Inama Nkuru ya Gisirikare muri RDC [Conseil Supérieur de la Défense] yakoranyijwe na Perezida Tshisekedi, tariki 29 Ukwakira 2022 i Kinshasa, ni yo yafashe umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi Karega.
Ni icyemezo basabye kubera ko u Rwanda ngo rwakomeje gushyigikira umutwe wa M23, ndetse ko ngo ubuyobozi bw’u Rwanda bwirengagije imirongo migari yemeranyijweho mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Dr Biruta kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, yabwiye Abadepite ko u Rwanda rufite ubushake bwo kubana n’ibihugu bituranyi ariko mu gihe byo bitabishatse nta kindi rwakora.
Dr Biruta yasubizaga ikibazo cya Depite Pie Nizeyimana, wabajije icyo u Rwanda ruzakora nyuma y’uko uwari Ambasaderi warwo muri RDC yirukanywe.
Ati “Congo iherutse kwirukana Ambasaderi wacu, ibi nk’u Rwanda twabyakiriye gute? Ni iki twiteguye kubikoraho mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga?”
Mu kumusubiza, Minisitiri Dr Biruta yagize ati “Ibyo kwirunaka Ambasaderi wacu [...] igihugu iyo gishatse ko mutabana wabikoraho iki se? Ubwo umunsi hagizeho igihe Guverinoma yaba iriho cyangwa se indi izaza ikwiye kubana n’abaturanyi, twebwe turiteguye tuzabana.”
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa bamwe mu baturage ba RDC bihabanye n’amahame u Rwanda rugenderaho yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ni ibikorwa Umuryango Mpuzamahanga uherutse kuvuga ko bishobora kuba biganisha kuri Jenoside yibasiye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Minisitiri Dr Biruta ati “Ibihugu bibana bishingiye ku myumvire no ku mahame n’indagagaciro bigenderaho, ubundi niba igihugu kiyemeje kujya mu bikorwa nka biriya byo gutoteza abaturage bamwe na bamwe, kubaheza no kubica n’ibindi [...] Ntabwo aritwe twafashe icyemezo cyo gukurayo Ambasaderi ariko ubundi byakabaye byiza tubanye nabo n’iyo mico yarahindutse, dufite imyumvire imwe, tureba mu cyerekezo kimwe”.
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo kubana n’amahanga ariko ruzabana n’ibihugu bifite ubushake bwo kubana narwo.
Ati “Naho ubundi baramwirukanye ariko ntabwo tuzamusubizayo ku gahato.”
Mbere y’uko Ambasaderi Karega yirukanwa muri RDC, Guverinoma y’icyo gihugu yari yabanje kumuhamagaza kugira ngo atange ibisobanuro ku birego iki gihugu gishinja u Rwanda ko rutera inkunga Umutwe wa M23. Ni ibirego u Rwanda ruhakana.







Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!