PDC ntiramenya niba izongera kwifatanya na FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Werurwe 2018 saa 01:35
Yasuwe :
3 2

Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) ryatangiye gushishikariza abayoboke baryo gutanga kandidatire mu matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka gusa ntiriramenya niba rizongera kwifatanya n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mu matora y’abadepite ya 2008 ndetse n’aya 2013 PDC yagiye yifatanya na FPR Inkotanyi; no mu matora ya Perezida aherutse ryamamaje umukandida wa FPR.

Ku wa 24 Werurwe 2018, abayoboke bahagarariye iri shyaka mu turere twose tw’igihugu bahugurwaga ku myiteguro y’amatora y’abadepite banasobanurirwa ibijyanye n’ibyemezo n’impinduka zimaze iminsi ziba haba mu gihugu no muri Afurika.

Umuyobozi wa PDC, Mukabaranga Agnès, yavuze ko banatangiye kwakira ubusabwe bw’abarwanashyaka bifuza kuziyamamaza mu matora y’abadepite.

Yagize ati “Twabwiye abantu bose ko bemerewe gutanga kandidatire guhera uyu munsi hanyuma tukazagira igihe cyo kwemeza lisiti y’abemerewe bujuje ibyangombwa.Turabanza tukemeza lisiti yacu, tukagira abakandida tuvuga duti ‘aba nibo bujuje ibyangombwa.”

Ku bijyanye no gufatanya n’indi mitwe ya politiki cyane cyane FPR Inkotanyi basanzwe bafatanya, Mukabaranga yavuze ko bataratangira ibiganiro.

Ati “Haracyari kare. Ibintu bikomeje uko biri twe nta kibazo dufite ariko nanone ni ibiganiro tuzakorana na RPF nayo ikabisuzuma kuko bishobora kwakirwa cyangwa ntibyemerwe. Niba ari abantu bane, batanu cyangwa batandatu twemerewe gutanga, tuzabanza turebe lisiti yacu uko abantu bakurikirana.”

Muri manda y’abadepite iri kugana ku musozo, PDC yifatanyije na FPR Inkotanyi mu matora, yaronsemo umwanya umwe.

Mukabaranga kandi yavuze ko basobanuriye abarwanashyaka babo uko bakwiye kwitwara mu bihe by’amatora kugira ngo badateshuka bakaba babihanirwa.

Yagize ati “Ibihe by’amatora ni ibihe tugomba kwirinda amagambo yakomeretsa abahiganwa. Ugomba kwamamaza gahunda ya politiki yawe ariko ntabwo ugomba gusesereza. Hari umurongo ntarengwa tugomba kubahiriza.”

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite ateganyijwe ku wa 2 no ku wa 3 Nzeli 2018.

Umuyobozi wa PDC, Mukabaranga Agnès
Abarwanashyaka ba PDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza