Ni ibyatangajwe na Ambasade y’iki gihugu nyuma y’ibiganiro Ambasaderi Oliver Schnakenberg yagiranye na Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa RDC ndetse akaba n’umwe mu Banyamulenge bamaze igihe kinini bamagana ubwicanyi n’uguhigwa bikorerwa Abatutsi.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Ambasade y’u Budage bugira buti “Guhagarika imvugo zibiba urwango ndetse n’uguhigwa bukware bikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC. Nijeje Visi Perezida w’Icyubahiro Ruberwa ubufasha bwanjye kandi nifatanyije n’Abanyamulenge.”
🛑 Stop au discours de haine contre les rwandophones et à la chasse aux sorcières contre les rwandophones en #RDC! J'ai assuré le VP Honoraire Ruberwa de mon soutien et de ma #solidarité avec les #Banyamulenge. @fabricepuela @droitshumains_M @UEenRDC @UNHumanRights pic.twitter.com/5sCsLdJNlb
— Allemagne RDC (@Allemagne_RDC) January 12, 2023
Hashize igihe muri Congo habibwa imvugo z’urwango ahanini zibasira abavuga Ikinyarwanda, aho Abanyapolitiki bamwe bakwirakwije mu gihugu ko atari ba kavukire, bakwiriye gusubira aho baturutse bakabita Abanyarwanda.
Ku wa 26 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru yabwiye abaturage ati “Mwumve neza; mubwire abahungu banyu, abagore ndetse n’abandi bose, ko mufite igikoresho gishobora kwica, kuko urugamba rwarose. Tugomba kwikiza aba banzi. Mugende mubwire inshuti zanyu zifate imihoro kuko urugamba rurarimbanyije.” ni ubutumwa bwakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu bavuga Ikinyarwanda, baribasiwe baricwa, abafite ibikorwa by’ubucuruzi biratwikwa kuva ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano uhanganyemo n’Ingabo za Congo.
Mu bice bya Maniema, Abatutsi bamaze igihe kinini bahigwa bazizwa ko bavuga Ikinyarwanda ku buryo bamwe bishwe urw’agashinyaguro, bagakatwa amatwi n’ubugabo.
Hari umuturage witwa Anastase uherutse gutanga ubuhamya bw’ibyabaye muri Kamena, ubwo mu gace atuyemo bahigaga bukware Abatutsi.
“Dore Abatutsi, mubafate”. Ni ibyo Anastase yibuka.
Akomeza agira ati “Fidèle [mugenzi we] yarasohotse hanyuma batangira kumukubita ibibatiri by’imihoro. Njye nagumye nihishe mu musarane. Naramwumvise ataka ubwo bamukataga amatwi n’ubugabo.”
Hari n’uduce tumwe na tumwe Abatutsi by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bahizwe bukware, bakicwa ndetse n’imibiri yabo ikaribwa nk’inyama zisanzwe.
Abaturage bavuga Ikinyarwanda bagize 5% by’abaturage bose ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biganje mu Burasirazuba bw’igihugu, muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Umwarimu muri Kaminuza ya Kent, Mvuka Alex, aherutse gutangaza ko Itegeko Nshinga rya RDC ryemeza ko abavuga Ikinyarwanda muri iki gihugu [Rwandophones] ari Abanye-Congo, ariko ikibazo gihari ari uko bakomeje kubonwa nk’abanyamahanga.
Umwarimu wigisha isomo rya Jenoside muri Kaminuza Dickinson College Dr Jean Pierre Karegeya, yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko abavuga Ikinyarwanda babaye muri RDC kera cyane ariko iteka iyo havutse umutekano muke cyangwa hegereje amatora usanga ubuyobozi bubabonaho ikibazo.
Ati “Aba bantu bahabaye mu myaka ya kera ariko iyo havutse ibibazo by’imitwe y’iterabwoba n’umutekano muke, amatora n’ibindi, usanga bitakana abavuga ikinyarwanda muri iki gihugu. Ni ikibazo cyakabaye kiganwa ubushishozi mu kugishakira igisubizo.”
Umuryango w’Abibumbye uherutse gutanga impuruza ku bimenyetso biganisha kuri Jenoside iri gututumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iturutse ku nzangano zikomeye kubibwa, ku buryo hatagize igikorwa amateka ashobore kwisubiramo.
Ni ubutumwa bwanyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, nyuma yo kugirira uruzinduko muri iki gihugu kuva ku wa 10 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!