Igikomangoma Charles yemejwe nk’umusimbura w’Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Mata 2018 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Umwiherero w’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagize umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), wemeje ko igikomangoma Charles uyobora Wales, asimbura Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bw’uyu muryango.

Igikomangoma Charles kizanasimbura nyina ku bwami, cyemejwe kuri uyu wa Gatanu mu mwiherero wabereye i Windsor Castle, mu gihe hari amajwi menshi y’abifuzaga ko ibihugu 53 bigize umuryango wa Commonwealth byajya bisimburana ku buyobozi bwawo.

Kuri uyu wa Kane ubwo Umwamikazi Elisabeth II uri mu za bukuru, yatangizaga inama y’iminsi ibiri ya Commonwealth, yifuje ko Igikomangoma Charles ari we wakomeza kuwuyobora dore ko asanzwe anamuhagararira mu nama zitandukanye kuko atagishoboye gukora ingendo nyinshi.

Yagize ati “Nifuza ko Commonwealth yakomeza gutanga imbaraga n’iterambere ku bazadukomokaho, umunsi umwe ikazemeza ko Igikomangoma cya Wales cyazakomeza uwo murimo ukomeye data yatangiye mu 1949.”

Yavuze ko amufitiye icyizere ko azatuma Commonwealth iba umuryango womora kandi ugatanga icyizere kuri buri wese.

BBC yanditse ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 46 ndetse na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga barindwi bemeye icyifuzo cy’Umwamikazi ku bwumvikane busesuye. Aba barimo na Perezida Kagame w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Muhammadu Buhari wa Nigeria, Yoweri Museveni wa Uganda n’abandi.
Umuyobozi wa Commonwealth ntagira manda, ashinzwe kugenzura niba intego z’umuryango zo guhuza ibihugu mu bucuruzi n’ubufatanye zigerwaho. Ubwe asura ibihugu bigize umuryango agamije gushimangira intego zawo.

Icyemezo cyo gushyiraho Umuyobozi wa Commonwealth gifatwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bawugize. Ufite ubunyamabanga buwufasha kugena ibikorwa byawo.

Ibyo wamenya kuri Commonwealth

Commonwealth ni umuryango uhuriza hamwe ibihugu 53 bikoresha ururimi rw’Icyongereza, muri byo 16 biyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza.

Mu 1949 wari ugizwe n’ibihugu umunani gusa byari bigize ubwami bw’u Bwongereza. Ubu uhuriza hamwe abaturage bangana na miliyari 2.4 bo ku migabane yose itandatu. Ugamije guteza imbere demokarasi, uburenganzira bwa muntu, koroshya ubucuruzi n’amategeko.

Umuryango Commonwealth wihariye hafi kimwe cya kane cy’ubuso bwose bw’Isi, ukaba uhuriza hamwe umusaruro mbumbe w’ibihugu (GDP) ungana na tiliyoni 10.5£.

Gambia nicyo gihugu kigiye vuba muri Commonwealth, cyinjiyemo kuwa 8 Gashyantare 2018. Mozambique n’u Rwanda nibyo bihugu binyamuryango bitigeze bitegekwa n’Abongereza. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bahurira mu nama y’uyu muryango buri myaka ibiri.

Igikomangoma Charles cyashyizwe ku buyobozi bwa Commonwealth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza