00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo ku byabereye Kishishe yasohotse: Ukuri kugiye ahagaragara!

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukuboza 2022 saa 12:35
Yasuwe :

Izina Kishishe rimaze iminsi ricaracara mu matwi ya benshi, kuri za radio na televiziyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga. Muri make Kishishe yabaye Kishishe! Ni agace ko muri Congo Kinshasa (RDC) muri Teritwari ya Rutshuru gatuwe n’abaturage basaga 7000 gaherutse kuberamo imirwano hagati ya M23 n’urwunge rwa FARDC, FDLR, Mai Mai, Nyatura n’indi.

Magingo aya, aka gace kari mu maboko y’Umutwe wa M23. Mu gukozanyaho hagati y’izi mpande kwabayeho tariki 29 Ugushyingo 2022, hari abaturage n’abarwanyi babitakarijemo ubuzima, gusa ibyakurikiyeho byateye benshi urujijo.

Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y’abapfuye; urugero nk’Umuvugizi w’Ingabo za Leta, Maj. Gen.Sylvain Ekenge tariki 1 Ukuboza, yavuze ko hishwe abantu 50.

Ku munsi wakurikiyeho Guverinoma ya Congo yaramuvuguruje, itangaza ko abapfuye basaga 100 ndetse hashyirwaho icyunamo cy’iminsi itatu.

Minisitiri w’Inganda, Julien Paluku afatanyije n’Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya tariki 5 Ukuboza bo bemeje Isi yose ko abapfuye barenga 300 bishwe ‘bunyamaswa’ na M23. Muri make, byasaga nk’aho buri wese yatangazaga imibare imujemo.

Ntibyagarukiye aho kuko na Monusco yahise ihatera amatako itangaza ko yakoze iperereza rigaragaza ko hapfuye abaturage 131, barimo abagore n’abana.

Ku wa 30 Ugushyingo 2022, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Congo, Bintou Keita, yarenzeho asaba Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kwagamana ubwo bwicanyi no kotsa M23 igitutu kugira ngo irekure abaturage yagize ingwate.

Iki kibazo cya Kishishe Leta ya Congo yakizamukiyeho, irataka biratinda ariko biza kugaragara ko yaba ariyo, yaba ari Monusco bihutiye gutangaza imibare y’abapfuye ariko nta perereza na mba ryakozwe.

Uku guhuzagurika no gutera urujijo hari harabuze umuntu cyangwa urwego urwo arirwo rwose rubishyiraho umucyo, ni byo byatumye abanyamakuru Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni bafite uburambe mu gukora inkuru mu duce turimo intambara bafatanyije n’Umunyamategeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, bajya aho Kishishe guperereza ibyabaye kuri iriya tariki ya 29 Ugushyingo.

Raporo yabo ifite paji 29, igaragaza ukuri mpamo gushingiye ku bimenyetso no ku buhamya bw’abaturage bari bahari mu gihe cy’iyo mirwano, ari na bo batangaje amazina ya benewabo bapfuye, banerekana n’imva bashyinguyemo.

Kugira ngo babashe kugera muri ako gace, basabye uburenganzira M23 kuko ariyo ikagenzura, inabacungira umutekano. Gucungirwa umutekano na M23 bemeza ko ntacyo byahinduye ku buhamya bahawe n’abaturage, dore ko hari n’abaturage bayishinja imbonankubone uruhare muri ubwo bwicanyi.

Ibyahishuwe na Raporo ku byabereye Kishishe:

1. Ibyabaye tariki 29 Ugushyingo n’iminsi irindwi yabanje

Raporo isobanura ko imirwano ya Kishishe yatangiye tariki 21 Ugushyingo 2022 ahagana Saa Mbili za mu gitondo. Uwo munsi abarwanyi ba M23 binjiye mu Gasantere ka Bambo gaherereye mu bilometero bitanu uvuye i Kishishe. Icyo gihe bari bahanganye n’indi mitwe yitwaje intwaro irwana ku ruhande rwa FARDC irimo FDLR, Nyatura na Mai-Mai.

M23 imaze kwinjira Bambo, FARDC n’iyo mitwe bahise bahunga, bagana i Kishishe. Ku munsi wakurikiyeho tariki 22 Ugushyingo 2022 ahagana Saa Sita z’amanywa, imirwano yarubuye. Uwo munsi hapfuye umuturage umwe bivugwa ko yitwa ‘Mama Kamuzungu’. Yishwe n’igisasu cyaguye ku nzu ye.

Abatanze ubuhamya bavuga ko icyo gisasu cyatewe na FARDC kuko ariyo yateraga ibisasu bivuye kure.

Ku munsi wa kabiri w’urugamba, M23 yabashije gutsimbura FARDC n’inyeshyamba ziyifasha, yinjira Kishishe. Uwo mutwe ntiwamaze akanya kanini muri Kishishe ahubwo wahise wambuka ujya mu kandi gace kitwa ‘Domaine’ kahoze kuri Pariki ya Virunga, kakaza guhindurwa ibirindiro n’imirima ihingwamo ibiribwa bitunga FDLR ndetse n’aho ihinga urumogi icuruza mu mijyi minini ya Kivu y’Amajyaruguru.

Hashize iminsi itanu nta yindi mirwano ibereye i Kishihe kugeza kuwa 28 Ugushyingo, ubwo inyeshyamba za Mai Mai zahagarukaga kuko M23 yari yahavuye yagiye ahitwa Domaine.

Tariki 28 Ugushyingo 2022, inyeshyamba za Mai Mai zagarutse muri Kishishe zivuye aho zari zarahungiye mu duce twa Miliki, Kanyabayonga na Kibirizi. Izo nyeshyamba zahingukiye mu Majyaruguru ya Kishishe mu gace gatuwe cyane.

Umuforomo witwa Limbana Victor wo muri Kishishe ni umwe mu bari bahari icyo gihe.
Mu buhamya bwe yagize ati “Hano Kishishe twagize intambara ebyiri, iya mbere yabaye tariki 22 Ugushyingo 2022 indi iba kuwa 29 Ugushyingo 2022. Ubwo M23 yahageraga bwa mbere, birukanye FARDC. Nta bwicanyi bwabaye uwo munsi, ndakeka icyabaye ari ugusahura amaduka.”

Abaturage bamwe bamaze kubona izo nyeshyamba, batangiye guhunga kuko ubwoba bwari bwose ko imirwano igiye kurota. Bahungiye mu gace ka Bambo na Kibirizi, abandi bajya muri Pariki ya Virunga.

Hari abandi basigaye mu nzu zabo mu gasantere ka Kishishe, n’abahungiye ku rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ruri muri ako gace hafi y’aho abarwanyi ba Mai Mai bari bihishe bateze M23.

Ku wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022 nibwo M23 yagarutse ivuye muri Domaine aho yari imaze iminsi irwanira, igaruka muri Kishishe. Mu kugaruka, bakiriye amakuru ko batezwe igico na Mai Mai.

M23 yageze Kishishe ahagana Saa Yine z’igitondo, imirwano iratangira muri ako gasantere gatuwe cyane. Raporo ivuga ko mu gihe cy’isaha imwe imirwano yari yarangiye, inyeshyamba za Mai Mai zahunze.

2. Umubare w’abapfuye

Imirwano irangiye, M23 yasabye abaturage kuva mu nzu zabo aho bari bihishe, basabwa kureba niba hari abaguye muri iyo mirwano babazi.

Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu 19, bitandukanye n’ibyatangajwe na Monusco ndetse na Leta ya Congo, ko basaga 130.

Abantu umunani nibo byagaragaye uwo munsi ko bari abaturage b’aho Kishishe kuko hari abari babazi, hakorwa raporo isinywaho n’abaturage, babona kubashyingura.

M23 ivuga ko abo baturage bapfuye kubera amasasu yayobye, kuko imirwano yabereye mu gace gatuyemo abantu. Abandi bantu 11 basigaye, M23 yasanze ari inyeshyamba nubwo abaturage batanze ubuhamya bo batabyemeza.

Abo baturage bapfuye, baguye mu duce twa Kirama na Sukuma.

Umuturage witwa Ndoriyobijya Rwamironko wo muri Kishishe, yagize ati “Nyuma y’ibyabereye Kiwanja, twabwiwe ko umwanzi naramuka aje tuzihisha mu nzu. Nagumye muri Kishishe iminsi itatu.”

“Ndi mu Gasantere, nabonye aba Mai-Mai bagera kuri 25 bambaye imyenda ya gisivile, bafite amacumu n’imbunda. Bari baje guhorera Umu-Nande wari wishwe ariko babura umurambo we.”

“Ubwo bamenyeshwaga ko inyeshyamba za M23 ziri mu nzira zigaruka zivuye Domaine, hari abahunze. M23 imaze kuhagera, bararwanye, ni uko imirwano irangiye, mbona imirambo y’abantu bishwe harimo Pasiteri n’umwana we. Nta muturanyi wanjye muri Nyabihande wishwe.”

Uwihoreye Furaha ati “Nari nihishe mu rusengero rwo mu Gisomo ubwo imirwano yatangiraga.Twasabwe kuva mu ngo zacu batujyana mu rusengero. Twari kumwe n’abagabo 12. Ntabwo nabashije kumenya abagabo badusabye kuzamura amaboko gusa icyo nzi cyo ni uko bari bashya muri Kishishe.”

Raporo igaragaza ko gukabya ku mibare y’abapfuye atari bishya muri Congo. Mu 2020 hari ubwicanyi bwabereye ahitwa Kipupu muri Kivu y’Amajyepfo, Guverinoma itangaza ko haguye abaturage 220.

Ubwo hakorwaga iperereza ryimbitse rikozwe na Monusco, byavumbuwe ko hapfuye abaturage 15.

3. Imyirondoro y’abapfuye

Raporo igaragaza ko abaturage umunani bapfuye, barimo uwitwa Fumbo Miss, Segatumberi James, Mumbere Dieu Aimé (Umuhungu wa Shakwira), Serugendo Manishimwe uzwi nka Mushime (umuhungu wa Segatumberi James), Semutobe Kuhongera, Paluku Siwatura Letakamba André, Maman Kamuzungu na Mutampera.

Abandi bapfuye b’abarwanyi, Raporo nabo ivuga amazina yabo kuko harimo uwitwa Mushi (Baba Tumu), Nizeye (Baba Zawa), Baseme Karekezi, Bahati Sentama, Batahwa Ndaki-Joel, Semugaye (Baba Chatete), Muhawe Munyazikwiye, Kababa Ndamiyeho, Manyinya Deo, Sebuhoro Kajolite, Kinyoni Mweshi, Zaire Nzabonimpa na Rukenyera Ndimubanzi.

Nubwo M23 ivuga ko abaturage bapfuye ari umunani abandi bakaba inyeshyamba, ntibabivugaho rumwe na bamwe mu baturage.

Abaturage bemeza ko hapfuye abantu 19 ariko batakwemeza niba koko abandi bari inyeshyamba dore ko bari bambaye nk’abasivile.

Ushaka gusoma raporo yose, kanda aha

Pasiteri Mahwera wa Croix Rouge yavuze ko ubwo M23 yagarukaga bwa kabiri i Kishishe, yahise ahunga. Yagarutse aje gushyingura abishwe, gusa akavuga ko amakuru afite ari uko bishwe na M23.

Ati “Nagarutse tuje kureba abapfuye no mu kubashyingura nari mpari. Abaturage bapfuye bishwe na M23. Amaraso yari yuzuye hasi aho twasanze imirambo. Mu rusengero ho nta maraso yari arimo kuko nta wapfiriyemo.”

Icyo abatuye Kishishe bemeza, ni uko abo bantu 11 M23 ivuga ko ari inyeshyamba, atari abaturage basanzwe bazwi muri Kishishe, nubwo hari amazina amwe n’amwe yabo azwi.

4. Ibirebana n’imva rusange z’abapfuye

Raporo ivuga ko abaturage umunani baguye muri iyo mirwano bashyinguwe n’imiryango yabo mu gihe abandi 11 M23 yita inyeshyamba bashyinguwe mu mva rusange eshatu.

Raporo igaragaza amafoto y’imva bashyinguyemo. Iz’abo 11 batari ba kavukire, ni ukuvuga abo bivugwa ko ari abarwanyi, bashyinguye mu mva eshatu, ebyiri zirimo bane indi imwe irimo batatu.

5. Iby’uko hari abana n’abagore bapfuye

Iperereza ry’ibanze rya Monusco ryo kuwa 7 Ukuboza, rivuga ko mu baturage 131 M23 yiciye Kishishe harimo abagore n’abana.

Mu mategeko mpuzamahanga, abagore n’abana bafatwa nk’abantu b’intege nke. Kubica bifatwa nk’ikintu cy’ubugome bukomeye ndetse kigakomeza uburemere bw’icyaha.

Icyakora raporo igaragaza ko muri 19 bapfuye tariki 29 Ugushyingo, nta mugore n’umwe ndetse n’abana baguyemo. Umugore uvugwa muri raporo ni Mama Kamazungu wapfuye tariki 22 Ugushyingo, yishwe n’igisasu cyarashwe na FARDC kikamusanga mu nzu ye, kikamuhitana.

6. Imikoranire ya FARDC, FDLR, Mai Mai, Nyatura n’indi mitwe mu bwicanyi bwa Kishishe

Bimaze igihe bivugwa ko igisirikare cya Congo, FARDC gikorana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje Kivu y’Amajyaruguru. Raporo nshya nayo irabihamya ndetse abaturage mu buhamya batanze, basa nk’ababimenyereye dore ko nka FDLR na Mai Mai ari bo bashinzwe gusoresha muri Kishishe.

Raporo ivuga ko ako gace ka Kishishe na Bambo, nta ngabo za Leta zihabarizwa uretse kuhaca rimwe na rimwe, ubundi zikifashisha FDLR, Mai Mai, PALECO n’abandi mu gihe hari imirwano na M23.

Urugero tariki 21 Ugushyingo 2022 ahagana saa mbili za mu gitondo nibwo inyeshyamba za M23 zinjiye mu gasantere ka Bambo gaherereye mu birometero bitanu uvuye i Kishishe. Icyo gihe bari bahanganye n’imitwe irwana ku ruhande rwa FARDC ariyo FDLR, Nyatura na Mai-Mai.

Raporo ivuga ko uwo munsi M23 imaze kwinjira muri Bambo, FARDC n’iyo mitwe bahise bahunga bagana i Kishishe. Ku munsi wakurikiyeho tariki 22 Ugushyingo 2022 ahagana saa sita z’amanywa, imirwano yarubuye ariko M23 irabaganza, barahunga.

Tariki 28 Ugushyingo 2022, inyeshyamba za Mai Mai zagarutse muri Kishishe zivuye aho zari zarahungiye muri Miliki, Kanyabayonga na Kibirizi, ku munsi wakurikiyeho nibwo imirwano yabahuje na M23, hagapfa abaturage 19.

Abaturage nabo bemeza ko imitwe yitwaje intwaro ikorana na FARDC muri ako gace. Babwiye abakoze raporo ko FARDC itajya irwana ahubwo yo ijya ahantu hitaruye ikohereza ibisasu, hanyuma imbere ikahashyira iyo mitwe isanzwe imenyereye muri ako gace akaba ariyo irwana.

7. Ukuri ku baturage bavugwa na Monusco bagizwe ingwate na M23

Guverinoma ya Congo yatangaje ko M23 yafashe bugwate abaturage yasanze muri Kishishe na Bambo, ikababuza guhunga ngo batavuga amabi yahakoze.

Icyakora, raporo ivuga ko mu buhamya bahawe n’abaturage ntaho bigeze bavuga ko bahatiwe kuguma muri Kishishe kuko hasanzwe ari iwabo ndetse n’ubu bavuga ko iyo babishatse bagenda, bakagaruka.

Urugero ni urwa Pasiteri Mahwera wa Croix Rouge wavuze ko ubwo M23 yageraga i Kishishe kuwa 29 Ugushyingo, yahise ahunga, akagaruka aje gushyingura.

Ati “Njye ntabwo nabashije kubona biba kuko nari nahunze. Nagarutse tuje kureba abapfuye, no mu kubashyingura nari mpari.”

8. Icyo Monusco ivuga kuri iki kibazo

Nyuma y’iminsi mike muri Kishishe habaye imirwano, Monusco yahise isohora itangazo ivuga ko hapfuye abantu 131. Yabikoze itageze aho byabereye, ahubwo ishingiye ku buhamya bw’abantu bahunze.

Abakozi raporo babajije Monusco uburyo yatinyutse gutangaza umubare wa nyawo w’abapfuye kandi itarahageze, isubiza ko imibare y’abapfuye batangaje ari iy’ibanze bashingiye ku buhamya bw’ibanga bahawe n’abahunze bavuye aho imirwano ya Kishishe yabereye.

Bagize bati “Iperereza ryakozwe hashingiwe ku mabwiriza y’ubushakashatsi akurikizwa muri Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw amuntu, ni amabwiriza agaragara no ku rubuga rwa Internet rw’iyo Komisiyo.”

Babajijwe impamvu M23 yabatumiye ngo bakore iperereza ryimbitse bakanga, basubije ko bazajyayo mu gihe Monusco izaba yahawe uburenganzira bwo kujyayo n’abayikuriye.
Bati “Komisiyo yiteguye kujyayo igihe cyose ingabo za Monusco zizaba zihawe uruhushya rwo kujyayo.”

9. Aho u Rwanda ruhagaze kuri iki kibazo

Abatanze ubuhamya muri raporo y’ibanze ya Monusco, bavuze ko hari ingabo babonye Kishishe zivuga Icyongereza, bityo ko ari iz’u Rwanda zifasha M23.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ingabo zarwo atari zo zivuga Icyongereza zonyine mu karere. Yavuze ko kwitwaza ingabo z’u Rwanda ari uburyo Congo ikoresha buri gihe, mu gutwerera abandi ibibazo byayo.

Ati “M23 ni umutwe ugizwe n’abaturage ba Congo, ukaba umwe mu mitwe yitwaje intwaro isaga 120 irwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umutwe ugizwe na bamwe mu bahoze mu ngabo za Congo. Ibirego bya Congo ni ukwirengagiza impungenge z’umutekano w’u Rwanda, bigasa nko kwitwaza u Rwanda ngo bakwepe ibibazo by’imiyoborere biri imbere iwabo mu gihugu.”

Reba video y’ubuhamya ku byabereye Kishishe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .