Ibyo wamenya ku ruzinduko rwa Minisitiri Lavrov n’ibiganiro bye na Perezida Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Kamena 2018 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ari mu ruzinduko mu Rwanda kuri iki Cyumweru, aho byitezwe ko agirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanda by’umwihariko ku kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu yabitangaje.

Muri gahunda z’uruzinduko rwa Lavrov mu Rwanda, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru biteganyijwe ko asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma yaho akagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame biza gukurikirwa no kuganira n’abanyamakuru muri Kigali Convention Center.

Itangazo iyo Minisiteri yashyize ahagaragara rivuga ko abayobozi bombi baza gusangira ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zaba mpuzamahanga cyangwa izireba akarere, zigaruka cyane ku kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

Rikomeza rigira riti “Ibikorwa birebana no kubaka amahoro muri Afurika no gushakira umuti amakimbirane mu bice bitandukanye kuri uyu mugabane by’umwihariko mu biyaga bigari, Repubulika ya Cenfrafrique n’agace ka Sahel bizaganirwaho.”

“Ibindi birimo amavugurura mu Muryango w’Abibumbye no guharanira imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu mu bihugu bya Afurika.”

Mu bindi biteganywa kuganirwaho birimo ubucuruzi n’ubutwererane mu bijyanye n’ubukungu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yanavuze ko “u Burusiya n’u Rwanda byifuza kongera ubufatanye mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urwego rw’ingufu, ikoranabuhanga mu isakazamakuru, ubuhinzi, ubuvuzi n’amahugurwa ku bakozi b’Abanyarwanda."

Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byanatangaje ko muri uru ruzinduko, haza kuganirwa ku miterere y’umubano w’u Burusiya na Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe kuwuha icyerekezo gishya, gitanga inyungu ku Barusiya n’ibihugu bigize uyu mugabane haba mu bijyanye na politiki, ubucuruzi, ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ambasaderi mushya w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza mu nzego nyinshi zirimo igisirikare, ndetse ko yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo uwo mubano urusheho kubyazwa umusaruro.

Ati “Ndatekereza ko ku bwanjye tuzibanda mu guhugura abantu mu bintu bitandukanye, urugero natanga, uretse buruse dusanzwe dutanga, tugiye kongera uwo mubare duhereye umwaka utaha, twongere umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu Burusiya. Dufitanye kandi umubano mu bijyanye n’igisirikare, mu bijyanye n’ubuvuzi, politiki.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Perezida Kagame na Sergey Lavrov baza gusangira ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zaba mpuzamahanga cyangwa izireba akarere zigaruka cyane ku kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza