00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joseph Ntakirutimana wo mu Burundi yasimbuye Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukuboza 2022 saa 01:48
Yasuwe :

Joseph Ntakirutimana wo mu Burundi yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) asimbuye Umunyarwanda Martin Ngoga.

Mu matora yabaye kuri uyu wa Kabiri, Ntakirutimana niwe mukandida rukumbi wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.

Nyuma yo gutorwa, Ntakirutimana yijeje abadepite ba EALA gukorana imbaraga ze zose mu guteza imbere umuryango.

Ntakirutimana asimbuye Martin Ngoga wari kuri uwo mwanya guhera mu mwaka wa 2017.

Ntakirutimana yatorewe manda y'imyaka itanu ayoboye EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .