00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impu za Tshisekedi: Yikanze ubutamikano, abeshya Coup d’état, yitura umunabi u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukuboza 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Umwaka wa 2022 wagaragaje Félix Tshisekedi mu isura benshi batari barigeze bamumenyamo cyangwa se ngo bamukekeho! Ku manywa y’ihangu izuba rimeze nabi, yahagaze imbere y’imbaga ayibwira uburyo yashoza intambara ku Rwanda, akarwivuna mu kanya nk’ako guhumbya. Ni amagambo yaje nyuma y’iminsi mike arukeje, ko yarubura yagwa, cyane ko rwamutabariye abe bigizwemo uruhare n’uwo yitaga “grand-frère”.

Nta munsi w’ubusa wigeze wirenza muri uyu mwaka Abanyarwanda batibajije ku myitwarire ya Perezida wa RDC, kubera uburyo batunguwe mu kanya nk’ako guhumbya.

Ni mu gihe mu mwaka washize, ibintu byari amata n’ubuki i Kinshasa n’i Kigali, abakuru b’ibihugu bagenderanirana, bagahura ibinezaneza ari byose ku maso, abaturage babo bakabyungukiramo kuko urujya n’uruza rwari nta makemwa, abakora ishoramari bakirigita ifaranga.

Mu mpera za 2021, ku Kimihurura amasaruti yacaga ibintu ubwo Gen. Célestin Mbala Munsense yasohokoga mu modoka ifite ibirahure byijimye, agatambuka hagati y’abasirikare b’u Rwanda bari bacyereye kumwakira, bamuha icyubahiro.

Ubu ibintu byahinduye isura, si ko biri! Guhera ibukuru kugeza ku mukarani w’ingorofani, i Kinshasa no mu Birere, u Rwanda ni umugizi wa nabi, umwanzi w’amahoro wa RDC bityo rukwiriye kurwanywa na bose.

Ni yo yayo, 2022 ni umwaka Tshisekedi ashobora kuba yaratangiye yaramukiye ibumoso…

Yajijishije abantu ataka coup d’état

Bijya gutangira, Tshisekedi yari i Addis Abeba, aza guta mu matwi ye ko mu rugo ibintu byatangiye kudogera, na we afumyamo mu minota mike ahita afata iyihuse aruhukira i Kinshasa, inama y’abakuru b’ibihugu bya AU yari yitabiriye ayicikiriza atyo.

Ageze mu rugo, yabajijwe ikintu gitumye ataha atazanye amahaho, maze asubiza ko “hari ibimenyetso bifatika” by’abashaka guhungabanya umutekano mu gihugu cye.

Bidateye kabiri, François Beya uzwi nka “Fantomas”, wari Umujyanama mu by’umutekano wa Tshisekedi, yahise atabwa muri yombi. Inzego z’ubutasi zavuze ko ubwo Perezida atari ahari, yakoreshaga inama zigamije kumuhirika, nubwo andi makuru yemeza ko yangambaniwe n’abahezanguni bakikije Tshisekedi.

Beya yakorwagaho iperereza abazwa ku bya Station ya Polisi iri hafi y’urwuri rwe mu gace ka Mitende, ndetse akaryozwa n’ibijyanye n’ikigo gitoza abakomando mu gisirikare.

We ntiyigeze yemera ibyo yakekwagaho, ahubwo yabwiye inshuti ze za hafi ko azira rucumbeka iri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ku buryo abantu bageze n’aho bikanga n’imbeba.

Uko iminsi yagiye ishira, ni ko ibimenyetso by’iyo Coup d’état byabaga nk’amarira y’ingona, ku buryo ab’inkwakuzi bahise batahura ko ari amayeri yo kwikiza Beya.

Fantomas nubwo yari umuntu wa hafi wa “Fasthi Béton”, yiyumva cyane mu bayobozi bamubanjirije kuko yabaye ku ngoma zabanje guhera ku ya Mobutu Sese Seko, Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila.

Umwe mu basesenguzi b’i Kinshasa, muri Gashyantare yabwiye itangazamakuru ati “Beya yari yarabaye umuntu Tshisekedi atifuza. Yari umuntu wa nyuma wo mu butegetsi bwa Kabila, kandi byari bigoye kumwikiza.”

Kwikanga Coup d’état kwa Tshisekedi kwatangiye ubwo amasezerano yagiranye na Kabila yamugejeje ku butegetsi yari amaze kuyatera ishoti. Mu bizwi ni uko uyu mugabo atatowe n’abaturage, ahubwo Kabila yamusigiye ingoma nyuma yo kutiyumvamo Martin Fayulu.

Icyakurikiyeho ni ubwoba ko abantu bari muri Guverinoma ya Kabila bashobora kumugirira nabi, maze atangira kubikiza umwe ku wundi.

Yikijije Jeanine Mabunda wari Umuyobozi w’Inteko, akaba umuntu w’akadasohoka wa Kabila; yirukana Sylvestre Ilunga Ilunkama wari Minisitiri w’Intebe amusimbuza Sama Lukonde Kyenge wari Umuyobozi wa Gécamines, Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko yari imaze igihe mu bihombo n’abandi.

Tshisekedi muri Gashyantare yavuye muri Ethiopia igitaraganya yikanze Coup d’état

Yasimbutse ubutamikano?

‘Bana Nzambe’ bari mu bantu bemera ko uburozi bukora, ko waroga umuhinzi wihitira, ugakomeza ukagera no mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ukamutsindika ubutamikano bugacya yarerembuye.

Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi, nta munsi w’ubusa wira hatavuzwe urupfu rw’umuntu ukomeye, ariko ababikurikiranira hafi bakavuga ko hari abamugiriyeyo, bamutamitse, ko ari yo ntandaro y’urupfu.

Hari nk’abajyanama batanu ba Tshisekedi bivugwa ko bishwe na Covid-19, ariko abantu n’ubu ntibabyemera, bavuga ko barozwe. Barimo Maitre Jean-Joseph Mukendi Wa Mulumba, Jonas Shamone, Cesar Kalala, Jean Pierre Westhi na Charles Kilosho ndetse na nyirarume Bishop Gérard Mulumba n’undi wari umurinzi we. Uwari umuyobozi w’ibiro bya Bishop Mulumba, Josias Shamuana Mabenga, na we yapfuye amukurikiye.

Abandi bapfuye urupfu rudasobanutse barimo nka Louis Tshiyombo Kalonji, wari Umujyanama wa Perezida; Julio Kapeta wari mubyara we; Ekumani Wetshi wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe itumanaho mu biro bye na Bernard Tshilumba wari umurinzi we.

Léon Lukaku wari Umuyobozi ukuriye ishami rirwanya intasi mu Biro Bikuru bishinzwe Ubutasi, na we yarapfuye.

Ubwo aba bantu bapfaga, mu gihugu induru zabaye nyinshi. Umwe mu bagize ishyaka rya UDPS yavuze ko bitumvikana uburyo abo bantu bose bapfuye ari inshuti za hafi za Perezida kandi bose bakaba bavuka mu gace kamwe ka Kasai.

Ati “Umukuru w’Igihugu yapfushije abantu be ba hafi gusa. Hanyuma barashaka kutwumvisha ko Bwana Coronavirus ari we wabahitanye.”

Nka Gilbert Mundela, wari umujyanama wa Perezida, ubwo yari amaze gupfa, byavuzwe ko ari Covid-19 yamuhitanye, ariko abantu bo hafi ye barabyamaganye, barimo na nyina ubwe.

Hari abandi impfu zabo nazo zitavugwaho rumwe, ku buryo bikekwa ko bashobora kuba baratamitswe. Urugero ni nka Aimé Mukena wari Minisitiri w’Ingabo, akaba umuntu wa hafi wa Kabila. Yari afite gahunda yo kugenda n’indege yakoze impanuka mu Ukwakira 2019, ariko bihinduka ku munota wa nyuma, hashize iminsi arapfa.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, ASADHO, Jean-Claude Katende, yavuze ku rupfu rwa Bishop Mulumba n’uwari umuyobozi w’ibiro bye, ati “Umuntu uwo ari we wese uzi ubwenge, yabyumva.”

Intasi za Tshisekedi ziherutse na zo gutangaza ko hari abari bashatse kumurebera. Mu Ugushyingo uyu mwaka, Ibiro bye byatangaje ko byabonye ibaruwa iturutse mu Bufaransa irimo uburozi bwo mu bwoko bwa “cyanide”.

Iyo baruwa bakiyibona, Ambasaderi w’u Bufaransa muri RDC, Bruno Aubert, yahise ahamagazwa bwangu kugira ngo asobanure iby’ubwo burozi bwohererejwe Perezida.

Bwari mu ibaruwa ya A4 irimo ibaruwa n’ikinyamakuru, hanyuma uburozi busangwa mu kinyamakuru imbere.

Yubahutse “Grand-frère”, avuga ko ashaka gukuraho ubuyobozi bwe

Ubwo Perezida Kagame yakoreraga uruzinduko i Goma rwo gufata mu mugongo abari bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo,
Tshisekedi yashimiye "umuvandimwe" we Perezida Kagame ku bwo kumufata mu mugongo.

Mbere yaho kandi, Tshisekedi ubwo yari mu Intare Arena yitabiriye inama ya Khusi Festival, yagaragaye afashe ikiganza Perezida Kagame, baganira, baseka, ku maso hagaragara akanyamuneza.

Nyuma yaho yavuze ko Perezida Kagame ari ‘umuvandimwe n’umufatanyabikorwa wo kwizerwa’ ariko uyu munsi ayo magambo yagiye nka nyomberi, ahubwo amutwerera ibibi byose RDC ifite ndetse aherutse no gusaba ko ubuyobozi bwe bwakurwaho.

Yagize ati "Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma."

Icyo gihe ahubwo yavuze ko ikibazo bagifitanye n’ubuyobozi bw’u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko ndetse amuvuga mu izina.

Abasesenguzi bavuga ko uguhinduka kwa Tshisekedi kwatewe n’igitutu cy’uko mu mpera z’umwaka utaha azajya mu matora, kandi ibyinshi mu byo yasezeranyije abaturage bikaba bitarakorwa. Birasa n’aho yari akeneye urwitwazo rw’impamvu bitakozwe.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati "Hari igitutu cy’uko bagiye mu matora umwaka utaha kandi yiyamamaza, yavuze ko amatora azaba Uburasirazuba bwa Congo bwaragize amahoro. Icyo cy’amahoro rero agomba kugira icyo agisobanuraho, agomba kugaragaza ko atari we watumye atagerwaho, ko we yakoze ibishoboka byose."

Umubano mwiza wari hagati ya Perezida Tshisekedi na mugenzi we w'u Rwanda wagiye nka nyomberi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .