Perezida Kagame yatangarije abitabiriye uwo muhango n’Abanyarwanda muri rusange, ko yasabye Perezida Tshisekedi kureka u Rwanda na Congo bagakemura ikibazo cya FDLR, ariko undi arahakana.
Nyuma nibwo byaje kumenyekana ko ahubwo akorana na yo, akaba yarayishyize ku ibere ngo imufashe kurwanya M23.
Ntabwo bikiri ibanga ko Tshisekedi yagiranye amabanga na M23: Yitegura kwiyamamaza, yabonaga ingabo zose ziri inyuma ya Perezida Joseph Kabila utari wemerewe kwiyamamaza, ahubwo agashyiraho Emmanuel Ramazani Shadary watsinzwe cyane amatora.
Shadary ntabwo yari gutsinda abatavuga rumwe na Kabila bari bihuje ngo batange umukandida umwe rukumbi mu mishyikirano yabereye i Genève mu Busuwisi, yamaze iminsi ine uhereye tariki 4 Nzeli 2018.
Yahuje abari bemerewe kwiyamamaza aribo Felix Tshisekedi, Vital Kamerhe, Martin Fayulu na Freddy Matungulu, yitabirwa n’abatari bemerewe kwiyamamaza aribo Moise Katumbi, Jean Pierre Bemba na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe, uhora yifuza ko Congo yatera u Rwanda ikarwigarurira.
Perezida Kabila na we utari urangaye, yaciyemo kabiri iri tsinda yiyegereza Tshisekedi kuko yari azi neza ko uwo yaha umugisha wese yatsinda amatora, dore ko bigoye kubona indorerezi zakwira igihugu cyose.
Ni ko byagenze, Tshisekedi yiyomoye kuri babandi bihuzaga avugwa ko yatsinze amatora.
Uwitwa Martin Fayulu yanze ibyavuyemo, amahanga arahaguruka ariko na yo ntiyavuga rumwe cyane ko byagaragaraga ko nta matora yabaye mu mucyo.
Tshisekedi akimara kuba Perezida, yiyegereje bikomeye abahoze ari abarwanyi ba M23 dore ko biberaga mu ishyamba hafi n’umupaka wa Uganda igihe kirekire, kugira ngo bazakore umutwe w’ingabo bahuriyemo n’ingabo za Bemba, ushinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kurinda Tshisekedi.
Mu buryo bw’ibanga, itsinda rihagarariye M23 ryamaze amezi 14 i Kinshasa muri Apartment ku butumire bwa Perezida Tshisekedi, nyuma riragenda.
Tshisekedi nubwo yabaye Perezida, nta badepite bahagije bari kumufasha mu nteko ishinga amategeko kuko ihuriro rye ryatsindiye imyanya 46 gusa, naho ihuriro cya Kabila ritsindira imyanya 350.
Ntabwo byumvikana uburyo Tshisekedi yatsinda amatora ya Perezida wa Repubulika agatsindwa ay’abadepite, amatora yabereye umunsi umwe.
Perezida Tshisekedi yabaye nka Perezida udafite amaboko, atangira kuyobora yiyegereza ibihugu by’abaturanyi ndetse anashinjwa kubana n’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko u Rwanda rwabaye iturufu yo kwamamara muri politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo gusinya amasezerano menshi y’ubufatanye n’u Rwanda na Uganda, Tshisekedi yokejwe igitutu n’abo batavuga rumwe banga u Rwanda muri kamere yabo nka Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege, bityo bigarurira imitima ya benshi mu bakongomani.
Tshisekedi wabonaga yiyegereza ibihugu by’abaturanyi, kuko i Kinshasa nta bwinyagamburiro yari afite. Abenshi bavugaga ko Kabila ari we Perezida nyawe, nyuma aza kumwigobotora.
Tshisekedi abonye ko manda igiye kurangira, nibwo na we yakinnye iturufu nk’abandi bakongomani banga u Rwanda, ajya mu ntero yabo. Ubu muri Congo yaba Tshisekedi uri kubutegetsi, yaba abamurwanya, bose intero ni imwe, ni u Rwanda.
Abari abashyitsi badasanzwe ba Tshisekedi ari bo M23, nibwo batangiye kugabwaho ibitero kugira ngo agaragaze ko na we arwanya abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, abegeka ku Rwanda, nuko intambara ya M23 yari imaze imyaka hafi icumi isinziriye irongera ibyuka gutyo.
Tshisekedi yakinnye ikarita itukura, yiyegereza imitwe yitwara intwaro ngo irwanye M23, ariko ntabwo bizamuhira dore ko hiyongeraho kubiba ingengabitekerezo yo guhiga icyitwa umunyarwanda wese, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwe bagatwikwa abandi bakicwa mu ruhame.
Amagambo Tshisekedi yatangaje yo gukuraho Perezida Kagame ni nka ya ndogobe iba igiye gupfa igatera imigeri. Na we arabibona ko atigeze atsinda amatora, ntabwo yategura andi atiteguye kuyatsinda, dore ko noneho Perezida Kabila wamushyize ku butegetsi ubu bahanganye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!