00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Türkiye byujuje amasezerano 21 y’imikoranire

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Mutarama 2023 saa 01:26
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Türkiye zongereye amasezerano y’imikoranire, ku buryo kugeza ubu amaze kuba 21 hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turkiye, Mevlüt Çavuşoğlu, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Dr Vincent Biruta.

Ni ibiganiro byabaye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Biruta yavuze ko aba bayobozi baganiriye ku ngingo zireba ibi bihugu, akarere n’isi muri rusange n’uburyo bwo kurushaho kwagura umubano.

Dr Biruta yavuze ko u Rwanda na Türkiye bifitanye imikoranire myiza kandi yakomeje gutanga umusaruro binyuze mu masezerano byagiye bisinyana.

Ati "Kugeza muri iki gitondo tumaze gusinyana amasezerano 21 y’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, ubwirinzi n’igisirikare, uburezi, gukuraho za Viza, umuco na dipolomasi."

Yashimye inkunga Türkiye ikomeza guha u Rwanda, aho ubu rufite abanyeshuri 240 bigayo, barimo 81 bahawe buruse n’icyo gihugu.

Yashimye ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwakomeje kwiyongera, buva kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $178 mu 2022.

Ati "Urumva ko bwikubye hafi inshuro eshanu mu myaka itatu."

Kugeza ubu kandi ishoramari ry’ibigo byo muri Türkiye risaga miliyoni $500 mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi.

Imishinga yubatswe bigizwemo uruhare n’ibigo byo muri Türkiye irimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse barimo no kuvugurura Stade Amahoro.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibi bihugu byiyemeje kongera ubufatanye, ari na yo mpamvu hiyongereyeho amasezerano atatu yasiywe ajyanye n’ubutwererane rusange, ubufatanye muri Siyansi, ikoranabuhanga na Inovasiyo n’ayo mu bijyanye n’umuco.

Çavuşoğlu yashimye uburyo u Rwanda rukomeza gutera imbere, rukarenga amateka mabi rwanyuzemo, yasobanukiwe neza ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.

Yavuze ko yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda ibijyanye n’inzego zitandukanye zirimo ubukungu, ishoramari, ingufu, igisirikare, umuco n’uburezi.

Yakomeje ati "Bijyanye n’amasezerano y’ubutwererane rusange twasinye, tugiye gushyiraho komisiyo ihuriweho, izaba ubundi buryo budufasha kurebera hamwe inzego zitandukanye z’umubano."

Ibi kandi bijyanye no gushyiraho amatsinda y’ubucuti hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

Kugeza ubu u Rwanda na Türkiye bifitanye umubano ukomeye, aho bihuzwa n’ingendo za buri munsi za Turkish Airlines buri munsi.

Minisitiri Biruta yashimye uburyo umubano w'u Rwanda na Türkiye ukomeje gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .