00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko ya Amerika yabuze umuyobozi; Menya imvano y’ukunanirwa kumvikana

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Mutarama 2023 saa 01:21
Yasuwe :

Intebe y’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika nta muntu uyicayemo. Ni nyuma y’iminsi itatu haba amatora ariko hakabura utsindira kuyobora.

Kevin McCarthy wo mu Ishyaka ry’Aba-républicain ku wa Kane yongeye kubura amajwi amwemerera kuyobora iyi nteko.

Inteko ya Amerika ifite Abadepite 222 bo mu ishyaka ry’Aba-Républicain kuri 212 bo mu ishyaka ry’Aba-Démocrate. Hari umwanya umwe udafite nyirawo kuko Donald McEachin wari wawutorewe ngo ahagararire Aba-Républicain, yapfuye amaze iminsi mike atowe, byitezwe ko amatora yo kumusimbura azaba muri Gashyantare tariki 21.

Muri iyi nteko, ubwiganze bugomba kuba amajwi 218. McCarthy uhabwa amahirwe yo kuyobora, ari mu bibazo bikomeye kuko Abadepite bamwe bo mu ishyaka rye, bavuze ko batazamushyigikira.

Ubwo ishyaka rye ryamutangagaho umukandida ku mwanya wo kuyobora Inteko, hari abanyamuryango 36 batamutoye. Ku rundi ruhande, Aba-Démocrate bo bari inyuma ya Hakeem Jeffries.

Bivuze ko bishobora kuza kurangira uyobora Inteko atowe ku majwi make, ari munsi ya 218 y’ubwiganze nk’uko byagenze kuri Nancy Pelosi na John Boehner bombi bagize 216.

Gusa ariko amategeko y’Inteko ariho muri iki gihe agena ko uyiyobora agomba gutorwa ku bwiganze.

Abo mu ishyaka rya McCarthy banze kumushyigikira, bamujijije ko yari asanzwe ari umuntu uri inyuma ya Donald Trump, ashyigikiye politiki ye mu gihe yamaze ku buyobozi.

Ubusanzwe, Umuyobozi w’Inteko muri Amerika aba mu cyiciro cya kabiri cy’abashobora gusimbura Umukuru w’Igihugu inyuma ya Visi Perezida. Ni we uyobora Inteko mu itorwa ry’amategeko ndetse no mu kugena umurongo wa politiki y’igihugu.

Uyu mwanya kandi uhabwa umuntu uvuye mu ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko, nubwo bishobora kubaho ko hari undi wawutorerwa.

Mu gihe habayeho amatora hakabura ubwiganze, itora rirakomeza kugeza igihe bubonekeye. Mu mateka, mu 1856 nibwo habayeho amatora yamaze igihe kirekire kuko Inteko ya Amerika yamaze amezi abiri idafite umuyobozi, hamaze gukorwa amatora inshuro 133.

Ubu, Inteko nta muyobozi ifite. Ku wa Kabiri nibwo abayigize basubiye mu biro bavuye mu biruhuko, kugira ngo batore umuyobozi wabo hanyuma banakire indahiro z’abagize inteko gusa mu bakandida bose nta n’umwe wagize amajwi asabwa mu matora amaze kuba inshuro eshatu. Ni ubwa mbere kuva mu 1923 umuyobozi w’inteko adatowe mu itora rya mbere.

Bivuze ko bisa n’aho imirimo yose y’inteko yahagaze kugeza igihe hazabonekera umuyobozi mushya.

McCarthy n’abambari be bakomeje kunanirwa kumvisha abatamushyigikiye ko bamujya inyuma.

Kugeza ubu kandi biragoye ko hari ikintu yakora ngo abumvishe ko bamujya inyuma, nyuma yo kubizeza ko azashyigikira imirongo yabo ya politiki ariko bo ntibabikozwe.

Andi mahitamo ashoboka ubu, ni ayo kureba undi mukandida wo mu ishyaka ry’Aba-Républicain, uhabwa amahirwe ni Whip Steve Scalise, usanzwe ashyigikiye McCarthy aho byitezwe ko we ashobora kubona amajwi yose asabwa.

Gusa ariko bamwe mu bagize ishyaka ry’Aba-Républicain bavuga ko bidakwiriye kuba McCarthy yasimbuzwa umuntu bahuje umurongo wa politiki, mbese umuntu bameze kimwe.

Mu gihe mu ishyaka ry’Aba-Républicain bakomeje kutumvikana, ku rundi ruhande, Aba-Démocrate bo bari inyuma y’umukandida wabo, Hakeem Jeffries.

Kevin McCarthy ni we uhabwa amahirwe yo kuyobora Inteko ya Amerika ariko yabuze ubwiganze mu majwi
Inteko ya Amerika imaze gukora amatora inshuro eshatu ibura umuyobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .