00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yarose inzozi nk’iza Laurent Desire Kabila zo guhindura ubutegetsi mu Rwanda

Yanditswe na Mwene Ndabarasa
Kuya 23 Ukuboza 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Hari tariki 4 Ukuboza 2022 ubwo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangazaga imbere y’ikoraniro ry’urubyiruko i Kinshasa ko Perezida Kagame ari umwanzi wa Congo ndetse ko bikenewe ko Congo-Kinshasa ifasha “Abanyarwanda” bakikiza ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Ntabwo ari Perezida Tshisekedi ubaye uwambere nk’umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa wifuje guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Ibi kandi babivuga cyangwa babyifuza bakorana na FDLR igizwe n’interahamwe n’abasirikari basize bahekuye u Rwanda.

Ubwo Perezida wa Congo Kinshasa Laurent Desire Kabila yari ageze ku butegetsi abifashijwemo n’u Rwanda na Uganda, nyuma y’iminsi mike yabateye umugongo ahubwo afatanya n’imitwe yarwanyaga u Rwanda.

Yahise arwanwa n’umutwe wari ugizwe n’abamwiyomoyeho cyane cyane abari mu ngabo ze bashinga ishyaka rifite n’ingabo ryitwa RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie), ryahise rigaba ibitero rifata ibice binini mu burasirazuba ndetse bagaba n’ibitero mu burengerazuba bwa Congo bakoresheje indege mu cyiswe “Operation Kitona”.

Ubwo ingabo za RCD zifashijwe n’ingabo z’u Rwanda zafataga Kitona zerekeza Kinshasa, Perezida Laurent Desire Kabila yahise ahungira Lubumbashi ari nabwo yahise yitabaza ingabo z’u Rwanda zatsinzwe Ex FAR n’Interahamwe zari zarahungiye muri Congo Brazaville na Centrafrique.

Nkuko tubikesha Raporo y’umuryango International Crisis Group yasohotse tariki ya 10 Kanama 1998, itsinda ryari rigizwe n’abari bari mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe berekeje Lubumbashi mu biganiro n’itsinda ryari ryoherejwe na Laurent Desire Kabila byamaze ukwezi kose bigasozwa tariki ya 10 Nzeli 1998.

Ibyavuye muri ayo masezerano ni uko Ex FAR n’Interahamwe zagombaga gusubiza inyuma ingabo z’umutwe wa RCD zari zishyigikiwe n’u Rwanda na Uganda hanyuma Kabila nawe akazabafasha kwigarurira u Rwanda mu masezerano yiswe «Gentlemen’s agreement»

Itsinda rya Perezida LD Kabila ryagiranye amasezerabo na Ex FAR ryari rigizwe na Victor Mpoyo, Didier Kazadi Nyembwe na Mwenze Kongolo naho itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ryari rigizwe Colonel André Bizimana, Dr Casimir Bizimungu wari Minisitiri w’Ubuzima muri Guverinoma y’abajenosideri na Fabien Singaye wari umudipolomate w’u Rwanda mu busuwisi ashinzwe kumenya ubuzima bw’impunzi z’Abatutsi zabaga mu burayi akaba n’umukwe wa ruharwa Kabuga Felesiyani. Uyu Singaye kandi niwe wasemuriraga Umucamanza Jean Bruguiere mu binyoma bye yagaragaje ngo arakora iperereza ku rupfu rwa Perezida Habyarimana.

Nyuma y’amasezerano ingabo z’u Rwanda zatsinzwe zahise zitumizwa, Perezida LD Kabila akora ibishoboka byose ashyiraho ibyangombwa nkenerwa kugirango bahurizwe hamwe. Ingabo za Ex FAR zirenga ibihumbi 20 zahise zambuka uruzi rwa Congo ziva Brazaville izindi ziva Centrafrique ziyobowe na Col Leodomir Mugaragu na Lt Col Sylvestre Mudacumura wishwe muri 2019 ayoboye ingabo za FDLR ageze ku ipeti rya Lt General. Ubwo Kabila yiyegerezaga Ex FAR nanibwo yatabawe n’ingabo za Zimbabwe n’Angola.

Ex FAR nizo zari ingabo za Kabila zo ku butaka naho Zimbabwe n’Angola bagakoresha indege n’imbunda ziremereye. Umugambi wa Kabila na Ex FAR wo gutera u Rwanda warangiye ku mpamvu zigera kuri eshatu. Iya mbere gutsindwa bikomeye kwa Ex FAR mu ntambara ikomeye ya Pweto aho ingabo zari zigizwe ahanini na Ex FAR zari ziyobowe n’umuhungu wa Perezida LD Kabila ariwe Maj Gen Joseph Kabila waje nawe kuba Perezida zakubiswe bikomeye n’ingabo za RCD zifashijwe n’ingabo z’u Rwanda maze bagahungira muri Zambiya.

Impamvu ya kabiri ni uko hari hamaze gusinywa amasezerano ya Lusaka yasabaga Perezida Kabila guhagarika imikoranire na Ex FAR n’interahamwe impamvu ya gatatu ni uko nyuma y’iminsi mike Perezida LD Kabila yaje kwicwa tariki ya 16 Mutarama 2001. Yasimbuwe n’umuhungu we wabonye ko umugambi wo gutera u Rwanda ari ugukubita ingumi urutare ngo wumve ko rwaboze.

Tugarutse kuri Perezida Tshisekedi ubu ukoresha Ex FAR n’interahamwe bibumbiye muri FDLR mu kurwana n’umutwe wa M23 nawo ufite inkomoko ku mutwe wa RCD, aherutse gutangaza ku mugaragaro ko azafasha Abanyarwanda kwigobotora Perezida Kagame, abo banyarwanda yavugaga ni FDLR imufasha guhangana na M23. Abantu bingeri zinyuranye bifashe ku munwa bumvise amagambo yavuzwe na Tshisekedi.

Urugero ni inararibonye Tito Rutaremara wagarutse kuri Tshisekedi ati nta mashuri afite doreko Kaminuza Tshisekedi yavuzeko yarangirijemo yabihakanye ikindi akaba nta bunararibonye mubya politiki afite doreko agendera kuba ari umuhungu wa Felix Tshisekedi wahanganye na Mobutu igihe kirekire.

Tshisekedi yabaye Perezida wa Congo atarigeze aba guverineri, umudepite, umuminisitiri cyangwa umusenateri. Usibye niyo myanya yo hejuru nta mwanya wo munsi Tshisekedi yigeze akora muri politiki. Niyo mpamvu arota intambara n’u Rwanda kuko ntayo azi kuri we igihugu cye kiri mu kavuyo agomba kugira uwo abyegekaho.

Mu myaka 28 ishize, Congo yaranzwe n’abayobozi bigwizaho imitungo kandi akenshi bunguka iyo hari intambara. Tshisekedi iyi ntamabara na M23 izarangira ari umumiliyoneri mushya Congo yungutse naho ibyo gutera u Rwanda nawe arabizi ko ari ukwivugira gusa.

Ubu noneho ahanganye na Moise Katumbi, Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege bose bamurusha ubumenyi n’ubushobozi azakomeza abeshye ko ari abandi bamubujije kugera kubyo yasezeranyije mu matora atatsinze, dore ko ubu yategetse umuntu wese wo muri leta igihe ari mu nama mpuzamahanga kuvuga ko batewe n’u Rwanda.

Ubwo Laurent Desire Kabila yari ageze ku butegetsi abifashijwemo n’u Rwanda na Uganda, nyuma y’iminsi mike yabateye umugongo ahubwo afatanya n’imitwe yarwanyaga u Rwanda
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aherutse gutangaza ko Abanye-Congo bakwiriye gufasha Abanyarwanda mu kurwanya ubuyobozi bw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .