Ni igikorwa ubuyobozi bwa Bralirwa bumazemo igihe aho bazenguruka mu bigo bafitanye imikoranire, bagasangira kuri iki kinyobwa. Biri mu rwego rwo kurushaho kukimenyekanisha no kwakira ibitekerezo by’abakiliya.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Bralirwa yasohoye ubwo bashyiraga iki kinyobwa ku isoko,, bavuze ko bahisemo kwenga iki kinyobwa mu rwego rwo kurushaho guha amahitamo menshi abakiriya babo.
Bati “Ubu umukunzi wa Heineken isanzwe agize amahitamo yo kunywa isembuye cyangwa akaba yahitamo kunywa idasembuye bitewe n’icyo ashaka.”
Ku ikubitiro iyi Heineken ifunze mu mukebe wa 33 Cl izajya igura 1500Frw, ndetse kugeza ubu ikaba yamaze gushyirwa mu maguriro n’utubari dutandukanye mu gihugu.


