Abanyarwanda babyifuza bashyiriweho amahirwe yo kwihugura mu gukora kuri televiziyo

Ikigo AHUPA TV Academy cyatangije ku nshuro ya kane amasomo y’igihe gito ku bifuza gukora kuri televiziyo.

Iki gikorwa AHUPA yagitangije bwa mbere mu 2014, aho yigishije abantu batandukanye ibijyanye no gutegura no gutangaza ibiganiro kuri televiziyo. Imaze kugeza ku isoko ry’umurimo abagera kuri 50.

Abaheruka basoje amasomo mu Ukuboza 2017 bakaba ari abakozi kuri televiziyo zitandukanye zikorera mu Rwanda no mu Karere nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa AHUPA, Ahmed Pacifique.

Amasomo atangwa mu byiciro bibiri, aho umunyeshuri abanza ku ntebe y’ishuri mbere yo gusoza igihe kiba cyaragenwe akabanza kwimenyereza umwuga kuri BTN TV, imwe mu mateleviziyo yigenga yo mu Rwanda, akabona guhabwa impamyabumenyi.

Umuyobozi wa AHUPA, Ahmed Pacifique yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa azatangirwa mu turere twose tw’igihugu ndetse abazitwara neza kurusha abandi bakazahita bahabwa akazi.

Ati “Mbere twigishaga abo muri Kigali gusa ariko ubu tuzajya tubasanga muri buri Karere. 10 ba mbere bazitwara neza tuzabaha akazi.”

Kwiyandikisha ku bifuza kwiga muri AHUPA TV Academy biri gukorerwa ku Muhima, muri Beatitude House hafi ya Okapi Hotel mu igorofa ya gatatu, abakeneye ibindi bisobanuro bakaba bahamagara kuri 0788 676458.

Kwiyandikisha bizarangira tariki 22 Kanama 2019.

Abashaka gukora kuri za televiziyo bahawe amahirwe yo kwihugura

Kwamamaza