Si inkuru mbarirano kuko nko guhera muri Gashyantare uyu mwaka, Ukraine n’u Burusiya kimwe kimaze guhanura indege z’intambara z’ikindi inshuro nyinshi.
Bivugwa ko nibura indege 38 zo mu bwoko bwa Sukhoi-Su25 arizo zimaze guhanurwa mu ntambara ihuje u Burusiya na Ukraine, zirimo 23 z’u Burusiya na 15 za Ukraine.
Ubwo bwoko bw’indege ni nabwo bumaze kuvogera ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri guhera mu Ugushyingo uyu mwaka, bikozwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza, Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushyira hanze itangazo, ivuga ko indege ya FARDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda mu "ubushotoranyi".
Ibihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe nyuma y’aho umutwe wa M23 utangirije imirwano kuru FARDC. Congo ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe rwo rukabihakana, rukavuga ko ari ibibazo bireba icyo gihugu n’abayobozi bacyo.
Mu mategeko mpuzamahanga, ubutaka n’ikirere bya buri gihugu ni ntavogerwa, kwinjiramo kw’ingabo z’igihugu cy’amahanga bisabirwa uburenganzira, bitakorwa icyo gihugu kigashaka ubundi buryo bwo kwirwanaho.
Ubwa mbere Congo yemeye ko indege y’ingabo zayo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda "idafite intwaro", bigakorwa yibeshye. Ku nshuro ya Kabiri, iyo Guverinoma yahakanye ko indege itageze mu Rwanda.
Hari amakuru yabanje gukwirakwizwa kuri uyu wa Gatatu, avuga ko iyo ndege ya Congo ikimara kwinjira ku butaka bw’u Rwanda yarashweho n’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi, icyakora ntabwo byemejwe mu itangazo rya Guverinoma.
Impaka ni zose ku buryo u Rwanda rwemera ko indege z’intambara z’igihugu bari kurebana ay’ingwe, zivogera ikirere cyarwo ntirugire icyo rukora, nko kuzihanura n’ibindi.
Ni imvugo zabaye nyinshi ubwo ku nshuro ya mbere, indege ya RDC yinjiraga mu Rwanda ndetse ikagwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Tracey Brystan wakoze mu gisirikare cya Australia kirwanira mu kirere (Royal Australian Air Force), yigeze gutangaza ko guhanura indege ari umwanzuro ufatwa ari uko izindi nzira zose zananiranye, kabone n’iyo yaba ari indege ya gisirikare.
Ati "Ni ibihugu bike byahita bifata ingamba mu gihe nta wundi mwuka mubi wari uhari, ku buryo bifata umwanzuro wo kurasa indege izizwa gusa kuvogera ikirere cy’abandi, hatabanje ibindi bikorwa bigaragaza ko hari ikindi kintu kibi kigiye kuba."
"Mu bihugu nka Korea ya Ruguru n’ibindi bitita ku mategeko mpuzamahanga, byabikora. Ntabwo ibindi bihugu bigendera ku mabwiriza y’umuryango mpuzamahanga byatinyuka kuyirasa hatabayeho ubushotoranyi bwo ku rwego rwo hejuru."
Brystan avuga ko akenshi indege iraswa mu gihe bigaragaye ko yitwaje intwaro kandi bigaragara ko yiteguye kuzikoresha mu gihugu yinjiyemo.
David Carter wahoze mu ngabo za Amerika we avuga ko iyo inzego zishinzwe ikirere mu gihugu runaka zibonye indege zitazi yaba iy’intambara cyangwa indi, icya mbere zikora ari ugushaka itumanaho ryayo bakamenya icyayibayeho.
Mu gihe ibyo bidakunze, urwego rw’ingabo rushinzwe umutekano wo mu kirere rushaka izindi ndege bakagota iyo yavogereye, kugira ngo bayereke ko yakoze amakosa.
Ati "Ni uguherekeza iyo ndege igasohorwa mu gihugu cyangwa ikagwa ku butaka. Iyo yanze kugenda cyangwa kugwa ku butaka, nibwo ishobora kuraswa."
Mu gihe indege irashwe aribwo icyinjira mu kirere, Carter avuga ko byafatwa nk’aho wowe ubikoze ari wowe mushotoranyi cyangwa se bitari ngombwa. Impamvu ni uko igihe cyose indege irashwe byaba ku bushake cyangwa impanuka, Isi yamagana uwayirashe."
Ibihugu byemerewe kwitabara
Umuhire Yves wigisha amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yavuze ko amategeko mpuzamahanga abuza ivogera iryo ariryo ryose ry’ubusugire bw’ikirere cy’ibindi bihugu haba ku ndege za gisivile cyangwa iza gisirikare.
Ati "Iyo rero habayeho kurenga kuri ayo mabwiriza, byanze bikunze hari ibiba bigomba gukorwa n’icyo gihugu mu kwirengera. Ku ndege za gisivile byagiye bibaho nko mu Burusiya bakazihanura, ariko icyaje kubaho ni uko mu mategeko mpuzamahnga babihinduye, baravuga bati igihe habayeho ko hari umutekano ubangamiwe bitewe n’indege yakoresheje ikirere itabifititye uburenganzira, umwanzuro si ukuyihanura ahubwo ibihugu biraganira.”
Nubwo amategeko mpuzamahanga asaba ibiganiro, anemera ko hashobora gukoreshwa imbaraga mu gihe umutekano w’igihugu runaka ubangamiwe.
Ati "Indege ya Congo ivogereye ikirere cy’u Rwanda kandi si iya gisivile ni iya gisirikare, ikirere ni umutekano w’u Rwanda ubangamiwe, aha urabizi ikibazo cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rushobora kuba rwakwitabara rukayihanura."
Yakomeje agira ati "Niba wasagariwe uritabara. Igihe rero urashe witabara ntabwo ari wowe ufite amakosa, ahubwo uwavogereye ikirere ni we ubibazwa."
Mu mategeko mpuzamahanga kandi, hemewe ko ibihugu bigize Loni bishobora gufata umwanzuro wo gutera igihugu runaka, mu gihe bibona ko kibangamiye umutekano mpuzamahanga.
Ati "Byarabaye ubwo Iraq yateraga Kuwait. Buriya abanyemerika hari ubundi buryo bazanye bukiri kuganirwaho mu mategeko mpuzamahanga, aho igihugu nka Amerika kimenya ko muri Iraq hari gukorerwa igisasu kirimbuzi kizaterwa muri Amerika cyangwa kikabangamira inyungu z’abanyamerika, bagatera mbere."
Yavuze ko mu gihe igihugu cyamaze kwitabara kubera ko umutekano wacyo ubangamiwe, gihita kibimenyesha akanama k’umutekano ka Loni, hagakorwa amaperereza kugira ngo bamenye ukuri kw’ibyabaye.
Nubwo bidakunze kubaho kenshi, si ubwa mbere twumva indege ya gisirikare ya kimwe mu bihugu bitabanye neza yinjira mu kirere cy’indi, ariko ntiraswe.
Muri Kanama uyu mwaka, indege ebyiri z’intambara z’u Burusiya zo mu bwoko bwa MiG-31 zavogereye ikirere cya Finland, zimaramo iminota ibiri. Ibihugu byombi bimaze iminsi bitabanye neza kubera ko Finland yasabye kwinjira mu muryango w’ubutabarane wa NATO, ufatwa nk’umwanzi nimero ya mbere w’u Burusiya.
Nubwo bimeze bityo, ntabwo Finland yigeze irasa izo ndege ahubwo yafashe ibimenyetso isohora n’amatangazo yamagana ubushotoranyi bw’u Burusiya.
Byabaye kandi muri Werurwe uyu mwaka muri Suède, ubwo indege enye z’u Burusiya zo mu bwoko bwa Jas 39 Gripen zavogeraga ikirere cya Suède mu kirwa cya Gotland. Izi ndege ntabwo zarashwe dore ko zamaze akanya gato mu kirere zigahita zisubirayo.
Ibihugu byombi nabyo ntibirebana neza kubera umubano Suède ifitanye na NATO, ikaba yaranasabye kwinjira muri uwo muryango nyuma y’igihe kinini yarifashe.
Kuva mu minsi ishize kandi, ni kenshi nka Taiwan ivuga ko indege z’u Bushinwa zavogereye ikirere cyayo, ari nta n’imwe iraraswa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!