi mike ishize, mbere y’uko imishyikirano iba.

Ni iki M23 irwanira?

Ntekereza ko nta muntu ukunda intambara. Twahisemo inzira y’intambara kubera ko izindi zananiwe, kandi tuvuga buri munsi ko dukeneye inzira y’amahiro, ariko Guverinoma ntibishaka.

Urugamba rwacu ni urugendo rukomeza, kubera ko ubuyobozi burahinduka, ariko ibibazo ntibikemuke. Rero twafashe iyi nzira kugira ngo dukemure ibibazo. Kubera ko ibibazo dufite bituruka hejuru.

Dufite ku butegetsi abantu badashoboye, amabandi, abantu bumva ko abandi ari abacakara, bumva ko igihugu ari icyabo bonyine, ko igihugu ari nk’umutungo wabo bwite, kandi ntabwo twakomeza gutyo.

Ugasanga abantu bamwe bashaka kwigizayo abandi, Guverinoma yica abaturage bayo… nta yandi mahitamo, tugomba gushaka igisubizo. Nitumara gukemura ibibazo, tuzaba nk’abandi, natwe dukeneye kubana n’imiryango yacu, inshuti, nicyo twifuza.

Kuba mu gihugu cyacu ntacyo twikanga, nta guhezwa, ni aho tugana, ni ho twifuza kujya.

Ni ibihe bice ubu bigenzurwa na M23?

M23 iri hano i Rutshuru, ni ho hari ibirindiro bikuru, turi muri Binza naho ni muri Rutshuru, turi muri Bwito muri Rutshuru naho, muri Masisi, ugana Bwiza, Kitchanga, ndetse turi muri teritwari ya Nyiragongo.

Ni iyihe mipaka mugenzura?

Hari Bunagana, Kitagoma kuri Uganda na Kabuhanga na Kasizi ku Rwanda.

Abaturage bari mu bice mugenzura bangana iki?

Nibura 90% by’abaturage bari batuye mu bice dufite ubu barahari, uretse 10% bahunze. Ni abaturage ba Rutshuru, Rugali…

Abahunze baba bashaka gutahuka?

Bashaka gutahuka ariko Guverinoma ikabakumira kubera gusa ko ishaka kubakoresha, ariko ntekereza ko mu minsi mike bose bazaba bari hano.

Kubera iki M23 ititabiriye ibiganiro bya Nairobi?

Ntabwo nzi niba imitwe yose yari iri i Nairobi, abari bahari ni abakorana na Guverinoma. Rero, ni urwenya bakinnye. Bafashe abambari babo bari hano ku rugamba hamwe na Guverinoma, mu ihuriro rimwe, babajyana i Nairobi.

Ni imikino igamije kuyobya abantu, umuryango mpuzamahanga, kugira ngo barangaze abaturage, nta kindi. Ntabwo twatumiwe kubera ko Guverinoma yavuze ko idashobora kuganira natwe.

Ni bande bagize igisirikare cya M23?

Ni abana ba Rutshuru, Masisi, Kalehe… bake bo muri Kivu y’Amajyepfo, muri make bari iwabo.

Ko mwemeye gusubira inyuma, muzerekeza he?

Hari itangazo rya Luanda, bavugamo ko tugomba gusubira inyuma, izo nama ntabwo twazitumiwemo ngo tube duhagarariwe, ariko dushyigikiye ibyemezo by’abakuru b’ibihugu, dushyigikiye gahunda zose zishobora kuzana amahoro, niba koko ikigambiriwe ari amahoro yacu twese, atari ugushimisha abantu bamwe, tugomba kubishyigikira.

Dushaka amahoro, amahoro y’abantu bose, umutekano wa bose, twifuza kubona igihugu kiyobowe n’abantu bumva inshingano zabo, ubutabera kuri bose, igihugu giteye imbere, twe dushaka amahoro. Turi hano turwanira amahoro.

Niyo mpamvu iyo hari gahunda zigamije amahoro, tuzishyigikira. Ntabwo twari mu nama, ntitwari duhagarariwe, niyo mpamvu twasabye abahuza mu biganiro kutwakira kugira ngo badutege amatwi.

Nubwo tubishyikiye, iteka iyo hari abantu barwana, uramutse ushaka kubafasha ugomba kumva impande zombi. Buri munsi turabisaba, ntekereza ko bazatwakira bakatwumva.

Mwaba muvugana n’abahuza n’Ingabo z’Akarere?

Nibyo duhora dusaba ko abahuza batwakira, ni yo mpamvu dusaba Umuyobozi w’Ingabo za EAC, [dushobora gusubira inyuma], ariko habanje kubaho ibiganiro.

Biragoye nk’uko wabibonye gusiga abaturage bacu mu maboko y’abicanyi. Kuko bahunze ihuriro ry’imitwe ikorana na Guverinoma, baduhungiraho, ntabwo twabasiga mu maboko yabo niba nta gikozwe, ntabwo byo bishoboka.

Ariko twebwe dushyize imbere amahoro, twubaha abakuru b’ibihugu by’akarere, tubafitiye icyizere, n’ibi tugiye gukora ni ukubera bo, ntabwo ari ukubera icyizere dufitiye Guverinoma (ya Congo) kubera ko yavuze ko idashobora kuganira natwe. Tuzareba icyo gukora nyuma y’ibiganiro n’abahuza.

Tuzareba icyo tugomba gukora kugira ngo haboneke amahoro arambye, amahoro kuri bose, amahoro atagira abo asiga ku ruhande. Turi hano, tuzareba icyo gukora.

Bazatubwira ukuntu twasiga abaturage bacu mu maboko y’abicanyi, bazaduha icyizere cy’umutekano, hari byinshi tuzaganira kubera ko iyo bari mu nama twe ntituba duhari, ariko dushyigikiye gahunda z’abakuru b’ibihugu.

Ni iki mutekereza kuri Julien Paluku Kahongya wabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, uheruka kubashinja ubwicanyi ndengakamere muri Kishishe?

Ntekereza ko Kahongya ari mu bantu bafitanye imikoranire ishingiye ku bukungu n’ingegabitekerezo na FDLR. Ubwo yari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, yabaye umuvugizi wa FDLR, yashinze imitwe myishi yitwaje intwaro.

Kuri we, iyo avuga biriya, aba azi icyo ahishe, azi intego za FDLR n’abambari bayo.

Aba FDLR ni benshi hano muri Rutshuru ni bo bayobora, ni bo bashyiraho abayobozi, ni bo bagurisha imirima, nta buyobozi bwa Leta buhari, ni FDLR itegeka.

FDLR yaba ikiri umutwe ufite ingufu?

Ngenekereje, abarwanyi ba FDLR ntabwo bajya munsi ya 3000, kubera ko bari muri Binza, Nyiragongo, bari hano muri Bwiza mwababonye hafi y’ibirindiro byacu, bari muri Kilima ugana Kishishe, bari muri Kilama, bari na kure yaho, muri Mirangi, Bibwe, bari no muri Kalehe, hano ni benshi cyane.

Kamwe n‘ihuriro rya Guverinoma, n’abakoreraga kure ya hano baraje. Ni benshi cyane hano.

Guverinoma ya Congo ibashinja ko mufashwa n’u Rwanda. Mubivugaho iki?

Guverinoma ya Congo yahisemo ibinyoma kugira ngo yirengere cyangwa ngo ishakire impamvu ugutsindwa kwayo. Inkunga zacu ziva muri Guverinoma, ntabwo ari ahandi.

Ariko buri gihe iyo hari umuntu uharanira ukuri, iyo ari Umututsi cyangwa Umuhutu, ngo ni u Rwanda, ni Uganda, ariko cyane cyane u Rwanda. Ni yo kamere yabo, ariko ukuri kuzatsinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .