00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Biruta yashyikirije Sassou-N’Guesso ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Mutarama 2023 saa 10:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatatu yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-N’Guesso, ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Ni ubutumwa Dr Biruta yashyikirije Perezida N’Guesso mu biganiro bagiranye, byabereye mu rugo rwa Perezida wa Congo mu murwa mukuru Brazzaville.

Mu butumwa ibiro bya Perezida wa Congo byashyize hanze, ntabwo hagaragajwe ubutumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Denis Sassou-N’Guesso.

Icyakora, ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rutarebana neza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ni mu gihe mu kwezi gushize, Perezida Denis Sassou-N’Guesso yagiye i Kinshasa kuganira na Perezida Felix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Uretse ibibazo bya RDC, u Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Repubulika ya Congo mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi n’ibindi.

Minisitiri Biruta ubwo yashyikirizaga Perezida Sassou-N’Guesso ubutumwa bwa mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .