2022 wabaye umwaka w’ubushuti, usiga iheruheru uwa 2021 wari uw’icuraburindi kubera icyorezo cya Covid-19. Guhera ku Bami kugera ku bakuru ba za Guverinoma n’abandi banyacyubahiro, u Rwanda rwabaye urugendwa, inshuti zishimira kurugeramo, abakora ishoramari na bo bishimira amahirwe mashya y’icyashara.
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abandi bayobozi bageze i Kigali muri uyu mwaka, ni ab’agaciro umwe ku wundi, kandi hafi ya bose bagenzwaga n’akeza ku buryo harimo n’abo dukumbuye.
Nta muntu uzibagirwa urugendo rw’umuhungu wa Museveni mu ntangiriro za 2022, iyo rutaba, birashoboka ko wowe uri gusoma, wari kuba uri mu mabohero ya CMI i Mbarara cyangwa i Mbuya, cyangwa se mwene wanyu ari gukubitishwa amashanyarazi azizwa ko ari Umunyarwanda.
Urugendo rwa Gen Muhoozi Kainerugaba ruri mu z’ingirikamaro ku Banyarwanda, kuko rwongeye gufungura amarembo, inshuti n’abavandimwe barasurana i Kigali n’i Kampala.
Uribuka ibyishimo byari i Nyabugogo ubwo Volcano ya mbere yahagarukakaga igiye i Kampala nyuma y’imyaka igera kuri itatu? Abantu byarabarenze, bajya mu mihanda barabyina.
Nka ba bandi batora umuntu w’umwaka, birashoboka ko Muhoozi yaza kuri urwo rutonde kuko urugendo rwe rweze imbuto buri wese yahise abonesha amaso!
Ubu ni inshuti yacu kurushaho na we arabizi, cyane ko n’Umukuru yamugabiye inka. Nta muntu ureba igitsure uwamugabiye, ahubwo ni ukugira agakura ubwatsi niba atarabikora!
Intumwa ariko ntiruta ubutumwa, cyangwa uwayitumye. Benshi baribuka amashyi n’urwamo byakirijwe Perezida Yoweri Museveni, ubwo yatungukaga i Nyabugogo akazamuka ku muhima aza i Kigali, cyangwa ubwo yahanyuraga ataha.
Icyo gihe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 35 bari bakoraniye i Kigali bitabiriye inama ya CHOGM.
Usibye abo, hari n’abandi basuye u Rwanda mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka bitabiriye Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika.
Bose bari bafite akanyamuneza ku maso, bishimiye kuba i Kigali kuko bagenzwaga n’ingingo z’inyungu rusange kuri bo. Urugero ni nka Mswati, wari i Kigali yitabiriye CHOGM.
We na Perezida Mokgweetsi Masisi bashobora kuba barageze i Kigali bagatungurwa n’ikirere cyaho! Bari i Rusororo ku Intare Arena, basohotse mu cyumba cy’inama, bajya hanze ahirengeye bitegereza i Kabuga, basaba abategura ka cyayi, kukabazanira hanze, bagasoma bumva amahumbezi y’urwa gasabo, barangije bafata ‘ka selfie’ mbere yo gusubira mu biganiro.
Ubwo wahera he uvuga ko abo bagabo batanyuzwe?
Urugendo rumwe rwaciye agahigo kubera umwihariko warwo: Amatiku
Mu ngendo zakozwe n’abasuye u Rwanda, ingingo zijyanye n’ishoramari zari nyinshi ku meza, ariko hari rumwe rwari akumiro. Mu magambo make, warwita ko rwari urugendo rw’amatiku.
Ku mugoroba wo ku wa 10 Kanama, i Kanombe haguye indege y’ubururu n’umweru yo mu bwoko bwa Boeing C-32 y’Igisirikare cya Amerika. Ni indege nini ubusanzwe imeze nk’iyo Visi Perezida w’iki gihugu agendamo izwi nka Airforce II.
Yasohotsemo Antony Blinken, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta na Deborah MacLean, Chargé d’Affaires wa Ambasade ya Amerika mu Rwanda. Nta bandi bantu bari bahari!
Ni mu gihe kuko ingingo zagenzaga Blinken hari uwazita “amatiku” kuko zitandukanye n’iz’abandi bavugaga ishoramari, baje gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ibindi nk’ibyo.
Blinken yavuye i Washington aje i Kigali kubaza Perezida Kagame impamvu Paul Rusesabagina afunzwe, cyane ko hari hashize igihe abwira abanyamakuru ko Amerika itishimiye ifungwa ry’uyu mugabo.
Mu itangazamakuru mpuzamahanga, imitwe y’inkuru yavugaga ko Blinken agenzwa no “kotsa igitutu” u Rwanda ngo rurekure Rusesabagina.
Hari n’abarengereye mu gutebya, bavuga ko Blinken yakoreye urugendo i Kigali yiteguye gutahana Rusesabagina mu ndege akamusubiza iwe i San Fransisco.
Blinken ni uwa 11 mu bayobozi bakomeye mu mitegekere ya Amerika, igihugu gikomeje gukora ibishoboka byose ngo gitegeke Isi. Byumvikane ko ijambo rye riba ridasanzwe cyane ko aba atumwe na sebuja.
Blinken yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zijyanye “n’amahoro mu karere n’umutekano, imiyoborere myiza ndetse n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko rya Paul Rusesabagina”.
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe ushobora gushyiraho u Rwanda igitutu ngo rurekure umuntu wahamwe n’ibyaha, ndetse mu butumwa yanyujije kuri Twitter yahumurije abanyarwanda ati “Nta mpungenge …hari ibintu bidakora gutyo hano!!"
No worries ...there are things that just don't work like that here!!
— Paul Kagame (@PaulKagame) August 10, 2022
Usibye ibijyanye na Rusesabagina, hari n’irindi tiku rya kabiri, ryamugenzaga, ryo gusaba u Rwanda kureka gushyigikira M23.
Yabanje i Kinshasa, ubuyobozi bwa Tshisekedi bwemerera Amerika ko ibirombe byose by’amabuye y’agaciro, ifite uburenganzira bwo kubicukura ikihaza.
Nk’ingurane, yagombaga gutera igitutu u Rwanda, akarwumvisha ko rugomba guhagarika ubufasha ruba M23 nubwo rwakunze kuvuga ko nta na buke.
Ageze i Kigali, yabuze aho akandira, araceceka, ntiyazamura cyane ingingo za M23, ariko nyuma y’amezi make ahavuye, ubu Amerika imereye nabi u Rwanda irushinja iburyo n’ibumoso ko arirwo ruri inyuma y’uyu mutwe.
Usibye ayo matiku, nta kindi yashakaga kumva, dore ko yanabajijwe n’impamvu igihugu cye cyanze gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akarya iminwa ati “aho duhagaze harazwi.”

Yakangishije u Rwanda ibihano
Blinken ageze i Kigali, yavuze ko igihugu cye kitazihanganira ko Guverinoma y’u Rwanda ibangamira abatavuga rumwe nayo n’abandi baba bashaka kujya muri politiki, avuga ko Amerika ibona ko ari ibintu bibangamira amahoro n’iterambere.
Yabivugaga asubiza umunyamakuru wamubajije niba u Rwanda ruramutse rutarekuye Rusesabagina, rwafatirwa ibihano, undi nawe ati na Perezida Kagame nabimubwiye.
Ati “Ku bw’ibyo rero, Guveroma yose, yaba iriho ubu mu Rwanda cyangwa se mu bindi bihugu, [...] twashyizeho ibihano byitiriwe Khashoggi kugira ngo byumvikane neza ko igihugu cyose kizajya mu bikorwa bibangamira ababinenga, kizahura n’ingaruka.”
“Ibyo nabibwiye Perezida Kagame, ntabwo nababwira uko yabyakiriye ariko ni ibintu biduhangayikishije namubwiraga.”
Khashoggi Ban ni ibihano byashyizweho n’Ishami rya Amerika rishinzwe Ububanyi n’Amahanga bikurikiye urupfu rw’Umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite, Jamal Khashoggi.
Bihesha Amerika ububasha bwo gufatira ibihano abayobozi bashinjwa kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo, ku buryo bimwa Viza zo kujya muri Amerika.
Yari azi u Rwanda nka rumwe rwa mbere y’umwaduko w’abazungu
Sosiyete Sivile y’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Blinken ubwo yari i Kigali, ariko abayobozi bayo batunguwe n’umuntu bavuganaga.
Basanze yifitemo ishusho y’u Rwanda rwa kera, rumwe rwari habi, ku buryo n’ibibazo yabazaga abari muri icyo kiganiro, byari bimeze nk’aho mu gihugu ibintu byacitse.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile, Joseph Ryarasa Nkurunzinza, wari muri ibyo biganiro, yavuze ko Blinken yifuje guhura nabo kuko yashakaga kumenya imikorere yabo.
Ati “Twamweretse aho igihugu cyavuye n’inzira cyanyuzemo n’aho kigeze uyu munsi, tumubwira ko kugira ngo tugere ku rwego tugezeho ari urugendo ariko usanga baba bafite ishusho y’u Rwanda ya kera.”
“Twagerageje kumwereka aho tugeze n’uko dukora tumusobanurira ko uko avuga uburenganzira bwa muntu atari ko bimeze mu gihugu nubwo hakiri byinshi bikenewe gukorwa. Twamubwiye ko hari byinshi bimaze gukorwa hari n’ibindi bigikenewe gukorwa.”
Met with @UrugwiroVillage and @Vbiruta about the U.S.-Rwanda relationship and how to reduce tensions and ongoing violence in the region. We also discussed U.S. concerns about democracy and human rights in Rwanda, including the wrongful detention of Paul Rusesabagina. pic.twitter.com/ZymNMisHDk
— Secretary Antony Blinken (@SecBlinken) August 11, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!